Kenya: Imyigaragambyo yatumye Leta yisubira ku misoro yagombaga kuzamurwa

Leta ya Kenya, yahagaritse gahunda yo kuzamura imisoro n’amahoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe nkenerwa bya buri munsi. Mu byari kuzamurirwa umusoro, harimo amavuta n’isukari. Ikindi cyari cyaraje ishinga abaturage n’uburyo umusoro w’ivunjisha wari kuzamurwa ku kigero cya 16%. Ni mu gihe amatagisi akoreshwa mu kazi imisoro yari kwiyongeraho kugera ku bice 2.5 % nayo […]

Hategujwe impinduka mu mikoreshereze y’ikinyarwanda mu itangazamakuru

Nyuma y’aho umukuru w’Igihugu anengeye imikoreshereze y’ikinyarwanda itanoze mu bitangazamakuru bimwe, Urwego rw’itangazamakuru rwigenzura RMC, ruvuga ko hari politiki z’itangazamakuru zigiye guhinduka. Ni nyuma y’uko kenshi abanyamakuru cyane cyane abakoresha amajwi, amashusho n’inyandiko, bakunze gushinjwa kwangiza nkana ururimi rw’Ikinyarwanda. Cyane cyane abagikoresha bakivangiramo indimi z’amahanga ndetse n’amagambo mahimbano atazwi neza inkomoko yayo azwi nka Slang, […]