Abasirikare 9 ba FARDC bafunzwe bacyekwaho kugurisha impuzankano imitwe yitwaje intwaro

Abasirikare b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Ituri bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’igihugu no kugurisha impuzankano za gisirikare imitwe yitwaje intwaro. Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko rwa Gisirikare bwatangaje ko bukomeje iperereza ry’ubucamanza kuri aba basirikare icyenda ba FARDC bashinjwa gukorana n’iyi mitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri. Muri aba bapolisi […]

Uburasirazuba: Dr Habineza yijeje kuzahanga imirimo mishya 500,000 buri mwaka

Nyuma ya Gasabo mu mujyi wa Kigali na Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, umunsi wa 3 wo kwiyamamaza wa Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) bawuhariye uturere twa Ngoma na Kayonza mu ntara y’uburasirazuba. Muri aka karere byagaragaraga ko abaturage bari bategereje cyane Hon. Dr Frank Habineza […]

Mpayimana naramuka atowe azahita avugurura Convention Centre

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yatangaje ko aramutse atowe akaba perezida w’u Rwanda yahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Centre Ibi yabitangaje kuri uyu munsi ubwo yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere. Ubwo yari ari kuvuga imigambi afitiye abaturage, Philippe […]

Abasekirite bakurikiranyweho gushaka kurasa Minisitiri Nyamutoro bitabye urukiko bahakana ibyo bashinjwa

Abashinzwe umutekano bigenga (Security Guard), batandatu bashinjwa gushaka kurasa Minisitiri Nyamutoro, bagejejwe imbere y’umucamanza ‘Julius Mutabazi’ mu rukiko i Kabale, bahakana ibyo baregwa. Aba basekirite bakurikiranyweho ibyaha birindwi by’iterabwoba nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gutera ubwoba Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushaka kumurasa. Minisitiri Nyamutoro icyo gihe yari kumwe n’itsinda rye ubwo basuraga ahacukurwa […]

Korea: Inkongi y’umuriro mu ruganda rukora batiri yahitanye byibuze 22

Abayobozi b’inzego z’ibanze baravuga ko inkongi y’umuriro mu ruganda rukora batiri muri lithium muri Koreya y’Epfo yahitanye byibuze abantu 22, abenshi muri bo bakaba ari abanyamahanga. Iyi nkongi y’umuriro yadutse ahagana mu masaha ya saa 10:31 za mu gitondo ku ruganda rwa sosiyete ikora batiri yitwa Aricell ruherereye Hwaseong, mu Ntara ya Gyeonggi, mu bilometero […]

Umukecuru w’imyaka 71 ahataniye ikamba ry’ubwiza

Umukecuru w’imyaka 71, Marissa Teijo wo muri El Paso muri Leta ya Texas, yakoze amateka ku Isi yo kujya mu marushanwa y’ubwiza muri Amerika [ Miss Texas USA ] afite imyaka myinshi. Uyu mukecuru yatekereje kujya guhatanira ikamba ry’ubwiza nyuma y’uko abategura irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Universe na Miss Texas USA bamereye abagore bashatse, abatandukanye […]

Perezida Museveni agiye guhabwa igihembo cyo kurwanya COVID-19 ku isi

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, mu kwezi gutaha azahabwa igihembo nk’ubuyobozi wagaragaje ubwitange n’umurava by’indashyikirwa mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Iki gihembo kizatangirwa mu nama biteganyijwe ko izabera i Toronto, muri Kanada. Biteganijwe ko abayobozi ba leta, abahanga n’abacuruzi bagera kuri 11 bazashyikirizwa ibihembo kubera uruhare rukomeye bagize mu gukumira ibyorezo nka Covid-19.Uganda yahuye n’ibyorezo […]

Kagame yavuze ku bajya bibwira ko gutora 100 % atari Demokarasi

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yijeje abaturage b’i Muhanga ko atazabatenguha nk’uko na bo batatengushye. Yabivuze ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere muri aka Karere aho abaturajye bamweretse urukundo ndetse bamwizeza kuzamutora 100%. Yavuze ko nk’abanyarwanda bizeye ko taliki 15 Nyakanga bazihitiramo umukandida ubabereye uzayobora Repubulika. Aha yaboneyeho kunenga abajya […]

Abapolisi bafashe nabi umubyeyi wari ufunzwe arwaje umwana bagiye gukorwaho iperereza

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko hagiye gukorwa iperereza cy’abapolisi baba baranze guha umubyeyi wari ufunzwe uruhushya rwo kujya kuvuza umwana we w’amezi atatu kugira ngo bamenye ukuri kwabyo . Ni nyuma y’uko hari ababyeyi babiri, Nyirahabimana Claudine na Umumararungu Adorata, bari bafungiwe kuri sitasiyo ya Nkanka mu mu Murenge wa […]

Ntabwo turaganira n’ubuyobozi bwa Rayon ku meza: Muhire Kevin

Muhire Kevin uri gukoterezwa amafaranga angana na miliyoni 40 n’abafana kugira ngo yongere amasezerano muri Rayon Sports, yatangaje ko atari yicarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire birambuye. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine, aho yavuze ko nubwo nta biganiro bihambaye yagiranye na Rayon Sports ku byo kongera amasezerano, ariko yasabye ubuyobozi miliyoni 40 FRW […]