Kenya: Abantu 51 barokowe impanuka ya bisi yatwawe n’amazi

Mu majyaruguru ya Kenya ku wa 9 Mata 2024 habereye impanuka ya bisi yatewe n’umwuzure aho iyo bisi yatwawe n’amazi igeze ku kiraro giherereye mu ntara ya Tana river. Abagenzi 51 bari muri iyo bisi bashoboye kurokorwa. Nkuko umuyobozi w’intara ya Tana river Ali Ndiema muri kenya yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abanyamerika (Associeated Press) avuga ko […]

Alijeriya iratangira gukora urukingo rw’ibicurane muri Nyakanga

Mu rwego rwo guteza imbere ubuvuzi no kwirinda gutumiza imiti n’inkingo bituruka mu mahanga igihugu cya Alijeriya cyatangije gahunda yo guteza imbere urwego rw’inganda zikora imiti n’inkingo muri icyo gihugu . Nk’uko minisiteri y’ubuzima yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique “Icyiciro cya mbere cy’urukingo rw’ibicurane kizashyirwa ahagaragara muri Nyakanga 2024”. Iki kibazo cyagaragaye cyane mu gihe cy’icyorezo […]

RDC: Imirwano ya FARDC na M23 yabyukiye mu bice byerekeza i Masisi

Imirwano yubuye kuva muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 04/10/2024 aho wazalendo, FARDC n’abandi bafatanyabikorwa bayo bakozanyijeho hagati ya M23 mu gace ka Nyakajanga na Nteko hafi ya kabaya ku gice gihuza Matanda na Masisi. Nta makuru arambuye atangwa ku by’iyi mirwano, gusa bivugwa ko Wazalendo na FARDC aribo babanje kugaba ibitero […]

Kuvana MONUSCO muri DRC: Ingabo zibungabunga amahoro z’Abashinwa ni zo zitahiwe

4ae13c9f-62ca-4b30-b90f-024646470d7b.jpg

Nyuma y’uko Abanyapakisitani batashye mu mpera za Gashyantare , abashinzwe kubungabunga amahoro b’Abashinwa bari muri MONUSCO, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basezeye kuri Kivu y’Amajyepfo ku wa Kabiri, mu cyiciro gikurikiye mu gucyura ingabo z’a UN nkuko byasabwe na Kinshasa ubu isanga ntacyo zimaze. “Bamenyekanye cyane kubera ubumenyi bwabo, ubuhanga bwabo […]

Ukuntu interahamwe zasohoye Rayon Sports mu kibuga

Kayiranga Jean Baptiste wakiniye Rayon Sports akanayitoza, yavuze ukuntu Interahamwe zabakuye mu kibuga bari gukina na Etiencelles aho zaje zibita Abatutsi b’i Nyanza n’andi magambo mabi yaganishaga ku rwago. Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024 nyuma y’uko Umuryango wa Rayon Sports ugizwe n’Abayobozi, abakinnyi, abatoza n’abafana bakoze urugendo rwo Kwibuka, ndetse […]

Muhanga: Bishimiye ko bazakomeza kwicungira inzibutso 3 za Jenoside zitazahuzwa

Muri iyi gahunda yo guhuza inzibutso hagombaga guhuzwa inzibutso zirimo urwibutso rwa Kiyumba ruherereye mu Murenge wa Kiyumba, hakaza urwibutso rwa Nyarusange ruherereye mu Murenge wa Nyarusange i Mwaka n’imva rusange yo kuri ADEPR Nyabisindu. Bamwe mu bafite ababo bashyinguye muri izi nzibutso 3 n’imva rusange ya Nyabisindu baravuga ko bishimiye ko hafashwe umwanzuro wo […]

Bishe nyina na mukuru we areba: Olivier Karekezi warokowe no gukina umupira

Kizigenza akaba na kapiteni w’ibihe byose w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Karekezi Olivier yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kubera gukina umupira w’amaguru. Mu buhamya bwe buteye agahinda, Karekezi avuga ko Mama we n’abavandimwe be babamwiciye mu maso mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 Karekezi Olivier Fils yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa […]

Perezida Biden arasanga Netanyahu arimo gukora amakosa akomeye muri Gaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yemera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu arimo gukora “amakosa” mu mikorere ye muri Gaza. “Ntekereza ko ibyo akora ari amakosa. Ntabwo nemeranya n’uburyo bwe,” uyu ni Biden mu kiganiro n’itangazamakuru. Yavuze ko Gaza igomba “kubona ibyo kurya n’imiti yose” mu byumweru bitandatu […]

Tariki ya 10 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje hirya no hino mu gihugu

Tariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Aha harimo mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngali, Gikongo, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu. Mu gitabo cyanditswe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, kitwa ‘ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU […]

Nkunduwimye ushinjwa uruhare muri Jenoside yahishuye ko yahungiye muri RDC atwaye Interahamwe

Nkunduwimye Emmanuel ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahishuye ko ubwo yahungiraga muri Congo muri Gicurasi yatwaye ikamyo yuzuye Interahamwe. Ubwo yari mu rukiko i Buruseri (Bruxelles) mu Bubiligi yavuze ko yahunze mu kwezi kwa gatanu agashyika muri Congo atwaye ikamyo yuzuye ibyo kurya n’interahamwe. Emmanuel Nkunduwimye ashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi […]