U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano ya miliyari 1$
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Woo-jin Jeong, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari y’amadolari. Ni amasezerano ya miliyari 1 y’amadolari y’Amerika ibihugu byombi basinyanye agamije gutera inkunga imishinga y’iterambere mu gihugu. Aya amasezerano akurikiye ayasinyiwe mu nama yahuje Koreya […]
Nimuntora ntimuzicuza: Dr Habineza abwira ab’i Rulindo na Gakenke
Uturere twa Rulindo na Gakenke ni two tubimburiye utundi mu kwakira umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza mu ntara y’amajyaruguru yakomerejemo ibikorwa bye byoo kwiyamamaza. Aha hombi Dr Habineza yavuze ko kumutora ari uguharahanira ineza yabo, mu mibereho myiza n’iterambere rirambye, bityo ko nibamutora batazicuza. Yagize ati: “Nimuntorera […]
Umutoza w’Amavubi atewe inkeke n’itsinda bisanzemo

Umutoza Frank Torsten Spittler w’ikipe y’igihugu Amavubi, atewe inkeke n’itsinda yisanzemo nyuma ya tombora ya tombora yabaye ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024. Ku munsi w’ejo hashize nibwo Amavubi yisanze mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025. Mu makipe atatu ari kumwe n’Amavubi muri iri tsinda, abiri muri yo bari […]
Gen. Mubarakh na Minisitiri Marizamunda bagiranye ibiganiro na Gen Shavendra Silva
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, Gen Shavendra Silva, ku wa Kane yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga. Gen. Shavendra ari mu Rwanda aho ku wa Kane yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Ari mu bashyitsi bitabiriye ibi […]
Abasirikare ba RDF bari mu butumwa bwa MINUSCA bizihije umunsi wo kwibohora muri Centre Afrique

Mu gihe mu Rwanda ejo hashize hizihijwe umunsi wo kwibohora, no muri Centre Afrique ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’Amahoro bwa MONUSCA na bo bizihije uyu munsi mu birori bibereye ijisho. Izi ngabo zigize itsinda ‘Battle Group VI and Rwanda level 2+ Hospital’ zizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, zinavuga ko umunsi […]
U Burundi burashinjwa kohereza abajya gufata ku ngufu impunzi ziba mu nkambi ya Nduta
Bamwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, barashinja u Burundi kohereza abajya kubahohotera kugirango batahe inkambi ifungwe. Mu cyumweru gishize abagore batanu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafi y’inkambi ya Nduta muri Tanzaniya . Impunzi zose z’Abarundi zahamagaye ubuyobozi bw’inkambi kugira ngo zikore iperereza. Itsinda ry’abagore batanu bari bagiye gushaka inkwi […]
Abimukira 89 bari berekeje muri Espagne basanzwe mu bwato bapfuye
Mu bwato bwazimiriye mu nyanja ya Atlantica hatoraguwe imirambo 89 y’abimukira,abagera ku icyenda baratabawe, abandi babarirwa muri mirongo baburirwa irengero. Aba bimukira bari bari mu bwato busanzwe bukoreshwa mu burobyi aho bwari bwaratangiye urugendo mu cyumweru gishize. Abantu bose hamwe bari bari muri ubu bwato bagera ku 170. Bwabonetse hafi n’igihugu cya Mauritania. Mauritania ni […]
Tchad: Amakimbirane y’aborozi n’abahinzi yaguyemo batandatu
Nibura abantu batandatu barapfuye abandi bane barakomereka mu mirwano mishya y’abaturage hagati y’abahinzi n’aborozi bo muri perefegitura ya Goré yo mu Ntara ya Logone Oriental, mu majyepfo ya Tchad. Nkuko bikunze kugaragara abahinzi bashinja aborozi kuragira mu mirima yabo Ibiheruka byabaye hashize icyumweru kimwe gusa i Timberi, nko mu birometero makumyabiri uvuye i Goré. Amakimbirane […]
Abasirikare 196 birukanwe muri RDF
Abasirikare 196 barimo ba Sous-Ofisiye ndetse n’abato, birukanwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 03 Nyakanga 2024 ni yo yemeza amakuru y’iyirukanwa ry’aba basirikare. Muri iyi gazeti hagaragaramo kandi amazina y’abirukanwe ndetse na numéro za gisirikare (Numéro matricule) zabarangaga. Abasirikare birukanwe bari mu byiciro bibiri, birimo icy’abirukanwe ku […]
Rayon Sports yaguze myugariro mwiza muri Senegal

Myugariro w’ikipe ya AS Pikine yo muri Senegal ategerejwe i Kigali mu Rwanda aho aje mu ikipe ya Rayon Sports. Oumar Gningue wa AS Pikine yo mu cyiciro cya mbere muri Senegal ategerejwe i Kigali mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu musore w’imyaka 27 yatowe mu ikipe y’umwaka muri Senegal ari kumwe na Aliou Souané […]