Kenya: Umugabo yapfiriye mu rukiko arimo gutanga ubuhamya

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Kenya yituye hasi ahita apfa mu gihe yari arimo gutanga ubuhamya n’ibimenyetso byerekeranye no kuzungura ubutaka. Polisi yo kuri sitasiyo ya Bondo yatangaje ko nyakwigendera yapfuye mu buryo butunguranye, ni nyuma yo kwitura hasi ari kuburana mu nzu y’urukiko. Ku wa kane tariki 13 Kamena 2024 nibwo ibi byabereye mu […]

Perezida Ruto yagiye mu Busuwisi mu nama yo kunga Ukraine n’u Burusiya

Perezida William Ruto yageze i Bürgenstock, mu Busuwisi mu nama yo mu rwego rwo hejuru yo kunga Ukraine n’u Burusiya. Abakuru b’ibihugu na guverinoma barenga 100 bitabiriye iyi nama y’iminsi ibiri aho igamije kwerekana intambwe yambere iganisha ku mutekano mu bihugu by’Uburayi bw’iburasirazuba. Inama yatangiye kuri uyu wa gatandatu ikazasozea ku cyumweru.Izaganira ahanini kuri gahunda […]

Abasirikare ba FARDC batwitswe n’abaturage ari bazima

Abasirikare babiri bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), babonetse bapfuye nyuma yo gutwikwa n’abaturage ari bazima. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena ni bwo imirambo y’abo basirikare yabonetse mu gace ka Njiapanda ko muri Teritwari ya Lubero ho mu ntara ya Kivu […]

Gukorera ‘perimi’ byasubitswe mu gihe kingana n’ukwezi

20240615_133244-724x1024.jpg

Gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo byasubitswe mu gihe kingana n’ukwezi, nk’uko byatangajwe na Polisi ishinzwe iyo Serivisi. Polisi yashyize hanze itangazo rivuga ko kuva kuwa 21 kugeza kuwa 28 Kamena gukorera izo mpushya z’agateganyo byasubitswe, bikazasubukurwa kuwa 22 Nyakanga. Muri iki gihe uRwanda rukomeje gukataza mu ikoranabuhanga, aho kwiyandikisha kubashaka gukorera perimi y’agateganyo bashobora […]

Imbamutima z’Umworozi w’inkoko watewe inkunga ya Miliyoni 145 Frw zitishyurwa

Edouard Twizerimana, Umuyobozi wa Eddy Farm Ltd ikora ubworozi bw’inkoko zitera amagi, mu karere ka Rubavu uvuga ko yari asanzwe afite imashini zituraga amagi z’agaciro ka Miliyoni 15 Frw, agaterwa inkunga y’imashini za Miliyoni 145 Frw. Edouard akorera ubworozi bwe mu kagari ka Basa, Umurenge wa Rugerero. Kuri uyu wa gatanu, tariki 14 Kamena 2024, […]

Gasabo: Umukozi wa RIB yishwe n’abataramenyekana,iperereza ryatangiye

Mu Karere ka Gasabo,Umurenge wa Kinyinya,Akagari ka Kagugu mu mudugudu wa Nyakabingo haravugwa inkuru y’urupfu rw’Umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB bikekwako yishwe n’abantu bataramenyekana. Ibi bikaba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 mu isibo y’Ubumanzi nibwo ku nkengero z’umuhanda bahabonye umurambo w’umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikekwa ko yishwe […]

Ibyiza biri imbere: Kagame abwira abajyanama b’ubuzima bamusezeranyije kumuhundagazaho amajwi

Perezida Paul Kagame yashimiye abajyanama b’ubuzima ku bw’akazi gakomeye bamaze igihe bakorera Abanyarwanda, abasezeranya ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose mu guhindura imibereyeho yabo ndetse no kuubungura ubumenyi bakenera mu kazi kabo ka buri munsi. Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena, ubwo yaganiraga n’abajyanama b’ubuzima babarirwa mu 8,000 bo hirya […]

Mu Rwanda hatanzwe imbangukiragutabara 80, mu minsi ya vuba zirikuba kabiri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, abajyanama b’ubuzima bo hirya no hino mu gihugu ubwo bahuraga na Perezida Paul Kagame kuri BK Arena, hatanzwe imbangukiragutabara 80 mu mavuriro atandukanye. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabitangarije mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 8,000 baturutse hirya no hino mu gihugu. […]

Murumuna wa Eric Omondi wari icyamamare mu rwenya yapfuye

Fred Omondi, wari murumuna wa Eric Omondi akaba yari n’icyamamare mu gusetsa yitabye Imana. Ni nyuma yo gukora impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu, aho yaje gupfira mu bitaro bya Mama Lucy aho yari yahise ajyanwa kwitabwaho. Abanyarwenya batandukanye by’umwihariko abo mu gihugu cya Kenya , babajwe cyane n’urupfu rwa Fred Omondi, aho […]

Goma: Impuruza ya Sosiyete Sivili kuri Wazalendo yigometse ku buyobozi

Sosiyete Sivili iratabaza amahanga n’abandi bafite aho bahurira n’uburenganzira bwa muntu, gutabara umujyi wa Goma nyuma y’uko Wazalendo ikomeje kuwuzereramo ikanica Abasivili. Sosiyete sivile yo muri Komine Karisimbi, iherereye mu bice byo mu mujyi wa Goma, yavuze ko Wazalendo isa n’iyigometse ku buyobozi kuko ngo yabujijwe kuzenguruka mu mujyi itari mukazi ariko ikaba ikomeje kubirengaho. […]