Korea y’Epfo iravuga ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo
Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko cyarashe amasasu yo kuburira mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bambutse umupaka. Abayobozi bakuru b’Ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) bagize bati: “Bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bakorera muri DMZ … bambutse gato umurongo ugaragaza aho abasirikare batagomba […]
Blinken agiye kwitabaza Qatar na Jordan mu biganiro bishakira umuti intambara ya Israel na Hamas
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arikwitegura kujya muri Qatar muri Iki Cyumweru mu gushakira umuti ikibazo cy’intambara ikomeje gufata indi ntera hagati ya Israel na Hamas. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere yahuye na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi i Cairo, nabwo mu biganiro nk’ibyo byo gushaka uko Israel […]
Bahigishijwe imbwa: Iyicwa ry’Abatutsi mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura i Nyamasheke

Abarokokeye mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura n’inkengero zarwo, mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko ubugome Jenoside yahakoranywe bwari ndengakamere, kuko uretse abahamagajwe aho bari bihishe, babeshywe ko barindirwa umutekano, baza bagapakirwa imodoka nyinshi bakajyanwa kuri paruwasi gatolika ya Nyamasheke kwicirwayo, abari bihishe mu mirima y’icyayi no muri Nyungwe, bahigishijwe imbwa kugeza bavumbuwe bakicwa . Ni […]
Minisitiri w’ingabo J Marizamunda yakiriye abasenateri b’Abafaransa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kamena, Hon Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye intumwa z’Abasenateri b’u Bufaransa zigizwe na basenateri Marie-Arlette Carlotti, Jean-Luc Ruelle na François Bonneau. Aba bashyitsi bari herekejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda na Attaché Militaire muri ambasade y’iki gihugu. Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ibinyujije kuri X (icyahoze ari twitter) […]
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yasuye Amavubi

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iherereye i Durban muri Afurika y’Epfo yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka wabahaye ubutumwa bw’uko bashyigikiwe. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri muri Afurika y’Epfo aho yagiye gukinira umukino wayo wa Kane wo mu itsinda C, yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo. Ku mugoroba wo […]
Igisirikare cya Nigeria kirashinjwa gufunga abakobwa bahoze ari imbohe za Boko Haram
Amnesty International ku wa Mbere yashinje Ingabo za Nigeria gufunga mu buryo butemewe abakobwa n’abagore bakiri bato batorotse Boko Haram kubera ko igisirikare cyemeza ko bashyigikiye umutwe w’inyeshyamba z’abayisilamu. Igisirikare mu itangazo cyamaganye ibyo birego, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko bishingiye ku biganiro 126 kuva 2019 kugeza 2024 wagiranye n’abagore bahoze ari imbohe. […]
APR FC yabonye umutoza mushya
Mu ijoro ryakeye ikipe ya APR FC yatangaje ko yabonye umutoza mushya biciye kuri Application y’iyi kipe isanzwe icishwaho amakuru yayo. Mu itangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, batangaje ko bamaze kubona umutoza mushya aho basabaga abafana kuba muso kuko vuba bidatinze bari kumutangaza binyuze kuri Application y’ikipe. Nubwo batangaje ko hari umutoza babonye ntabwo […]
Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 1.3% 2024
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 1, 3% muri Gicurasi 2024 ugereranyije na Gicurasi 2023. Mu gipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kwa Gicurasi 2024, cyatangajwe kuri uyu wa Mbere, NISR yagaragaje ko ugereranyije Gicurasi 2024 na Mata 2024, ibiciro byagabanutseho 1%. Ni igabanuka bivugwa ko ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa […]
2023: Abaturage hafi 800 banyweye ikigage n’ubushera bihumanye bajyanwa kwa muganga
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2023, abaturage hafi 800 banyoye ikigage n’ubushera bihumanye abandi hafi banywa ibinyobwa banarya ibiribwa byanduye. RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abaturage 796 banyoye ikigage n’ubushera byanduye bajyanwa kwa muganga, naho abaturage 591 bariye ibiribwa n’ibinyobwa bihumanye mu birori bari bitabiriye. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC […]
Yafunzwe imyaka 3 azira kwiba ikariso ya nyina
Umusore w’imyaka 19 ukomoka mu gihugu cya Zambia yahanishijwe igifungo cy’imyaka itatu n’urukiko rwa Nchelenge kubera kwiba ikariso ya nyina umubyara. Bivugwa ko iyo kariso yibye mama we witwa ‘Florence Bwalya’ yari ifite agaciro k’amafaranga 20 akoreshwa muri iki gihugu cyo muri Afurika. Amakuru dukesha Lusaka Times avuga ko uyu musore ubwo yafatwaga hari muri […]