Indagu za Sam Karenzi na bagenzi be zakubise igihwereye

Ikipe ya APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama Mata yegukanye Igikombe cya shampiyona, ihinyuza indagu z’abanyamakuru ba Fine FM batayiciraga akari urutega ubwo shampiyona yatangiraga. Nyamukandagira yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports bari bahuriye kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa 52 w’umukino cya Mugisha Gilbert ni […]

Bujumbura: Nyuma ya lisansi ubu amazi n’amashanyarazi nabyo byabaye imbonekarimwe

Ubuzima mu murwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, Bujumbura buragenda burushaho kunanirana, aho kuri ubu abaturage bisanze mu mibereho igoye kwihanganira yo kubura amazi n’umuriro kuva mu gihe runaka gishize, aho ngo iki kibazo kiri mu duce twose. Amazi yo kunywa nayo ni ibibazo kuko uduce dushobora kumara icyumweru cyangwa kirenga nta gitonyanga na kimwe cy’amazi […]

Byibuze abagera kuri 58 baguye mu mpanuka y’ubwato muri Centrafrica

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Mata, umuyobozi yavuze ko byibuze abantu 58 bapfuye nyuma y’uko ubwato bari barimo burohamye muri Repubulika ya Centrafrica. Umuyobozi mukuru ushinzwe kurengera abaturage, Thomas Djimasse, avuga ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu nyuma ya saa sita ku mugezi wa Mpoko mu nkengero z’umurwa mukuru Bangui. Djimasse yabwiye abanyamakuru […]

Centrafrica: Abapolisi 180 bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro basimbuwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024, Polisi y’u Rwanda yasimbuje itsinda ry’abapolisi RWAFPUII-8 ryari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA). Ku mugoroba nibwo iri itsinda ryageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe riyobowe na Superintendent of Police (SP) Fulgence Furaha wari wungirije Umuyobozi w’iri […]

USA: Abadepite bemeje inkunga y’asaga miliyari 60$ igenewe Ukraine

Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yarangije kwemeza amamiliyaridi y’amadolari y’imfashanyo nshya ya gisirikare ya Amerika muri Ukraine yo gufasha guhangana n’ibitero by’u Burusiya. Iki cyemezo cyatinze cyane cyari gifite abatagishyigikiye mu nteko ishinga amategeko kandi byasabye amasezerano y’ibice bibiri kugira ngo babone akayabo ka miliyari 61 z’amadorari. Abarepubulikani bavuze ko hejuru ya kimwe cya gatatu […]

Tariki 21 Mata 1994: Niwo munsi wishweho Abatutsi benshi mu gihugu cyose muri jenoside

Itariki 21 Mata 1994 niwo munsi wishweho Abatutsi benshi icyarimwe mu gihugu kuko hishwe abarenga ibihumbi Magana abiri (200,000) umunsi umwe. Kuri uyu wa Kane Tariki ya 21 Mata 2022, Abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bifatanyije n’abatuye Murambi ya Nyamagabe Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira inzirakarengane zishyinguye […]