Niyonzima Olivier Seif yasinye muri Rayon Sports

fb_img_17196826607895041.jpg

Niyonzima Olivier Seif wari uri mu biganiro na Rayon Sports yongeye kuyigarukamo nyuma y’imyaka igera kuri itanu ayivuyemo. Seif yagarutse muri iyi kipe aho yahise asinya amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’umusaruro yatanga. Bitangazwa ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yasinye aya masezerano kuri Miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda. Sefu yari amaze imyaka […]

Perezida Kagame azataha ku mugaragaro Stade Amahoro

fb_img_17196778530062851.jpg

Perezida Paul Kagame azataha ku mugaragaro Stade Amahoro ku wa Mbere, tariki ya 1 Nyakanga nk’uko byemejwe na Minisiteri ya Siporo. Ibi byatangajwe mu itangazo iyi Minisitiri yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024. Umukuru w’Igihugu azanakurikirana umukino uzahuza APR FC na Police FC kuri uwo munsi, guhera […]

Dr. Habineza aremeza ko urugwiro yakiranwa n’abaturage rumuha icyizere cyo gutsinda amatora

Umunsi wa munani wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) yari ku Kabaya mu karere ka Ngororero, ahabimburiye ahandi mu ntara y’uburengerazuba, nyuma y’iminsi 7 yibanda mu mujyi wa Kigali, intara y’amajyepfo n’iy’uburasirazuba. Aha hose avuga ko urugwiro yakiranwa n’abaturage rumuha icyizere cyo gutsinda aya matora n’abadepite […]

Nangaa yahamagariye abanye-Congo gufatanya na AFC bakirukanaTshisekedi

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa, yasabye abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ingabo z’iki gihugu guhuza imbaraga n’ihuriro ayoboye bakirukana ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Nangaa yabisabiye mu ijambo yagejeje ku banye-Congo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024. Ni ijambo yavuze mbere y’umunsi umwe ngo Repubulika Iharanira […]

Kagame yongeye kuburira abafite umugambi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yageze kuri Site ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke ahari hateraniye abaturage baje kumva imigabo n’imigambi by’ibikorwa azabagezaho natorerwa kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Abitabiriye iyi gahunda bari bafite morali yo hejuru, amabendera n’imyambaro biri mu mabara y’ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi, n’indirimbo zivuga ibigwi n’ibyiza Paul […]

Muhanga: Haravugwa umugabo wishe urubozo umugore ahita atoroka

. Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Gasagara, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga , haravugwa amakuru y’umugabo wishe umugore we amukase ijosi ahita atoroka. Aya mahano yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kamena 2024. Bamwe mu baturage bavuga ko mbere y’uko umugabo amukata ijosi umugore we hari ibindi bikorwa bibi yabanje kumukorera. Ngo […]

Kamonyi-Nyarubaka: BRD na ZOE Foundation binjiye mu kibazo cy’abangavu baterwa inda

zoe_4.png

Kuri uyu wa 27 Kamena 2024 mu Karere ka Kamonyi,Umurenge wa Nyarubaka,Akagari ka Kigusa mu mudugudu wa Rugarama,umuryango ZOE Foundation ku bufatanye na BRD Banki nyarwanda itsura Amajyambere, bahaye inyigisho ku buzima bw’imyororokere no kwirinda inda zidateganyijwe abanyeshuri biga kuri GS St Albert Nyarubaka. ZOE Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta ufasha abangavu batewe inda […]

APR FC igiye kwipima na Simba SC

Ikipe ya APR FC na Simba Sports Club yo muri Tanzania, zigiye guhurira mu mukino wa gicuti uteganyijwe mu kwezi kwa Kanama. Ni umukino uteganyijwe ku wa 3 Kanama, ubwo Simba izaba yizihiza ibirori by’umunsi mukuru wayihariwe uzwi nka Simba Day. Uzabera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar Es Salaam. Byitezwe ko uyu mukino […]

Amb. Bazivamo yakiriwe kwa Capitaine Ibrahim Traoré

Ambasaderi Bazivamo Christophe yakiriwe na Perezida Capitaine Ibrahim Traoré wa Burkina Faso, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Ouagadougou. Ku wa Gatanu ni bwo Bazivamo yakiriwe na Traoré, amushyikiriza ziriya mpapuro nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria yabitangaje. Bazivamo asanzwe ari na Ambasaderi w’u Rwanda i Abuja muri Nigeria, ari na ho afite icyicaro. […]

Ubuhinde: Umubare w’abahitanwa n’inzoga zitemewe warazamutse

Ku wa kane, igipolisi cy’Ubuhinde cyavuze ko umubare w’abantu bahitanwa n’inzoga zitemewe zangije umujyi uherereye mu majyepfo y’Ubuhinde mu cyumweru gishize wageze kuri 63. Abantu babarirwa mu magana bapfa buri mwaka mu Buhinde bazize inzoga zakorewe mu nganda zitemewe zikora inzoga. Inzoga zakorewe mu ruganda ruherereye muri leta ya Tamil Nadu ni zimwe mu zahitanye […]