Abanyeshuri bakoze Robot banyuze Perezida Kagame abagenera impano

Abanyeshuri bageze ku cyiciro cya nyuma cy’irushanwa mu gukoresha ubwenge buhangano (Al) no guhanga robots , bahawe impano na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kuri buri munyeshuri wageze kuri icyo cyiciro. Umukuru w’Igihugu na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isozwa ry’icyiciro cya nyuma cy’amarushanwa mpuzamahanga ahuriza hamwe ibigo bitandukanye aho byibanda ku gukora umushinga w’ikoranabuhanga wifashisha […]

RDC yareze u Rwanda mu rukiko

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), irushinja gutanga ubufasha mu kuyishozaho intambara ndetse no kuvogera ubusugire bw’ubutaka bwayo. The East African dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu ntangiriro z’uyu mwaka ari bwo Kinshasa yashyikirije ikirego cyayo EACJ. Muri icyo kirego RDC ivuga ko “mu myaka irenga […]

Rwamagana:Ikirombe cyagwiriye abagera kuri batandatu batatu muri bo barapfa

Mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, abantu bagera kuri batandatu bagwiriwe n’ikirombe maze batatu muri bo babura ubuzima. Aba bagwiriwe n’ikirombe barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 16 Werurwe 2024 ahagana mu masaha ya mugitondo. Umuyobozi w’aka karere yabwiye umunyamakuru iki kirombe cyagwiriye abantu […]

Pasiteri yafunzwe nyuma yo gutwara abarenga 250 mu shyamba ngo bategererezeyo Yesu

Umuyobozi w’agatsiko kiyise Apostlic batavugwaho rumwe, Ishmael Chokurongerwa w’imyaka 56, yongeye gufungwa by’agateganyo nyuma y’uko ashyize mu buyobe abaturage barimo abana barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu. Uyu mupasiteri yitabye umucamanza wa Norton ku wa kane.Afunganwa na bamwe mu bayobozi barindwi bo mu idini rye. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe ari naho ibi […]

RDC:Ibihugu bitandatu by’ibihanganjye ku mugabane w’iburayi byahagurukiye dosiye ya Bujakera

Ambasade z’Ibihugu 6 bikomeye ku mugabane w’i Burayi byahagurukiye dosiye y’umunyamakuru Stanislas Bujakera umaze amezi hafi ane afunzwe. Ambasade zirimo iya Canada, Ububiligi, Ubufaransa , Ubudage,Norvege n’Ubuhorandi zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zihurije kuri Dosiye ya Bujakera mu cyiswe Media Freedom zisaba Leta y’ikinshasa ko ubutabera bwakwihutisha urubanza rwe. Bavuga ko urubanza rwe […]

M23 irigamba gukubita FARDC n’abambari bayo bagata intwaro

Umutwe wa M23 watangaje ko ingabo zawo zirwanyeho ubwo zagabwagaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikarangira umwanzi ahunze ndetse akanata intwaro. Imirwano hagati y’impande zombi yaramukiye mu bice bikikije umujyi wa Sake wo muri Teritwari ya Masisi, uruhande rw’inyeshyamba rugashinja ingabo za Leta kuba ari zo zaruteye. Umuvugizi wa […]

Perezidante wa njyanama ya Rusizi waherukaga gushinja Meya ibyaha bikomeye yeguye

Uwumukiza Béatrice wari umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi, yeguye ku mirimo ye mbere y’uko ubwegure bwe bwemezwa na njyanama yari ayoboye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024. Tariki 14 Werurwe 2024 ni bwo Uwumukiza yandikiye Inama Njyanama y’aka Karere ayimenyesha ko yeguye ku buyobozi, ariko nta mpamvu y’ubwegure bwe yatanze. @Uwa_Beatrice […]

Uganda mu bihugu bya Mbere bicumbikiye impunzi nyinshi muri Afurika

Igihugu cya Uganda cyashyizwe mu bihugu bya mbere byo muri Afurika bifite inkambi nini aho kugeza ubu gicumbikiye miliyoni 1.6. Abenshi mu bihganje bakaba bakomoka mu gihugu cya Sudan na DR Congo. Impunzi nyinshi zikambitse muri iki gihugu zikomoka mu bihugu by’abaturanyi birimo Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bitewe n’imirwano yamaze kuhashinga […]

Gukena biva ku kuntu umuntu yakoresheje umwanya we: Bruce Melodie abwira The Ben

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie, yongeye kwibasira Mugisha Bénjamin ‘The Ben’ amugaragaza nk’umunebwe ku bwo kurutisha akazi imikino. Mu Cyumweru gishize The Ben yabwiye abanyamakuru ko muri 2017 Bruce Melodie yagiye kumureba ngo bakorane indirimbo, gusa ntibyakunda ko bayikorana kubera ko yasanze uyu muhanzi uheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Ni Forever’ […]

Sake: Rwongeye kwambikana hagati ya M23 na FARDC

Imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba za M23 yongeye kubura mu mujyi wa Sake, nyuma y’iminsi mike y’agahenge. Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko imirwano muri uyu mujyi uherereye muri Teritwari ya Masisi yatangiye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Ati: “Ingabbo z’ihuriro ry’ubutgetsi bwa Kinshasa […]