Ubusuwisi: Indege za gisirikare zakoreye imyitozo mu muhanda munini
Mu myitozo ya gisirikari ya NATO idasanzwe imenyerewe,kuri uyu wa gatatu, ingabo zirwanira mu kirere z’Ubusuwisi zakoze ibitari bisanzwe bimenyerewe zigusha kandi zihagurutsa indege eshatu zo mu bwoko bwa bombardier F/A-18 mu muhanda munini (autoroute) neza. Imyitozo y’izi ndege za gisilikali ikaba yari imaze imyaka ibarirwa muri za mirongo itagaragera mu gihugu cy’Ubusuwisi. Izo ndege […]
Rubavu: PSF yoroje imiryango 76, inatanga igishoro ku miryango 20

Urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu mu kwifatanya ni abanyarwanda muri gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, baremeye imiryango 76 itishoboye, ndetse banatanga igishoro ku miryango 20. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu, tariki 12 Kamena 2024 cyaherekejwe no kunamira Imiryango y’abatutsi bazize Jenoside ishinguye mu Rwibutso rwa Gisenyi rwa […]
Abapolisi bo muri Nigeria bahawe inkwenene nyuma yo kugorwa no kuririmba indirimbo nshya y’igihugu
Bamwe mu bapolisi bo muri Nigeria bahawe inkwenene nyuma y’uko bagaragaye bagorwa no kuririmba indirimbo nshya y’igihugu iherutse gushyirwaho na guverinoma ya Nigeria. Ku wa 29 Gicurasi 2024 nibwo ubuyobozi bukuru bwa Nigeria bwatangaje ko bashyizeho indirimbo nshya yubahiriza igihugu, ni ibintu bitakiriwe neza na bamwe mu baturage gusa ntacyo gukora bari bafite. Nyuma y’uko […]
Ngoma: Inda zitateganyijwe ziravuza ubuhuha mu bangavu
Mu mezi atanu gusa, hagati ya Mutarama na Gicurasi 2024, mu Karere ka Ngoma abakobwa b’abangavu 300 batewe inda zitateganyijwe . Inzego zinyuranye mu Karere ka Ngoma ziremeranya ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikwiye guhagurukirwa na buri wese kuko giteza ingaruka mu muryango Nyarwanda. Ubukene, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, impfu n’igwingira ku bana bavutse […]
RDC: Minisitiri w’Intebe mushya n’ucyuye igihe bahererekanyije ububasha

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Kamena, ku cyicaro cya Minisitiri w’intebe, habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge na Judith Suminwa Tuluka. Uyu muhango wabaye uyobowe na Jean-Albert Ekumbaki Ombata, umunyamabanga mukuru wa guverinoma. Ibintu byinshi by’ingenzi byaranze iki gikorwa. Harimo guhura hagati y’aba bantu bombi b’ingenzi kure ya […]
Umuseriveri yirukanwe azira gusohora amashusho y’umugabo wasohokanye igipupe asambanya
Umukozi wakoraga muri resitora yo muri Carolina y’Amajyaruguru yirukanwe kubera ko yashyize ku rubuga rwa TikTok amashusho y’umukiriya waje gufata icyo kurya yitwaje igipupe akoresha mu mibonano mpuzabitsina. Tara Bjork umukozi wo muri resitora yasohoye aya mashusho ku ya 27 Gicurasi 2024 ubwo yamaraga kuyafatira mu kazi aho yakoraga. Ubwo yamaraga gusohora aya mashusho yarengejeho […]
Itsinda ry’Intumwa zo muri Zambia zasuye Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, intumwa zo muri Repubulika ya Zambia ziri mu ruzinduko mu Rwanda . Izi ntumwa zikorera mu bigo bitandukanye byo muri iki gihugu, ziyobowe n’Umuhuzabikorwa ku […]
Amato y’intambara y’u Burusiya mu marembo ya Amerika mu myitozo na Cuba
Kuri uyu wa Gatatu ushize amato y’intambara y’u Burusiya yageze mu gice cy’inyanja kigenzurwa na Cuba mbere y’imyitozo ihuriyemo ingabo z’ibihugu byombi iteganyijwe muri Karayibe. Iyi myitozo bamwe barayibona nk’uburyo bw’u Burusiya bwo kwerekana ingufu zabwo mu gihe hakomeje ukutumvikana ku byerekeye inkunga iterwa igihugu cya Ukraine. Ku ruhande rwazo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]
Rubavu: Aborozi barembejwe n’abajura biba inka bakajya kugurisha inyama zazo muri Congo
Aborozi b’inka mu Karere ka Rubavu baratabaza nyuma y’uko inka zirenga 100, zimaze kwibwa mu mirenge ya Rubavu na Rugerero , mu gihe kitarenze amezi atandatu. Ubu bujura ngo bukorwa n’abantu bitwikira ijoro bakazibagira hafi y’aho zibwe maze inyama bakazijyana kuzigurisha mu gihugu cy’abaturanyi. Amakuru atangwa n’abaturage biganjemo aborozi bagiye bibwa , baganiriye n’itangazamakuru, bahamya […]
Mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo mpuzamahanga gishinzwe inkingo ku isi
U Rwanda rwemeye kuba icyicaro gikuru cy’igo mpuzamahanga cy’inkingo (IVI) muri Afurika. Ni nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo ku isi (IVI) Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi wa IVI (International Vaccine Institute), Dr Jerome H. Kim. Iki kigo cya IVI ubusanzwe […]