Nyanza: Dosiye ya Diregiteri ukekwaho kwiba ibiryo by’abana yageze kwa Porokireri
Dosiye ya Diregiteri n’umuzamu bo ku ishuri ribanza rya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri yashyikirijwe ubushinjacyaha. Tariki ya 24 Kamena 2024 nibwo ahagana saa cyenda z’igicuku umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri akavuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri witwa Jean de Dieu. Byabereye mu karere ka Nyanza […]
Niba ufite ibi bimenyetso umenye ko ushobora kuba ufite uburwayi bwa Prostate
Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ndetse no kuyabika. Aka gasabo ku muntu umaze kuva mu bwana kaba gafite umurambararo wa 40mm, gapima 20g kakaba gashobora gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato. Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu […]
Biden yiyemeje gufasha Ukraine gukaza uburinzi bw’ikirere nyuma y’ibitero byahitanye 41
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko Washington izafasha gukomeza ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa Ukraine nyuma y’igitero cy’indege cy’u Burusiya ku mijyi itandukanye cyahitanye abantu benshi. Ibi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje mbere y’inama y’iminsi itatu ya NATO igomba gutangira i Washington kuri uyu wa Kabiri. […]
Amerika yahaye umugisha ibirego by’uko RDF ifite abasirikare 4,000 muri Congo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere zashimangiye ibirego by’uko u Rwanda rufite mu burasirazuba bwa Congo ingabo zibarirwa mu 4,000. Iby’izi ngabo bivugwa ko zoherejwe guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bigaragara muri raporo nshya impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gushyira ahagaragara. Leta Zunze Ubumwe za […]
Ababyeyi barasabwa kuzindura abana babo muri iki gihe cy’ibizamini
MINEDUC , ivuga ko muri iki gihe abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta , ababyeyi babo bakwiye kujya babafasha kwizindura kugirango bagere aho bakorera ibizamini kare. Minisitiri w’uburezi Dr. Gaspard Twagirayezu ubwo yatangizaga ibizamini birangiza amashuri abanza ejo hashize, yasabye ababyeyi korohereza abana ngo basubiremo amasomo, ntibabime umwanya babaha indi mirimo. Yasabye ababyeyi kandi kujya […]
Roberto Firmino n’umugore we basigiwe kuba abapasiteri b’itorero ryabo

Roberto Firmino wahoze akinira ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Brésil yabaye umushumba mukuru w’itorero ry’ivugabutumwa yashinze i Maceio, muri Brazil. Roberto Firmino n’umugore we Larissa Pereira bashinze itorero ryabo bise Evangelical Church muri Brazil nk’uko ikinyamakuru Glob cyibitangaza. Iki kinyamakuru kivuga ko tariki ya 30 Kamena 2024 Roberto Firmino n’umugore we basigiwe kuba abashumba […]
Nduhungirehe yanyomoje Muyaya washinje u Rwanda gufotora Minisitiri wa RDC ‘rwihishwa’
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amafoto ya Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aganira na bagenzi be bo mu Rwanda yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bitandukanye n’ibyatangajwe na Minisitiri akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya. Ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Nduhungirehe yagiranye ibiganiro […]
Abantu 5 bishwe n’inkuba mu Karere ka Ngororero
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Ngororero abantu 5 bishwe n’inkuba mu mvura nyinshi yaguye muri ako Karere. Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, mu masaha ya saa mbili z’ijoro nk’uko amakuru abivuga. Aya makuru yemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero aho buvuga ko inkuba zishe abantu bagera kuri batanu baturuka mu mirenge […]
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 71 yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nyakanga, u Rwanda n’u Butaliyani byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 50 z’Amayero ni ukuvuga miliyari zisaga 71 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu mishinga yubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’Ikirere. Ni nkunga yaturutse mu Kigega cy’u Butaliyani gishinzwe gutera inkunga imishinga ihangana n’imihindagurikire y’ibihe gicungwa na Banki y’u Butaliyani y’Amajyambere […]
Nigeria: Abantu 4 bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bahita bapfa
Mu gitondo cy’umunsi wa mbere w’iki cyumweru tariki 08 Nyakanga 2024, nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rw’abantu bagera kuri bane aho bivugwa ko bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bari bugamyemo. Iyi mpanuka yabereye mu mujyi uzwi nka Benin ku isoko rizwi cyane muri Jattu riherereye mu gace ka Etsako ho muri leta ya Edo mu gihugu […]