Uganda: Uwadoderaga Lucky Dube yogoshewe muri gereza umusatsi yateretse imyaka 17

Latif Madoi, wadoze imyenda y’ibyamamare nka nyakwigendera Lucky Dube wamamaye mu njyana ya reggae muri Afurika y’Epfo, ari mu gahinda nyuma yo kogoshwa umusatsi we uzwi nka dreadlocks . Ntabwo yigeze ahamwa n’icyaha icyo aricyo cyose ariko abayobozi ba gereza bakomeje gutsimbarara ku kumwogosha izi dreadlocks yari amaze imyaka 17 yitaho. Ku wa mbere yarekuwe […]

Utagira aho aba yatoye amafaranga arayasubiza akubirwa “karijana”

HadjerAl-Ali, umugabo w’imyaka 33 utagira aho aba, yatoye ikotomoni (Porte-monnaie: agafuka gato abagabo bakunda kubikamo amafaranga) n’ibyangombwa muri gari ya moshi I Amsterdam irimo amayero 2000 ayishyikiriza polisi .Ibi bikimara kumenyekana hahise hakorwa ubukangurambaga binyuze kuri murandasi hahita hakusanywa amayero arenga 34000 mu rwego rwo kumuremera. Nk’uko Hadjer Al-Ali ,yabyitangarije ubwe ,yavuzeko igikorwa yakoze cyahinduye […]

M23 yigaruriye Kanyabayonga

Umutwe wa M23 ku wa Gatanu wigaruriye umujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’ukwezi uhanganye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ma saa 15:00 z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo M23 yinjiye muri uyu mujyi, nyuma y’amasaha menshi […]

97% by’ubuso bw’u Rwanda bwagejejwemo umuyoboro mugari wa interineti ya 4g

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko ubuso bungana na 97% bw’u Rwanda bumaze kugezwamo umuyoboro mugari wa inerineti ya 4g. Byagarutsweho na Minisitiri Paula uyobora iyo minisiteri, ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’isi ( World Economic Forum) iri kubera i Delhi mu Buhinde. Yavuze ko kandi u Rwanda ari kimwe mu bihugu bicye […]

Uburusiya bwaburiye Amerika ko bashobora kugirana intambara yeruye

Uburusiya bwaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko hashobora kuba intambara hagati yabo yeruye nyuma y’uko Amerika igurukije utudege tutagira abapirote hejuru y’inyanja y’umukara. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe gito Uburusiya buvuze ko Washington iherutse kugaba igitero mu ntara ya Crimea. Ukraine yagabye iherutse kugaba igitero ku cyambu cya Sevastopol cyigaruriwe n’Uburusiya cyateye leta […]

Hakim Sahabo arifuzwa na Leicester City yo mu Bwongereza

Umukinnyi w’umunyarwanda Hakim Sahabo akinira Standard de Liege yo mu Bubiligi arifuzwa na Leicester City yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza ‘Premier League.’ Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2024 nibwo ikinyamakuru cyo mu Bubiligi cyitwa L’Avenir cyavuze ko ikipe ya Leicester City itari yatanga ubusabe bwayo mu buryo bweruye ko […]