Malawi: Abashakashatsi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye visi perezida

Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye Visi Perezida Saulos Chilima, nk’uko byatangajwe n’igisirikare, kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’umunsi umwe indege iburiwe irengero. Indege ya gisirikare yari itwaye Chilima w’imyaka 51, n’abandi icyenda yaburiwe irengero ku wa Mbere nyuma yo kunanirwa kugwa mu mujyi wa Mzuzu uherereye mu majyaruguru kubera ikirere cyari […]
Tchad yemereye Tshisekedi umudali w’ishimwe no kumwitirira umuhanda
Repubulika ya Tchad irateganya kwambika Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC umudali w’ishimwe, kubera uruhare yagize nk’umuhuza mu bibazo bya Politiki byahoze muri iki gihugu. Iby’uwo mudali w’ishimwe byatangajwe na Minisitiri wa RDC ushinzwe ubufatanye bw’akarere iki gihugu giherereyemo, ubwo ku wa Mbere yakirwaga na Tshisekedi. Aba bombi bahuye nyuma y’urugendo Minisitiri Didier Mazenga yari […]
Nibwo bwa mbere mbonye umusaruro nk’uyu mu gihugu – Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aravuga ko u Burundi butigeze bugira umunezero n’umugisha nk’ibyo bufite uyu munsi ku butegetsi bwe. Perezida Ndayishimiye avuga ko asanga u Burundi bwarabonye umusaruro butigeze bugira mu buhinzi mbere no ku bundi butegetsi, akibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara. Ibi Ndayishimiye yabitangaje kuwa Gatandatu ushize mu Ntara ya Gitega ubwo hibukwaga […]
Umuyobozi w’akarere yatunguwe n’abanyeshuri bigira mu ishuri ryubakishije amashara y’insina
Umuyobozi w’Akare ka Kayunga muri Uganda, Andrew Muwonge wari kumwe n’itsinda rigari ry’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye za Leta , batunguwe no gusanga abanyeshuri bigira munsi y’igiti kizengurutswe n’amashara y’insina kandi ari ikigo cya Leta. Ni abanyeshuri biga mu mwaka w’agatatu w’amashuri abanza ya Sokoso mu gace kitwa Galilaaya. Umuyobozi w’Akarere ubwo yasuraga aka gace […]
Umugeni yanze gusoma umugabo we mu bukwe
Umugeni yababaje umusore bari bashyingiranywe ubwo bari bageze mu birori byo kwiyakira mu bukwe bwabo maze umugeni akanga gusoma uwari wamurongoye wari wabishegeye. Akenshi iyo mu bukwe bageze mu gihe cyo kwiyakira, umukobwa n’umusore bakoze bukwe bahabwa akanya imbere y’abatumirwa maze bakagakoresha ibyo bashaka, hari ababyinana ndetse hari n’abahitamo gusomana. Nubwo bimeze gutyo, umugeni wo […]
Kenya: Umugabo yapfiriye mu buriri
Mamulata Kisaka Moses w’imyaka 52 yapfiriye mu nzu ye ,nyuma yo gushyamirana n’undi mugabo mu makimbirane yabereye mu mudugudu wa Namulata, mu Ntara ya Bungoma.Polisi yo muri iyo ntara yatangarije ikinyamakuru the star dukesha iyi nkuru, ko umurambo wa Moses Mamulata Kisaka basanze uryamye ku buriri bwe ariko utagaragaza ibikomere. Polisi yavuze ko nyakwigendera yatewe […]
M23 yashyizeho abayobozi ba ‘Diaspora’ yayo
Umutwe wa M23 ku wa Mbere watangaje ko washyizeho ubuyobozi bw’abawushyigikiye baba mu bihugu by’amahanga (Diaspora). Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye ryashyizweho n’umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka. Uwagizwe umuyobozi wa Diaspora ya M23 ni Manzi Ngarambe Willy uzaba wungirijwe n’abarimo Muheto Jackson na Muhire John. Uyu mutwe uvuga ko imikorerer ya Diaspora yawo iri […]
Kalehe: Umupolisi yishe mugenzi we bombi hashidikanwa ku kuba abapolisi kwabo
Umuhuzabikorwa w’inama nyunguranabitekerezo ya y’imiryango itegamiye kuri leta muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Delphin Birimbi, yatangaje ko ku Cyumweru, itariki ya 9 Kamena, i Tushunguti muri Teritwari ya Kalehe hapfuye umupolisi yishwe na mugenzi we. Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, uyu mupolisi yishwe na mugenzi we bari kumwe barinze ibiro by’Igipolisi cya Congo (PNC) […]
Rwamagana: Uwari uhetse umwana yaguye mu cyobo ugiye kubatabara nawe agwamo
Amakuru Bwiza.com ikesha abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuga, mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024, umukobwa wabyariye iwabo n’umwana yari ahetse baguye mu cyobo giteganywa kugirwa ubwiherero ndetse n’uwagiye kubatabara nawe agwamo. Uwaguye mu cyobo cyacukuriwe kugirwa ubwiherero witwa Umurangamirwa bivugwa […]
RIB iri gukurikirana Zeo Trap, Ish Kevin na Hollix
Nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, amakuru mashya yemeza ko rwatangiye no gukora iperereza kuri Ish Kevin na Hollix. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko bahamagaye aba baraperi bose kugira ngo babazwe. Yavuze ati: “Zeotrap, Ish Kevin, na Hollix bose […]