Karongi Baratabaza, Abiyise “Abametere” ba bamereye nabi

22da4208-5aa4-453c-980f-356e71d3d715.jpg

Hari abaturage bo mu karere ka Karongi basaba ko bakizwa insoresore zashinze umutwe w’ubugizi bwa nabi wiyita “Abametere”. Aba baturage bashinja abagize uyu mutwe kubakubita, kubakomeretsa ndetse ngo babajujubije ku buryo urengeje saa moya z’umugoroba atarataha ashaka abamuherekeza. Uyu mutwe ibikorwa byabo bibi babikorera mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Nyarusazi mu i santere y’ubucuruzi […]

Burundi: Pasiteri Binagana wa Methodiste Libre afunzwe akekwaho ibikorwa by’ubutasi

Amon Binagana, umushumba w’itorero rya Metodiste ryigenga rya Kajaga muri komini ya Mutimbuzi, intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, afungiwe i Kirundo (mu majyaruguru) kuva muri Gicurasi. Arashinjwa ubutasi, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano . Uregwa ahakana ibirego ashinjwa, mu gihe umuryango ushinja ubucamanza i Kirundo gushaka gusa kumukuramo amafaranga. Pasiteri Amon Binagana afungiwe […]

Umunyamakuru Colette Braeckman aremeza ko Joseph Kabila ari umubyeyi w’ubumwe bwa RDC

Colette Braeckman, umunyamakuru w’Umubiligi, agaruka kw’ifatwa ry’ubutegetsi rya Joseph Kabila ku myaka 29 mu kiganiro na Top Congo FM, yatanze ubuhamya bukomeye ku muntu we, afata nk’ “umubyeyi w’ubumwe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo kubera ubwenge no kureba kure mu gihe cy’imiyoborere ye. Hari mu kiganiro mu rwego rwo kwibuka ifatwa ry’ubutegetsi ku […]

Dj Brianne yabatijwe

Byukusenge Esther uzwi cyane nka Dj Brianne mu ruhando rw’imyidagaduro, yabatijwe mu mazi magari ahitamo kwakira Yesu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Kamena 2024 nibwo uyu muhanga mu kuvanga imiziki akabifatanya n’itangazamakuru yaje kuba abatizwa mu mazi menshi maze yiyemeza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ISIMBI TV cyaganiriye nawe amaze […]

Umubazi yateye icyuma umumotari amuziza gukunda umugore we

Umugabo w’imyaka 46 usanzwe abaga amatungo mu gihugu cya Nigeria, yashyikirijwe ubutabera nyuma yo gutera icyuma umumotari yashinjaga kujya mu rukundo n’umugore we . Ibrahim Ogunrinde ukora akazi ko kubaga abifatanya n’ubuhinzi, yateguye umugambi wo gutera icyuma uwitwa Daniel Kosu yashinjaga ko yigaruriye umugore we. Amakuru yatangajwe avuga ko yahise atabwa muri yombi akimara gufatirwa […]

REB yatangaje amavugurura mu isomo ryo kwihangira umurimo

Isomo ryo kwihangira imirimo ryaravuguruwe uko ryigishwa, ku buryo umwaka utaha abanyeshuri barangiza bazajya bagaragaza ibyo bazakora basoje amasomo nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi, REB. Ibi byatangajwe mu gikorwa cy’amarushanwa y’abanyeshuri bo mu bigo 30 mu Turere twose tw’Igihugu ku mishinga bakoze itanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo. Umunyeshuri Niyigena Josue […]

RDC: Abafite ubwenegihugu bwa Amerika, u Bwongereza, Canada n’u Bubiligi mu baregwa kugerageza coup d’etat

4404511-1519323461.jpg

Abaregwa barenga 50, barimo abantu batandatu bafite ubwenegihugu bwa Amerika, u Bwongereza, Canada, cyangwa u Bubiligi, bitabye urukiko rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu. Bakurikiranweho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi kutagezweho ndetse n’ibindi byaha bikomeye bihanishwa igihano cy’urupfu nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga. Ibyo baregwa […]

Uganda: Imibare y’abandura virusi itera SIDA ikomeje gutumbagira

Mu gihe cy’amezi atandatu ashije habaruwe ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa virusi itera SIDA ‘HIV’ mu mujyi wa Mbarara wo mu gihugu cya Uganda. Abaturage bo bakomeje kugaragaza ko batewe impungenge n’ubu bwandu bukomeje guhitana benshi . Umuyobozi mu kigo gishinzwe gukumira virusi itera SIDA mu mujyi, Dorcus Twinabeitu, yatangaje ko guhera mu Ukuboza 2023 kugeza […]

Umuforomo yiyahuje ikinya ahita apfa

Umuforomo wakoraga mu bitaro by’akarere ka Kaoma muri Zambia, yatangajwe ko yapfuye yiyahuye nyuma yo kwitera ikinya cyari aho yakoreraga mu nzu izwi nk’iseta . Umuyobozi wa polisi mu ntara y’iburengerazuba bwa Zambia, Mukuka Chileshe, yemeje iby’urupfu rw’uyu muforomo wari uzwi ku mazina ya Naphy Banda, akaba yari umuturage wo mu gace ka Mulamba mu […]

Abasaga 10000 bavuye mu bihugu 30 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

gpnogcdw0aaqznu.jpg

Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu birenga 30, kuri iki Cyumweru, itariki ya 09 Kamena 2024 bateraniye i Kigali mu isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) ku nshuro ya 19 . Isiganwa ryatangiriye kuri BK Arena rikanahasorezwa, ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu Rwanda riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye […]