Imyiteguro ya IRONMAN igeze kure i Rubavu

57e3c4ee-c791-44bf-b22e-8196b724090a.jpg

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko imyiteguro yo kwakira irushanwa ngaruka mwaka rya Thriathlon yo ku rwego rwo hejuru rizwi nka IronMan 70.3 (Umugabo ukomeye kurusha abandi) igeze kure kuko ibisabwa byose bageze kure babitegura. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere. Ni ikiganiro […]

Mali iremeza ko kuva kwabo muri ECOWAS bitasubira inyuma

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, yakomeje kwemeza ko kugenda kw’igihugu cye, Burkina Faso na Niger biva mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba bidashobora gusubira inyuma, nubwo ECOWAS igifunguye imiryango. Mali ariko, ivuga ko izakomeza ubufatanye na ECOWAS, nk’uko Diop yavuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ushize kuri televiziyo ya Leta, ORTM. Yamaganye […]

Ntabwo intare uzibona uyu munsi ngo ejo usubireyo usange zabaye impyisi – Kagame

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yabwiye abaturage b’i Gicumbi ko amajyambere bifuza bari kuyakozaho imitwe y’intoki, babikesheje ubufatanye, biturutse ku mbaraga, ku bwenge no ku bumenyi bafite, by’umwihariko urubyiruko. Hari mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu majyaruguru y’igihugu nyuma yo kunyura mu ntara y’Iburasirazuba. FPR Inkotanyi yatangaje ko site ya Gicumbi […]

Umwe mu banyamakuru bakomeye yisunze umutwe wa M23

Uwahoze ari umunyamakuru wa radio Okapi yisangiye umutwe wa M23 nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya gisirikare Lt .Col Willy Ngoma. Uyu munyamakuru yanahoze ari umujyanama wa Ceni Abbé Malu Malu, na Corneille Nangaa, mu byitumanaho mu gihe bari ku mwanya w’ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora muri Congo. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya […]

Uwibye inkoko cyangwa igitoki ntakwiye gufungwa: Dr Habineza

Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije, yijeje abaturage b’akarere ka Muhanga kuzakemura ibibazo biri mutabera, uwibye inkoko cyangwa igitoki igisubizo cyihuse ntikibe kumufunga. Kuri iyi ngingo, Hon. Dr Frank Habineza yavuze ko mu butabera natorwa azakemura ibibazo bibiri by’ingutu bigaragara ko bibangamiye abaturage mu buryo bufatika, birimo icyo gufunga abantu iminsi 30 y’agateganyo bigafata […]

RDC: Uwashinjwaga kuvugana na ba ofisiye ba RDF ntagikurikiranwe nyuma yo kuba senateri

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), umyapolitiki Salomon Kalonda ntazongera gusubira imbere y’abacamanza b’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa-Gombe bamaze amezi menshi bamukurikiranyeho icyaha cyo kugambanira igihugu nyuma yo gutakaza ububasha bari bamufiteho. Uyu mugabo ufatwa nk’ukuboko kw’iburyo kwa Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2023 n’ubutasi bwa gisirikare […]

Perezida Kagame yavuze aho RPA na RPF bakuye icyizere cyo gutsinda urugamba

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku ngingo zitandukanye ziganjemo iz’urugamba rwo kubohora igihugu. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga 2024, aho yagarutse ku cyizere Umuryango ‘RPF’ Inkotanyi n’Ingabo za RPA mu gutsinda urugamba bari bahanganyemo n’ingabo za Leta ya Perezida Habyarimana. Iki kiganiro cyabereye ku Mulindi w’Intwari […]

Brig. Gen. Rwivanga yahaye impanuro zikomeye abanyeshuri ba RICA

5-16.jpg

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’ingabo, Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuwa Mbere yagejeje ijambo ku banyeshuri b’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ubuhinzi (RICA) i Bugesera. Inyigisho ze zibanze ku gikorwa gikomeye cyo gukomeza ibikorwa by’u Rwanda byagezweho no gutsimbataza ubumwe mu rubyiruko rw’igihugu. Iyi nyigisho yiswe “Uruhare rwa RPA mu kubohoza igihugu mu […]

Iburengerazuba: Barindwi bishwe n’inkuba, batandatu bakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro

Nyirabanage Pascasie wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda, akagari ka Kirwa ho mu mudugudu wa Ruhanga, ni umwe muri barindwi bapfuye bakubiswe n’inkuba mu ntara y’iburengerazuba. Mu gihe abakomerekejwe nayo ari 6 barimo kwitabwaho mu mavuriro atandukanye. Amakuru Bwiza yamenye ni uko uyu mubyeyi yakubiswe n’inkuba ubwo yari avuye mu murima guhinga, ku […]

RDC yavuze ku makuru y’uko Ingabo za Tchad zigiye kuza kuyifasha M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye amakuru avuga ko Tchad iri mu nzira zo kuyoherereza Ingabo zo kuyifasha kwigobotora inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner ni we wahakanye ayo makuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yagize ati: “Kubera ko Tchad itari umunyamuryango wa SADC, kohereza ingabo mu rwego rwa […]