Kamonyi: Dr Habineza yijeje gukuraho burundu imisoro ku butaka
Ku munsi wa kabiri wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije yawugeneye akarere ka Kamonyi, aho yakiririwe ku kibuga cya Santere y’ubucuruzi ya Gihara n’abaturage b’umurenge wa Runda. Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo, Ndayisaba Egide ari mu bamwakiriye. Nyuma yo kugeza ku baturage ibyo iri shyaka ryakoze mu buvugizi bwaryo byazamuye imibereho […]
U Butaliyani bwafashe intwaro zari zohererejwe umujenerali wo muri Libya
Abategetsi b’Abataliyani bafashe ubwato bw’imizigo bivugwa ko bwari butwaye intwaro zivuye mu Burusiya ku muyobozi w’ingabo zirwanya guverinoma yemewe n’amahanga muri Libya, Gen. Haftar . Ku wa Gatanu, ikinyamakuru Corriere della Sera cyo mu Butaliyani cyatangaje ko abashinzwe umutekano bakoze iki gikorwa babisabwe n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bafata intwaro zifite agaciro […]
Kenya: Impanuka y’imodoka itwara amatafari yahitanye abantu 7 abandi barakomereka
Urwego rushinzwe umutekano mu gihugu cya Kenya rwatangaje ko habaye impanuka y’ikamyo yaguyemo abantu 7 abandi benshi bagakomereka, ndetse bakaba barembeye mu bitaro . Amakuru avuga ko ikamyo yari itwaye amatafari yo kubakisha, yaje guta icyerekezo hanyuma ikagonga moto ndetse n’abanyamaguru benshi. Abagera kuri barindwi bahise bapfa ako kanya, gusa ntiharatangazwa umubare nyawo w’abakomeretse bose. […]
Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi yashize tugenda dusiga inyuma twarabirenze – Kagame
Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi yashize tugenda dusiga inyuma twarabirenze. Buri munyarwanda wese, ndetse n’utari umunyarwanda ariko uri mu Rwanda bigomba kumugeraho, ibi ni ibyatangajwe n’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, mu Karere ka Rubavu, aho yakoreye igikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye. Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage b’Akarere ka Rubavu, […]
Gakenke:Imodoka yari itwaye Meya wa Rulindo yagonganye n’igare umwe arapfa
Mu Karere ka Gakenke,Umurenge wa Gashenyi mu kagari ka Nyacyina,Umudugudu wa Ruhore ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kamena 2024 ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice habereye impanuka bivugwako yaguyemo umuntu wari utwaye igare. Iyi mpanuka ikaba ari imodoka ifite Pulake RAF 300E yari itwaye Meya w’Akarere ka Rulindo,itwawe na Ihimbazwe Olivier yavaga […]
Amafoto: Perezida Kagame yageze i Rubavu aho akomereje kwiyamamaza

Ku munsi wa kabiri w’ibikorwa byo kwiyamamaza, umukandida w’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yageze mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru, aho ahura n’ibihumbi n’ibihumbi by’abamushyigikiye mu rwego rwo kubagezaho imigabo n’imigambi ye muri iyi manda iri imbere akeneye ko bamutorera mu matora yo muri Nyakanga . Ni igikorwa cyitabiriwe n’ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage baturutse mu bice bitandukanye […]
Imyigaragambyo ikomeje kubica muri Kenya yaba irimo ukuboko kw’amahanga?

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, ubu aravuga ko hari ibihugu by’amahanga bishobora kuba biri inyuma y’imyigaragambyo yamagana umushinga w’itegeko ry’mari uri kwamaganwa n’urubyiruko rwo muri Kenya. Mu kiganiro yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Star, Mwaura yavuze ko mu gihe hari impungenge nyazo zigaragara, hashobora kuba hari […]
Burundi: Abasirikare banze kurwana na M23 basabiwe gufungwa burundu
Umushinjacyaha wa gisirikare mu gihugu cy’u Burundi yaraye asabiye igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amadolari 800, buri umwe, abasirikare 35 banze kurwana na M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi 239 basabiwe gufungwa ubuzima bwose n’ihazabu y’amadolari 800 buri umwe. Ayo madolari 800 ngo ni ayo kwishyura indege, ubwato n’imodoka bakoresheje bataha mu […]
Israel irigamba kwivugana Ayman Ratma wagemuriraga intwaro Hamas
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko igitero cy’indege zitagira abapilote cya IDF cyahitanye Ayman Ratma, umwe mu bagemuriraga intwaro zikomeye umutwe wa Hamas, mu kibaya cya Bekaa . Israel yavuze ko Ratma yafashaga kohereza ibikoresho by’intambara bigenewe Hamas na Jamaa Islamiya, ishami ry’Abavandimwe b’Abayisilamu (Muslim Brotherhood) biva muri Liban nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga. Igisirikare […]
Gasabo: Umuturage wasenyewe inzu akanakubitwa n’ubuyobozi bw’umudugudu aratabaza

Umuturage witwa Niyonsaba Providence wo mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera akagari ka Masoro umudugudu wa Mubuga avuga ko yakubiswe n’ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo nyuma y’uko bwari bumaze kumusenyeraho inzu yubatse. Uyu muturage yatangaje ko yatswe telefone ye n’umuyobozi w’umudugudu wa Mubuga ari we Hategekimana Vedaste, hanyuma ubwo yayimusabaga agatangira kumukubita, nawe akamubaza icyo ari […]