Imana yambwiye ko iyi ntambara M23 irwana izarangirira i Goma: Col Kazarama

Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama wahoze ari umuvugizi wa M23, yatangaje ko afite iyerekwa ry’uko intambara uriya mutwe urwanamo n’Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izarangirira mu mujyi wa Goma, ngo kuko nyuma yo kuwufata utundi duce tuzafatwa hatabayeho imirwano. Kazarama yahishuye iby’iyerekwa rye mu kiganiro yahaye BWIZA TV. Kuri ubu imirwano ikomeje gusakiranya […]

RRA yatangaje ingano y’imisoro yakusanyije mu 2023/2024

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyatangaje ko imisoro yakusanyijwe ari miliyari 2,619 Frw. Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nyakanga 2024 mu kiganiro komiseri yagiranye n’itangazamakuruaho iki kigo kivuga ko habaye izamuka rya 12% ugereranyije n’umwaka ushize. Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko iki kigo gifite intego […]

USA: Visi Perezida Kamala Harris ashobora gusimbura umukambwe Biden

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, ari we mahitamo ya mbere Perezida Joe Biden ashobora guhitamo ngo amusimbure mu kwiyamamaza igihe yahitamo kudakomeza guhatana mu matora yo mu Gushyingo nk’uko byatangajwe na Reuters kuri uyu wa Gatatu. Reuters ivuga ko ibi ibikesha abantu bo hejuru mu gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Biden, […]

Molan Majesty yihuje na High Vibes batitiza umurwa

Itsinda High Vibes ryahuje imbaraga n’Umuraperi ugezweho mu Rwanda, Maombe Reponse wamenyekanye ku mazina ya Molan. Nyuma y’igihe itsinda High Vibes ritigaragariza abakunzi baryo ryahuje imbaraga na Molan ugezweho mu jyana ya Rap. Molan na High Vibes bahurije hamwe bashyira hanze indirimbo bise ‘Hit’ ikaba ari imwe mu ndirimbo zigezweho mu Rwanda. Molan yubatse izina […]

Zimbabwe: Habonetse umurambo w’umuntu udafite isura n’imyanya y’ibanga yaciwe

Mu ntangiriro z’icyumweru ku wa mbere, nibwo mu gihugu cya Zimbabwe hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe n’abantu batazwi bakamubaga isura, ndetse n’imyanya y’ibanga ye bakayikata bakayijyana. Polisi yo muri iki gihugu ikaba yemeje iby’uru rupfu rw’umugabo wishwe urwagashinyaguro akaswe imyanya y’ibanga, byongeyeho amazina ye akaba ataramenyekana bitewe n’uburyo bamwangije mu isura. Biravugwa ko umubiri […]

Rita Ora yerekanye amabere mu ruhame – Amafoto

screenshot_20240703-083729_1719993849.png

Umuhanzikazi ukomoka mu Bwongereza Rita Ora yabaye igitaramo ku mbugankoranyambaga nyuma yo guseruka mu gitaramo Girls Aloud concert yambaye ikanzu ibonerana aho bimwe mu bice bye by’ibanga byari hanze. Rita Ora yiyeretse abafana be we ubwo yaserukaga yambaye ikanzu ibonerana ndetse ntiyakita no kwambara akenda k’imbere gahisha amabere kazwi nk’isutiye. Mu ijoro ryo ku wa […]

Umunyarwandakazi Umwizasate yapfiriye muri Oman

Umunyarwandakazi Umwizasate Hagira wakoraga akazi ko mu rugo muri Oman yishwe n’imodoka ubwo yari agiye guhaha. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024 mu masaha y’umugoroba nibwo inkuru y’urupfu rwa Umwizasate yamenyekanye mu muryango we. Umwizasate yakoraga akazi ko mu rugo mu mu Mujyi wa Muscat mu gihugu cya Oman nk’uko Umuseke ubitangaza. Amakuru […]

Abagabo basoma kenshi abagore babo bituma badapfa vuba – Ubushakashatsi

Gusomana ni kimwe mu bikorwa bikomeye bigaragaza urukundo hagati y’ababikoze, ariko hari bamwe mu bagabo babifata nk’ibikabyo, cyangwa se bakabihungira kure uramutse ubabwiye ko gusomana n’abo bashakanye bishobora kurokora ubuzima bwabo. Nkuko byemejwe n’ubushakashatsi, muri iyi nkuru ya BWIZA tugiye kugaruka ku bituma abagabo basomana n’abagore babo inshuro nyinshi babaho imyaka myinshi, ndetse bagahinduka abaherwe […]

Rulindo: Umukandida wiyamamaza ku giti cye yiyemeje kuvuganira mwalimu

Janvier Nsengiyumva, Umukandida rukumbi wigenga mu matora y’abadepite, yabwiye abaturage bo mu Karere ka Rulindo ko natorwa azavuganira mwalimu akagira ihahiro ryihariye kandi azabafasha kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi. Uyu mukandida yabwiye abaturage b’i Rulindo ko nagera mu nteko azavuganira umwalimu akamusabira ko yagira iguriro ryihariye nk’uko hariho iry’abashinzwe umutekano kandi ku biciro byoroheje. Nsengiyumva avuga […]