Hatangajwe igihe umuhanda Kigali-Muhanga uzatangira kuvugururwa unahabwe ibice bine
Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye kuvugururwa no kwagurwa,iyi mirimo nk’uko biteganyijwe ikaba izatangira umwaka utaha muri Nyakanga 2025. Ibi bikazaba biturutse ku nguzanyo Banki ya EximBank yo muri Korea y’Epfo yemereye u Rwanda ya Miliyoni 120 z’Amadorari ya Amareka. Biteganyijwe ko hazasanwa ibilometero 45, hanagurwe igice cy’inzira enye kireshya n’ibilometero 12,2. Iyi mirimo izasozwa mu myaka ibiri […]
Kayonza: Bashima Leta yabahaye aho gukinga umusaya ariko kandi ngo barembejwe n’inzara
Hari abaturage bo mu Karere ka Kayonza bashima Leta yabahaye amazu yo guturamo ariko kandi ngo n’ubwo bakinga umusaya ntibabona ibyo kurya. Abavuga ibi ni abatujwe mu mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo Umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza. Bavuga ko Leta nk’umubyeyi yabafasha ikabaha ubutaka bahingamo kuko uretse kuba baryama mu mazu […]
Ubwongereza bwafunguye abimukira basaga 70 bari mu bazaza mu Rwanda
Leta y’u Bwongereza yafunguye by’agateganyo abimukira 79 badafite ibyangombwa bari mu bazoherezwa mu Rwanda, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu Ukuboza 2023. Abasaba ubuhungiro benshi barafunzwe kuva mu mpera ya Mata (4) uyu mwaka, nyuma y’uko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak avuze ko indege zizabajyana mu Rwanda mu byumweru bya mbere bya Nyakanga 2024. […]
Kenya: Umupolisi yarasiye umucamanza mu rukiko nawe baramurasa ahita apfa
Mu gihugu cya Kenya hari kuvugwa inkuru y’umupolisi warashe umucamanza bari mu rukiko, nawe bagahita batanga itegeko ryo kumurasa agahita apfa. Ni inkuru yatangajwe kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2024, ku rubuga rwa X rwa ‘Nairobi Law Monthly Magazine’. Umucamanza warashwe azwi ku mazina ya Kivuti Monica akaba asanzwe akorera mu rukiko rw’i […]
Icyo Col. Kazarama washinze M23 asaba Gen. Sultani Makenga
Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney uri mu batangije umutwe wa M23, yasabye Gén. Sultani Makenga uyobora igisirikare cyawo kuhuriza hamwe abahoze muri uriya mutwe batakiwubamo bagakemura ibibazo bagiranye, mu rwego rwo kongera gufatanya urugendo rwo guharanira uburenganzira by’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda batangije mu myaka irenga 10 ishize. Kazarama wanabaye umuvugizi wa M23, we na Gen. Makenga bari […]
Perezida Zelensky yiteze ibyemezo by’ingenzi bizava mu nama ya G7

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko yiteze ko “ibyemezo by’ingenzi” bizafatwa mu nama ya G7 y’abayobozi baturutse mu bihugu birindwi bikize ku Isi yatangiye kuri uyu wa Kane ikazasozwa kuwa Gatandatu mu mujyi wa Fasano mu Butaliyani . Mu nyandiko yanyujije kuri Telegram yagize ati: “Igice kinini kizahabwa Ukraine, ingabo zacu ndetse no kongera […]
Ikipe y’abakinnyi 11 beza i Burayi batazakina Euro 2024

Mu gihe amarushanwa ya Euro2024 abura amasaha make ngo itangire, hari abakinnyi benshi bazwi cyane batazayitabira kubera impamvu zigiye zitandukanye zitandukanye Iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya 17 aratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena kugeza 14 Nyakanga 2024 mu gihugu cy’Ubudage. Muri iri rushanwa hari amazina menshi y’abakinnyi batazayagaragaramo kubera impamvu […]
Isezerano rya Nduhungirehe kuri Kagame wamugize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yijeje Perezida Paul Kagame wamuhaye izo nshingano kuzakoresha uburambe afite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki mu guteza imbere umubano w’u Rwanda n’amahanga. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena ni bwo Nduhungirehe wari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Ni […]
Babu yasabiwe gufungwa umwaka
Nyuma y’uko akubise uwo bahuriye mu kabari Babu ukora ikiganiro cy’imyidagaduro ku Isibo Tv cyitwa ’The Choice Live’ yasabiwe gufungwa umwaka umwe muri gereza n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw. Rugemana Amen uzwi nka Babu ukora ikiganiro cy’imyidagaduro ku Isibo Tv cyitwa ’The Choice Live’ yasabiwe n’Ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa umwaka n’ihazabu y’ibihumbi 300Frw kubera icyaha cyo gukubita […]
Ndayishimiye agomba kumenya ko Abarundi atari injiji – Bamvuginyumvira
Abanyapolitiki batandukanye n’impirimbanyi z’Abarundi batngiye guhaguruka no kugaragaza ko barambiwe ubutegetsi bwa CNDD-FDD bashinja kunanirwa gukemura ibibazo uruhuri byugarije igihugu bakaba basanga igihe kigeze cyo guhindura ibintu . « Igihe kirageze cyo gukora impinduka mu Burundi, kubera ko ubutegetsi buriho bumaze kwerekana ko budafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu no gutuma Abarundi batera imbere », Ishyaka […]