Ingabo za Sudani zijeje igisubizo gikaze ku gitero cya RSF cyahitanye abasaga 100
Kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Sudani cyavuze ko kizatanga “igisubizo gikaze” ku gitero cy’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, kuwa Gatatu, bivugwa ko cyahitanye abantu barenga 100. Iki gitero nicyo kinini mu bitero byinshi by’abarwanyi ba RSF ku midugudu mito yo hirya no hino muri leta ikungahaye ku buhinzi nyuma yo kwigarurira umurwa […]
Ngoma: Bahangayikishijwe n’imbwa zizerera ku gasozi zirya abaturage
Abaturage batuye mu tugari twa Musya na Rwikubo ,mu Murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma, bavuga ko bahangayikishijwe n’imbwa zizerera ku gasozi zikarya bamwe muri bo cyangwa abana babo mu gihe basaba ubuyobozi kubatabara izo mbwa zikicwa . Umwe mu baturage avuga ko imbwa y’umuturanyi we yamuririye umwana, asabye nyiri iyo mbwa kumufasha kuvuza […]
U Rwanda rwafunguye ambasade i Jakarta muri Indonesia

Igihugu cy’u Rwanda cyari gisanzwe gihagarariwe muri Indonesia na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, ufite icyicaro muri Singapore, cyafunguye ku mugaragaro ambasade yacyo muri Indonesia, mu murwa mukuru, Jakarta. Iyi ambasade yafunguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Indonesia, Retno Marsudi, ku wa Kane, itariki ya 6 Kamena […]
U Bufaransa bugiye kugurisha kuri Ukraine indege kabuhariwe za Mirage 2005
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Ukraine igomba kwemererwa gukoresha intwaro yahawe n’ibihugu by’inshuti by’iburengerazuba kugira ngo ihagarike ibitero by’u Burusiya. U Bufaransa bwatangaje ibi nyuma y’umunsi u Burusiya butangaje ko bugiye kwibasira ingabo zabwo ziri muri Ukraine zirimo abarimu ba gisirikare. Kuri uyu wa Kane ushize, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko […]
Abashoferi b’Abarundi baguriraga Lisansi ku mupaka ubahuza na Congo bakomanyirijwe
Ikibazo cyo kubona Lisansi ku bashoferi b’Abarundi cyabaye ingume nyuma y’uko bakumiriwe kuyigurira ku mupaka wa Kavimvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu bucuruzi bwa Lisansi bwabujijwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’Abasohoka bakorera ku mupaka wa Kavimvira, umwe mu mipaka ihuza icyo gihugu n’Uburundi. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko kuri uyu mupaka habereye impanuka y’ikamyo […]
Amavubi yatsinzwe umukino wa mbere mu itsinda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe umukino wa Mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Kuri uyu wa Kane taliki ya 6 z’ukwezi kwa 06 2024 kuri sitade ya Félix Houphouët Boigny yo muri Cote d’Ivoire Benin yari yakiriye u Rwanda mu mukino w’Umunsi wa Gatatu mu itsinda. Uyu mukino watangiye […]
Espagne yinjiye mu idosiye ya Afurika y’Epfo na Israel
Igihugu cya Espagne kibinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Jose Manuel Albares, cyatangaje ko igihugu cyasabye kwinjira mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera kubera intambara yo muri Gaza . Espagne yiyongeye ku itsinda ry’ibindi bihugu bishaka kwinjira muri urwo rubanza birimo Irlande, na Norvege mu cyumweru gishize byatangaje ko byemera leta […]