Abashinzwe umutekano b’Ubushinwa binjiye mu bwato bwa Filipine
Ingabo za Filipine zavuze ko abashinzwe umutekano ku nkombe z’Ubushinwa binjiye mu bwato bwa Filipine Navy, nyuma yaho mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwato bw’Ubushinwa bwagonganye n’ubwato bwa Filipine mu nyanja y’Ubushinwa, aho umwe mu basare babwo yakomeretse. Ingabo zivuga kandi ko abahagarariye Ubushinwa na bo bafashe intwaro muri bumwe mu bwato bwa Filipine. Rear Admiral […]
Burkina Faso: Abasirikare ba Mali n’abacanshuro b’Abarusiya bageze i Ouagadougou
Abasirikare ba Mali n’abacanshuro b’Abarusiya ba Wagner bageze i Ouagadougou, ahakomeje kugaragara urujijo nyuma y’igitero cyagabwe kuri Mansila ku wa kabiri ushize, itariki ya 11 Kamena, aho abasirikare barenga ijana ba Burkina Faso bishwe ndetse bamwe bajyanwa bugwate n’abajihadiste ba Jnim (Groupe de support à l’Insurance) , ifitanye isano na al-Qaeda) . Nyuma y’ubwo bwicanyi, […]
Sosiyete sivili yashyize ahabona imibare ya Wazalendo baherutse kwicwa na FARDC
Imirwano ya Wazalendo na FARDC, yaguyemo abagera kuri batandatu mu ntangiro z’iki Cyumweru.Sosiyete sivile yo muri Beni ivuga ko aba barwanyi ba Wazalendo bagabye igitero cyagabwe ku birindiro by’ingabo za FARDC maze hapfa abagera kuri batandatu. Sosiyete sivile yo muri aka gace ikomeza ivuga ko nta mibare y’ingabo za FARDC izwi muri iri rasana iratangazwa […]
Ruhango: Umunyeshuri wimwe uruhushya yapfuye bitunguranye

Mu mpera z’icyumweru gishize mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana mu ishuri rya Gitisi TSS humvikanye urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri w’umukobwa wapfuye nyuma yo kwimwa uruhushya n’ubuyobozi bw’ishuri. Ibereho Hosiana w’imyaka 18 niwe witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’uburwayi akaza kwimwa uruhushya rwo kujya kwivuza nk’uko byemezwa n’abanyeshuri bagenzi be. […]
U Rwanda rukeneye miliyari 1,5 $ kugirango ruzageze amashanyarazi kuri bose mu 2029
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kiravuga ko igihugu gikeneye miliyari 1.5 z’amadolari kugira ngo kigeze amashanyarazi mu gihugu hose mu 2029 nyuma yo kutagera ku ntego cyari kihaye yo kuba byakozwe muri uyu mwaka wa 2024. Kugeza ubu, intego yagezweho ku rugero rwa 77.7 ku ijana, bivuye kuri 34.4 ku ijana muri 2017 hashingiwe kuri […]
Tchad: Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’amasasu yakangaranyije Ndjamena
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, i Ndjamena, inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’amasasu ya gisirikare. Guturika kwinshi kwayo kumvikanye kugera mu bilometero byinshi uvuye kuri depo mu karere ka Goudji, hafi y’ikibuga cyindege cy’umurwa mukuru wa Tchad . “Twabonye ikirere gihinduka umutuku. Twumvise iturika rihambaye cyane, ku buryo twumvaga biri munsi y’ibirenge byacu, ”ibi […]
Kenya: Ba komanda bo muri Haiti baje kwirebera aho Gahunda yo kuboherereza abapolisi 1000 igeze
Ku wa kabiri, itsinda ry’abayobozi ba polisi bo muri Hayiti bahuye n’umuyobozi mukuru wa polisi ya Kenya ngo bakurikirane aho gahunda yo kuboherereza abapolisi igeze. Kenya yiteguye kuyobora ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye ku bufatanye n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo barwanye ihohoterwa ry’agatsiko muri Haiti kahitanye ibihumbi n’ibihumbi abandi barenga 360.000 bakaba barahunze ingo zabo. […]
Nihagira ikipe itsinda nziyahura: Mvukiyehe Juvenal
Nyuma y’uko kimite nyobozi ya Kiyovu Sports ifatiye ibihano uwahoze ayiyobora, Mvukiyehe Juvenal, byo kumwambura ubunyamuryango muri iyi kipe, uyu mugabo yagize icyo abivugaho. Ku wa 3 Kamena 2024 nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwashyize hanze ibaruwa butangaza ko buhagaritse Mvukiyehe Juvenal kubere amwe mu makosa yabangamiye ikipe. Icyo gihe ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwagize […]
RDC: Minisitiri wa mbere yeguye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye
Stéphanie Mbombo Muamba wari umwe mu baminisitiri bagize Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye nyuma y’icyumweru kimwe arahiye. Muamba yari asanzwe ari Minisitiri uhagarariye Minisitiri w’Ibidukikije n’Iterambere Rirambye, akaba yari ashinzwe kubungabunga ubukungu bushingiye ku bidukikije. Ku wa 29 Gicurasi ni bwo yari yahawe izo nshingano na Perezida Félix Antoine […]
Burera: Akarere katashye ibiro bishya byatwaye miliyari 3
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Kamena, Akarere ka Burera katashye ku mugaragaro inyubako nshya kazajya gakoreramo, kuzuye gatanzweho agera kuri miliyari 3 Frw. Abanyaburera bavuze ko ibiro bishya by’akarere bubakiwe byatashwe ku mugaragaro, babyitezeho n’imitangire myiza ya serivisi. Inyubako nshya y’Ibiro by’Akarere ka Burera igeretse gatatu, igizwe n’ibyumba byo gukoreramo 48. Yubatswe mu buryo […]