Kenya: Imodoka yaturitse ipine ihitana abantu 10

Impanuka idasanzwe y’imodoka itwara abagenzi mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya yahitanye abantu 10, ubwo yaturikaga ipine umushoferi akananirwa kuyigarura mu muhanda. Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024 nibwo imodoka yo mu bwoko bwa minibus yapfumutse ipine ryayo mu gihe yerekezaga Bomet iturutse ahitwa Narok mu gace kazwi nka Ratili. Amakuru avuga ko yaje […]

Huye: Dr Habineza yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kuhagarura amashami ya UR

Mu i Rango, mu Murenge wa Mukura w’Akarere ka Huye ni ho umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukukije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku kuri iki cyumweru, tariki ya 30 Kamena, ari kumwe n’abakandida b’ishyaka rye ku mwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko. Aha i Huye abaturage bamwakiriye nk’uwisanga, […]

Umuhanda Muhanga-Karongi ugiye gusanwa vuba-Perezida Kagame Paul

Umuhanda Muhanga-Karongi umaze igihe ushyirwa mu majwi kubera ko udakorwa, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yijeje abaturage b’i Karongi ko uyu muhanda umaze igihe warangiritse ugiye gusanwa mu gihe cya vuba. Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 30 Kamena 2023, ubwo yari mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera aho Umuryango […]

Ombolenga Fitina yasinye muri Rayon Sports – Amafoto

img-20240630-wa0043.jpg

Ombolenga Fitina yasinye muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na APR FC yasigiye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2023-2024. Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2024 nibwo Fitina Ombolenga yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Murera. Rayon Sports yamuhaye ikaze kandi ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu mukinnyi ukina […]

Uganda: Abantu 9 bo mu muryango umwe barashwe 4 bahasiga ubuzima

Abantu bane bo mu muryango umwe barashwe baricwa, mu mudugudu wa Namatale, mu Murenge wa Buwaya, mu Karere ka Mayunge mu gihugu cya Uganda mu gihe abandi batanu bihutanwe ku bitaro bya Iganga na Mulago nyuma yo gukomereka bikabije. Umuvugizi wa polisi muri Busoga y’iburasirazuba, Diana Nandaula, uvuga ko uyu muryango watewe saa tatu n’igice […]

Bitunguranye umukinnyi yituye hasi mu kibuga ahita apfa

Umukinnyi witwa ‘Oyekunle Baaki’ ukomoka mu gihugu cya Nigeria yapfiriye mu kibuga kuwa gatatu ubwo yituraga hasi. Urupfu rw’uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 27 rwababaje benshi bitewe n’ukuntu yari afite impano idasanzwe yo gukina umupira w’amaguru . Amakuru dukesha itangazamakuru ryo muri Nigeria avuga ko urupfu rwe rwatunguranye cyane. Biravugwa ko byabaye ku mugoroba […]

Lubero: Abarwanyi ba M23 bamaze kwigarurira Umujyi wa Kirumba

Ku isaha ya saa sita n’iminota icumi inyeshyamba za M23 zari zinjiye mu mujyi wa Kirumba, ari na wo utuwe cyane muri Teritwari ya Lubero, aho binjiye abaturage babakomera mashyi bashungereye ku muhanda ari benshi. Ibi bije nyuma y’ifatwa ry’agace ka Kanyabayonga kari kamaze iminsi kaberamo imirwano hagati ya M23 na FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo. […]

Karongi: Umukandida Paul Kagame yatanze igisobanuro cy’imiyoborere myiza

gruj14cw8aa4xgw.jpg

“Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya. Mukwiriye kubirwanya namwe mukabyanga,” ibi ni ibyatangajwe n’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Karongi. Abaturage basaga 170,000 bo mu Karere ka Karongi no mu nkengero zaho, kuri iki Cyumweru, itariki 30 Kamena 2024, bateraniye ku kibuga […]

Ibintu by’ingenzi byaranze ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda mu myaka 6 ishize

Ububanyi n’amahanga ni ishingiro ry’iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose kuko butariho nticyabona aho gihahira n’aho gicuruza, nticyabona abacyigoboka mu bihe bikomeye, cyangwa ngo hagire ucyitabaza muri ibyo bihe kuko kitabashije kubaka umubano ukomeye n’ibindi bihugu bityo n’iterambere ryacyo rikaba ryagorana kuko cyaba cyarabaye nyamwigendaho. Mu myaka 6 ishize tugiye kurebera hamwe uko umubano w’u […]

FARDC yahakanye amakuru avuga ko Gen. Chicko yahizwe bukware n’abaturage

screenshot_2024-06-30_102840.jpg

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyahakanye ku mugaragaro amakuru cyita ibinyoma kandi agamije kuyobya ari kuvugwa kuri Gen. Major Chicko Tshitambwe, Komanda w’ingabo ku rugamba rw’amajyaruguru. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu hagaragaye amashusho yavaga i Butembo, aho byavugwaga ko abaturage barimo guhiga Gen. Chicko muri hotel bakekaga ko acumbitsemo ngo […]