Impuguke za Loni zagaragaje impamvu zemeza ko Uganda ifasha M23
Nk’uko bisanzwe buri mezi atandatu, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikorera Akanama gashinzwe Umutekano zatanze raporo yazo ku kibazo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC)no ku ihuriro ry’ urwego rw’urugomo rwugarije igihugu cyane cyane intara z’iburasirazuba. Kimwe mu byagaragaye muri iyi raporo ni uruhare rw’abaturanyi b’Abagande mu ntambara hagati y’ingabo za DRC n’umutwe witwaje intwaro wa […]
Ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi byateje impagarara muri Uvira
Ikibazo cy’ibura ry’Ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi cyatumye ibiciro bya Lisansi mu Ntara ya Uvira gitumbagira bityo abahutuye bakaba bakomeje kwinuba. Kuva ku ya 5 Nyakanga, igiciro cya litiro ya lisansi cyazamutse muri Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa DRC. aho yavuye ku mafaranga 3000 y’Abanyekongo igera ku 8000. Abashoferi b’Abarundi bari […]
Kamera zigenzura ibinyabiziga zitanga amahirwe y’umuvuduko w’inyongera ungana na 10% mbere yo guhana
Imyaka itanu irashize, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka ‘Artificial intelligence’ mu rurimi rw’icyongereza. Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019, ikaza gutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y’u Rwanda mu minsi […]
Boeing igiye kwemera amakosa yateje indege za 737 MAX impanuka zahitanye imbaga
Igihangange mu gukora indege cyo muri Amerika, Boeing, cyemeye kwemera icyaha ku cyaha cy’ubugambanyi bw’ubugizi bwa nabi kugira ngo gikemure iperereza rifitanye isano n’impanuka ebyiri zikemangwa zakozwe n’indege zayo zo mu bwoko bwa 737 MAX. Ishami rishinzwe ubutabera muri Amerika ryatangaje kuri iki Cyumweru gishize ku mugoroba ko Boeing yiteguye kwemera icyaha ikurikiranyweho cyo gucura […]
Dore ibyamamare nyarwanda bigiye gutora bwa mbere
Ku wa 15 Nyakanga 2024 Abanyarwanda bazaba babukereye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’aya Badepite. Imyiteguro yayo igeze kure kuko ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya yaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no kuba umudepite birarimbanyije. Muri iyi nkuru tugiye kukubwira ibyamamare 10 byo mu Rwanda bizaba bigiye gutora bwa Mbere. 1. KAMIKAZI Dorcas […]
Imiryango itegamiye kuri Leta yahize gucyemura burundu ikibazo cy’intambara muri Sudan
Imiryango ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta ya Sudani yateraniye ku wa gatandatu mu Misiri kugira ngo baganire ku buryo bwo guhagarika intambara yibasiye Sudani. Iyi ntambara yatangiye muri Mata 2023, ihangayikishije abanye Sudan aho abantu benshi bakomeje kwicwa abandi bagahunga. Umuryango w’abibumbye uvuga ko amakimbirane akomeye yahitanye abantu barenga 14.000 abandi 33,000 barakomereka. Ni […]
Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere zihagira indiri yazo

Inkende zagabye igitero ku biro by’Akarere ka Mubende muri Uganda none zigakoresha uko zishatse. Umwe mu bayobozi muri aka Karere witwa Samuel Mayanja avuga ko inkende zihora mu biro zitera abakozi ubwoba, bityo bigatuma batanga serivisi mbi. Mayanja yagize ati: “Buri gihe dusanga izo nkende mu biro kandi iyo umuntu ari kuri mudasobwa akora akazi […]
Amajyepfo: Nyaruguru na Nyamagabe bijeje Dr Frank Habineza kuzamuhundagazaho amajwi

Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo ni two twari dutahiwe kuri uyu munsi wa 14 wo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu kwa Dr Frank Habineza n’abakandida b’ishyaka rye biyamamarizaga umwanya w’ubudepite, abaturage bakaba bamwijeje kuzamuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga,2024. Mu karere ka Nyaruguru Dr Frank Habineza n’umufasha we,babanje kujya kwiyambaza Imana, mu kiliziya, […]
Hari impungenge ko umuryango wa ECOWAS umaze imyaka 50 ushobora gusenyuka
Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) wavuze, kuri iki Cyumweru, ko akarere gashobora gusenyuka ndetse n’umutekano muke ukarushaho kwiyongera nyuma y’uko Burkina Faso, Mali na Niger, biyobowe n’abahiritse ubutegetsi bagaragaje neza umugambi wabo wo kuva muri uyu muryango basinyana amasezerano yo kwishyira hamwe. Amasezerano y’ubumwe bw’ibihugu bya Sahel yashyizweho umukono ku wa Gatandatu, yashimangiye […]
Ibihumbi by’abanyeshuri biteguye gukora ibizamini bisoza amashuri abanza 2023/2024
Kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024 hateganyijwe gukorwa ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza mu mwaka w’amashuri 2023/2024. Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo biteguye gukora ibi bizamini ku ma site arenga 1000. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi ku munsi w’ejo hashize ibinyujije mu kigo gishinzwe kugenzura ikorwa ry’ibizamini bya leta, ndetse n’amashuri […]