Muhadjiri na Omborenga basinyiye Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Omborenga Fitina wakiniraga APR FC na Hakizimana Muhadjiri wari uri muri Police FC mu gihe habura umunsi umwe ngo habe umukino wo kuganura Stade Amahoro mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro”. Muhadjiri yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe bamusanze iwe mu rugo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, […]
Amerika na Loni bashinje Uganda gufasha M23
Umuryango w’Abibumbye biciye muri raporo y’impuguke zawo kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washinje Leta ya Uganda guha ubufasha umutwe wa M23 ndetse no guha imyitozo abarwanyi bawo. Raporo y’izi mpuguke yagiye hanze by’impanuka ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko cyabonye ni yo yemeza ayo makuru. Ubutegetsi bw’i Kinshasa bumaze imyaka irenga ibiri bushinja Leta y’u […]
#EURO2024: Abakinnyi 24 bashya bo guhanga amaso

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 mu gihugu cy’Ubudage haratangira imikino y’igikombe cy’Uburayi igiye kuba ku nshuro ya 17. Iyi mikino itegerezanyijwe amatsiko na benshi ku isi. Kuri ubu abakunzi ba ruhago bose biteguye gukurikira iyi mikino yose kugeza irangiye dore ko izakinwa mu gihe cy’ukwezi kumwe. Tukurarikira kuzayikurikira kuri BwizaTv ku […]
Uburundi na DRC bongeye kwiheza mu bikorwa cya EAC
Ibihugu by’Uburundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byongeye kutitabira igikorwa cy’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihugu byiheje muri uyu muryango mu gihe kitageze no ku cyumweru ibishimangira ko byaba bishaka kwikura muri uyu muryango. Kuva kuri uyu wa 13 Kamena 2024, Mu Rwanda hari kubera amahugurwa y’ingabo zo mu bihugu […]
Mu Rwanda hatangiye imyitozo ya Gisirikare yahuje ibihugu bine byo muri EAC -AMAFOTO

Ibihugu bine byo muri mu bihugu 4 bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, byitabiriye imyitozo ya Gisirikare, iba igamije guhuza imikorere n’igenamigambi, no kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize EAC. Abasaga 1,130 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili bo , kuri uyu wa Kane, nibo batangiye iyo myitozo ya Gisirikare izwi nka “Ushirikiano” izamara ibyumweru bibiri ibera mu Ishuri […]
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura muri Rutshuru
Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo muri iki gitondo mu mudugudu wa Butalongola, nko mu birometero icumi uvuye muri komini yo mu cyaro ya Kanyabayonga muri Teritwari ya Rutshuru . Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace atangazwa n’uruhande rwegereye leta avuga, ngo inyeshyamba za M23 zateye ibirindiro bya FARDC mbere yo […]
Abaturage ba Korea ya Ruguru babayeho mu muruho- ONU
Umuryango w’Abibumbye wita ku burenganzira bwa muntu utangaza ko abaturage bo muri Korea ya Ruguru babayeho nabi kuko bamaze kwisanga mu buzima bw’umuruho wa buri munsi. Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’iri shami, Volker Turk , aho yabwiye inteko ishinzwe umutekano kw’isi ko baturage ba Koreya ya Ruguru kugeza ubu nta cyizere bafite bitewe n’ubuzima babayemo. […]
Bwa mbere Hezbollah yarashe roketi nyinshi muri Israel mu munsi umwe

Umutwe wa Hezbollah wo muri Liban warashe ibisasu byinshi bya roketi mu majyaruguru ya Israel mu rwego rwo kwihorera igitero cyahitanye umwe mu bayobozi bakuru bayo. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 12 Kamena, ingabo z’igihugu cya Israel (IDF) zabaze byibuze ibisasu birenga 200 byambutse umupaka. Bimwe byateje inkongi y’umuriro, ariko nta muntu byahitanye. Biravugwa ko […]
Diane Rwigara yitandukanyije na nyina ushinja Leta y’u Rwanda kuba ari yo yishe se
Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara yatangaje ko yitandukanyije na nyina umubyara, Adeline Mukangemanyi, nyuma y’ibirego bitandukanye amaze iminsi ashyira kuri leta y’u Rwanda birimo iby’uko yamwiciye umugabo. Mukangemanyi mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube witwa Radio Iteme yumvikanye ashinja “ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Kagame” kuba ari bwo bwishe Rwigara Asinapol wahoze ari umugabo we; […]
Abantu 40 bishwe n’inkongi y’umuriro muri Koweti
Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako yari irimo abakozi b’abanyamahanga muri Koweti mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, ihitana byibuze abenegihugu 40 b’Abahinde abandi barenga 50 barakomereka. Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuze ko iyi nkongi y’umuriro ifitanye isano no kurenga ku mategeko. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Sheikh Fahad Al-Yousuf Al-Sabah , yategetse ko nyir’inyubako atabwa muri yombi ,ubwo […]