Ngororero: Abororera mu nzuri za Gishwati bugarijwe n’ibibazo bibateza ibihombo

Abororera mu nzuri za Gishwati, ku ruhande ruherereye ku karere ka Ngororero bamaze igihe bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo bikomoka ku kutagira imihanda itunganyije neza bibagusha mu bihombo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari ikiri gukorwa mu gutunganya iyi mihanda yangiritse. Aba borozi bo mu nzuri za Gishwati bavuga ko ubu bari mu gihombo gikabije cy’umukamo, […]
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barebye umukino wa nyuma wa BAL

Petroleos de Luanda yo muri Angola yegukanye igikombe cya Basketball Africa League cy’uyu mwaka wa 2024 nyuma yo gutsinda Al Ahly Ly Sporting Club yo muri Libya amanota 107 kuri 94. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 muri BK Arena hasojwe imikino ya BAL yabaga ku nshuro ya Kane. Uyu mukino wa […]
Nyaruguru: Kwigisha abagiye gushyingirwa byafashije imiryango mishya kuboneza urubyaro

Abajyanama bubuzima mu karere ka Nyaruguru barishimira ko gahunda yo kuboneza urubyaro igenda itera intambwe, binyuze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abashaka gushyingiranwa kuzaboneza urubyaro mu gihe bazaba batangiye kubyara. Ibi byatangiriye mu mirenge ya Nyabimata na Muganza, imwe mu mirenge iri inyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro. Akarere ka Nyaruguru, katangije ubukangurambaga muri gahunda yo […]
Amashusho ya Padiri Twinamatsiko ari kwiha akabyizi akomeje kurikoroza
Umupadiri wo muri Diyosezi Gatulika ya Kabale, Luciano Twinamatsiko, yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gutera akabariro. Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, kuri ubu akaba akomeje guhererekanywa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka X biganjemo abo mu bihugu bya Kenya na Uganda. Muri aya mashusho Padiri Twinamatsiko agaragara […]
Minisitiri wa Siporo yasuye Amavubi mu mwiherero

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe aherekejwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA basuye ikipe y’Igihugu Amavubi aho iri gukorera umwiherero. Ni uruzinduko aba bombi bagize mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi arimo gutegura imikino ibiri yo guhatanira gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Mexique, Canada na […]
Ishyaka rya Ramaphosa ryananiwe kugira ubwiganze mu matora
Imibare y’ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo irerekana ko ishyaka ANC riri ku butegetsi rifite amajwi 40%, ibisobanura ko bwa mbere mu myaka 30 ishize ryananiwe kugira ubwiganze bw’amajwi. Amakuru aturuka muri iki gihugu arerekana ko ANC iri imbere n’amajwi 40%, mu gihe andi mashyaka ahanganye na yo afite amajwi 60%. […]
Sudan: Abagera kuri Miliyoni 18 barembejwe n’inzara
Abaturage bagera kuri miliyoni 18 muri Sudan, barembejwe n’inzara yaturutse ku ntambara ikomeje gushyamiranya igisirikare cya Reta ndetse n’abarwanyi ba Rapid Suport Force( RSF) batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni intambara yatangiye mu mwaka ushize, ikaba ikomeje guhanganisha impande zombi.PAM itangaza ko hakenewe ubutabazi muri iki Gihugu, bitabaye ibyo inzara ikaba yateza akaga gakomeye ku Banya-Sudan kuko […]
Tshisekedi yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Ubutasi
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza(Agence Nationale de Reinseignements).muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahawe umuyobozi mushya nyuma y’iminsi micye muri iki gihugu haburijwemo Coup d’Etat. Ni amakuru yamenyekanye binyuze ku rubuga rwa X rw’umuvugizi wa Perezidansi ya Congo , Tina Salama, aho yavuze ko iki kigo cy’iperereza cyabonye undi muyoboizi mukuru wasimbuye uwari ukiyoboye. Yavuze ko […]
Espoir FC yambuwe amanota 50 muri shampiyona

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryambuye Espoir FC amanota 50 bituma ihita umanuka mu kiciro cya Gatatu kandi yakagombye kuba iri gukina imikino ya kamarampaka igena ikipe iza mu kiciro cya mbere. Ikipe ya Espoir FC yakuweho ayo manota izira gukinisha Umunye-Congo Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, […]
Ubwato busimbukiraho indege za Amerika bwarashweho n’aba Houthis
Abarwanyi b’inyeshyamba z’Abahuth zatangaje ko zarashe ku bwato bwasimbukiragaho indege za Amerika. Izi nyeshyamba zo muri Yemeni zavuze ko zarashe iisasu kuri ubu bwato nyuma y’ibitero by’indege bagabweho n’abasirikare b’Amerika n’Ubwongereza bigahitana abantu 16 abandi 40 bagakomereka. Aba barwanyi bvuze ko bagiye gukaza ibitero mu nyanja itukura mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ ibitero by’indege […]