FEBABU irashinja Dynamo BBC kuganira na BAL itabizi

Umuyobozi mukuru wa Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Burundi ‘FEBABU’, Jean Paul Manirakiza yihakanye ikipe ya DynamoBBC iyishinja gusinyana amasezerano na BAL batabamenyesheje. Mu minsi yashize nibwo Dynamo BBC yatewe mpaga mu mikino ya BAL24 yaberaga muri Afurika y’Epfo izira kwanga kwambara imyenda yanditseho Vist Rwanda. Icyo gihe Leta ibinyujije muri Federasiyo ‘Fefabu’ yabujije Dynamo […]

Kenya: Bane biciwe mu gitero cyabereye I Mandera

Abantu bane biciwe kuri uyu wa mbere mu gitero cyabereye kuri Hotel mu mugi wa Mandera mu majyaruguru ya Kenya, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Kenya. Abayobozi bavuze ko mu bitabye Imana harimo abapolisi batatu, abandi bantu benshi bakaba bakomerekejwe n’icyo gitero. Nk’uko www.africanews.com ibitangaza, abayobozi b’uyu mugi wegereye igihugu cya Somalia, igisasu gikozwe gakondo […]

Kagame yemeje ko nta wundi ambasaderi uzoherezwa i Buruseli utari Karega u Bubiligi bwanze

Mu Rwanda, Paul Kagame, Mu kiganiro na Jeune Afrique cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazohereza undi ambasaderi i Buruseli utari Vincent Karega, u Bubiligi bwanze ntibutange “ibisobanuro byumvikana”. Perezida kagame yabwiye Jeune Afrique ati “Ubwo byari bigeze guhindura ambasaderi I Buruseli, twahisemo koherezayo Vincent Karega. Cyane […]

MONUSCO irashinjwa guta ibirindiro byayo kugirango ibererekere M23

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irashinja Ingabo za MONUSCO guha urwaho M23 kugirango yigarurire ibice bimwe na bimwe. Ni amakuru yashyizwe hanze ku munsi w’ejo ko izi ngabo ngo zasize ibirindiro byazo biri i Kihondo ho muri teritware ya Rutshuru zikajya mu gace ka Rwindi. Imiryango itegamiye kuri Leta, ivuga […]

Minisitiri w’ingabo n’umugaba wazo bakiriye Brig Gen (Rtd) Kahuria ukuriye ubunyamabanga bwa EASF

gjinswgxsaa8pl_.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Werurwe 24, Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za RDF, Gen. Mubarakh Muganga, bakiriye Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, umuyobozi w’ubunyamabanga bwa Eastern Africa Standby Force (EASF), aherekejwe na Col Jens Lindvig, Chairman w’Inshuti za EASF. Uru ruzinduko rwari rugamije kumenyesha Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba […]

Byiringiro Lague yahanwe

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Frank Spittler yahanishije Byiringiro Lague kumukura ku rutonde rw’abakinnyi yifashishije imbere ya Madagascar. Ku munsi w’ejo hashize nibwo ‘Amavubi’ yisasiraga ikipe y’igihugu ya Madagascar yari iri imbere y’abafana bayo, aho yayitsinze ibitego 2-0. Uyu mukino ntiwagaragayeho Byiringiro Lague wari wagaragaye ku mukino wa mbere wa gicuti Amavubi yanganyijemo na Botswana. […]

Hari andi makuru yatanzwe ku kirombe giherutse kugwira batandatu i Rwamagana

Taliki 16 Werurwe 2024, nibwo abantu bagera kuri batandatu bagwiriwe n’ikirombe barimo bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.Muri abo abagera kuri batandatu bahasize ubuzima ariko kandi nanone haracyari impungenge ku batuye ahari icyo kirombe. Abaturage bo Murenge wa Kigabiro ari naho hari iki kirombe gicukurwamo amabuye y’agacuro bavuga ko imyobo yacyo yageze munsi […]

Tshisekedi yongeye kwibasira Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yise umutegetsi w’u Rwanda ‘Kidobya n’ Umunyabyaha wishyize hejuru’ amutega iminsi agaragaza ko yifuza ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwavaho ngo kuko ari bwo abatuye mu bihugu byombi bazagira amahoro. Uyu mukuru wa DRC yabigarutseho mu ijambo ryagarukaga ku byaranze uruzinduko perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva […]

Undi mukinnyi w’Umunyarwanda yahagaritse gukina

Irambona Eric wakanyujijeho mu makipe nka Rayon Sports na Kiyovu Sports, yamanitse inkweto. Uyu musore wigaragaje muri Rayon Sports gusa wari umaze imyaka ibiri adafite ikipe, yeruye kumugaragaro ahamya ko yahagaritse ruhago nk’uwabigize umwuga. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo yizihizaga imyaka 5 we n’umugore we Olivia bamaze barushinze, nibwo uyu rutahizamu yahamije ko yahagaritse […]