Ubukene bugiye gutuma SADC ivana ingabo zayo muri Mozambique

Guverinoma ya Mozambique kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Ingabo umuryango wa SADC wohereje muri iki gihugu mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado zizahava bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, kubera kubura amafaranga. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo. Uyu yavuze ko “SAMIM (Ingabo za SADC […]

Mukasanga Salima yaguze imodoka ya miliyoni 46

Mukasanga Salima uri mu bsifuzi mpuzamahanga b’abanyarwandakazi, yaguze imodoka nshya ya Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ifite agaciro k’ibihumbi 36$, ni ukuvuga asaga miliyoni 46 Frw. Mukansanga yaguze iyi modoka ku wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024. Salima yatanze ibihumbi 36$ (asaga miliyoni 46 Frw) nk’icyiguzi cy’iyi modoka iteye amabengeza aho iri mu ibara […]

STT mu bujura bw’amafaranga bumeze nk’ubwa Ponzi wibye Abanyamerika Miliyari 19 Frw

ponzi1920.jpg

Bamwe mu banyarwanda bari kurira ayo kwarika nyuma yo gushora amafaranga yabo mu kigo Super free to trade Ltd (STT) bizezwa inyungu y’umurengera none cyarafunze batabonye ibyo bizezwaga. Iki kigo cyizezaga abantu bashoyemo amafaranga kubaha inyungu y’umurengera bitewe n’amafaranga wabaga warashoyemo. Imikorere y’iki kigo ihura neza n’iya Charles Ponzi wazanye ikizwi nka Ponzi Scheme cyibye […]

Burundi: Dr Bitangumutwenzi yatawe muri yombi n’inzego z’ubutasi

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Dr. Patrick Bitangumutwenzi yatawe muri yombi ku wa gatatu ushize n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (SNR) afatiwe i Bujumbura. Arashinjwa kunenga mu itsinda rya WhatsApp gutaburura kwa komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge (CVR) kw’amagufa y’abahohotewe mu bibazo u Burundi bwanyuzemo. Dr. Patrick Bitangumutwenzi ni umuganga w’abana muri Polyclinique […]

Goma: Hakozwe inama ihuza igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta yiga kuri M23

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Goma , habereye inama ihuza ubuyobozi bw’igisirikare n’imiryango itegamiye kuri Leta yiga ku barwanyi ba M23. Abitabiriye ibi biganiro ku ruhande rw’abahagarariye abategamiye kuri Leta, harimo uwitwa Carly Nzanzu wanavuze ko guhura kwabo n’igisirikare byabongereye ubushobozi bwo kumenya uko bahangana na M23. Baganiriye ku bibazo by’umutekano […]

Bruce Melodie arashinjwa ubujura butaziguye

Umuhanzikazi akaba n’umushabitsi, Sunny arashinja Bruce Melodie bakoranye indirimbo ’Kungola’ kuyimwiba mu buryo butaziguye akayiyitirira kandi nta mafaranga yayishoyemo. Muri 2019 nibwo ’Kungola’ Sunny yakoranye na Bruce Melodie yagiye hanze aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda. Nyiri ndirimbo Sunny, avuga ko Bruce Melodie yayimwibye bikaza kumuviramo guhura n’igihombo gikomeye. Umushinga w’iyi ndirimbo washowemo na […]

USA: Ikiraro kinini muri Bartimore cyaguye nyuma yo kugongwa n’ubwato

Ikiraro kinini mu mujyi wa Baltimore wo muri Amerika cyaguye mu ruzi rwa Patapsco nyuma y’uko ubwato bwikoreye kontineri bukigonze. Ikiraro cyashwanyutse kandi kiroha mu mazi ahagana saa 01:30 ET (05:30 GMT) hamwe n’imodoka n’abantu bari bakiriho. Ubuyobozi buvuga ko hakomeje gukorwa igikorwa kinini cyo gushakisha byibuze abantu barindwi, mu gihe abantu babiri bavanywe mu […]

Cameroun: Ntibashaka ko Paul Biya w’imyaka 91 arekura ubutegetsi atiyongeje indi manda

Abashyigikiye Perezida wa Cameroun, Paul Biya, baramusaba kongera kwiyamamariza uwo mwanya mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2025. Bavuga ko Biya ari we wenyine ushobora kuzana amahoro n’iterambere mu gihugu, ariko abatavuga rumwe na leta bavuga ko Biya agomba kuva ku butegetsi nyuma yo kuyobora Cameroun mu myaka mirongo. Ku cyumweru, abantu babarirwa mu magana baririmbye […]

Umutoza w’u Burundi yishimiye gusoza inyuma y’u Rwanda

Umutoza mukuru w’Intamba mu rugamba, Etienne Ndayiragije yemeza ko anyuzwe n’umusaruro w’inota rimwe bakuye muri Madagascar mu mikino ya gicuti. Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri Madagascar hasojwe imikino ya gicuti yahuzaga amakipe y’ibihugu agera kuri ane yari yateguwe na Federasiyo ya Madagascar. Ku munsi w’ejo hashize nibwo Intamba mu rugamba zakinaga umukino wabo wa […]

Goma: Abasirikare babiri bakuru ba FARDC bakurikiranweho kunyereza imishahara

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Werurwe , Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru rwatangiye iperereza ku rubanza rwa kabiri ku bijyanye no kunyereza amafaranga yari agenewe guhemba abasirikare no kugerageza guha ruswa komisiyo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari (IGF) kw’abasirikare babiri bakuru babarizwa mu Karere ka 34 ka gisirikare. Aba basirikare bakuru bombi […]