Paul Kagame yasezeranyije ab’i Bumbogo umuhanda wa Kaburimbo

Umukandida wa RPF Inkotanyi, yasezeranyije abatuye mu Murenge wa Bumbogo, umuhanda wa Kaburimbo niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda. Yabivuze ubwo yari kuri site ya Bumbogo mu bikorwa byo kwiyamamaza. Yabijeje ko umuhanda w’igitaka uyu mukandida yanyuzemo yerekeza i Bumbogo, natorwa uzahinduka amateka ukaba kaburimbo. Ati “Hari umuhanda watugejeje aha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba. Ibyo […]

Kagame yahishuye uko akiri umwana yigeze kwirukanswa n’umujandarume mu Kiyovu

Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, yahishuye ukuntu akiri umwana yigeze kunyura hafi y’aho Perezida Habyarimana yari atuye mu Kiyovu umujandarume akamwirukankana ariko ntamenye aho anyuze. Ibi yabitangarije mu Karere ka Gasabo aho yakomereje ibikorwa bibanziriza ibya nyuma byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu biteganyijwe ko bizafungwa kuri […]

U Bwongereza bwakemuye ibibazo by’abimukira 3 bitabaje urukiko ngo batoherezwa mu Rwanda

Abasaba ubuhungiro batatu bitabaje urukiko kugira ngo bahagarike icyifuzo cy’u Bwongereza cyo kubohereza mu Rwanda bakemuriwe ibibazo byabo ku wa Kabiri, nyuma y’uko guverinoma nshya y’ishyaka ry’abakozi ihagarikiye iyi gahunda. Ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yatangaje ko gahunda yo kwirukana abimukira yahimbwe na guverinoma y’aba conservateurs “yapfuye igashyingurwa”. Muri iyi gahunda hari hamaze […]

Donald Trump yongeye gukina ku mubyimba Joe Biden

Joe Biden Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yo kurikoroza akitaranya abayobozi kubera izabukiru bituma Trump bahanganye amuha inkwenene. Uyu muyobozi yitiranyije Perezida wa Ukraine, Zelensky n’uw’u Burusiya, Putin, ndetse na Visi Perezida we n’uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump. Akoze ibi, nyuma y’uko akomeje gusabwa n’abo mu ishyaka rye kudakomeza ibikorwa […]

Col. Kazarama yasubiye muri M23

Colonel Vianney Kazarama Kanyamuhanda wahoze ari umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, yamaze gusanga bagenzi be ku rugamba. Kuva muri 2013 Kazarama yabaga mu Rwanda aho we na bagenzi be bari barahungiye nyuma yo gutakaza umujyi wa Goma. Uyu musirikare yemeje ko yamaze kugera i Bunagana mu butumwa aheruka guha umunyamakuru wacu, Kayiranga Mecky. Afande Kazarama […]

Johannesburg: Impanuka ya bus yahitanye abana b’abanyeshiri 12

I Johannesburg muri Afrika y’Epfo, abana 12 bapfuye bazize impanuka ya bus yibiranduye ubwo yari ibatwaye ku ishuri. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu nibwo iyi modoka yagonzwe n’indi modoka nyuma ifatwa n’inkongi irashya. Umushoferi wari uyitwaye nawe ari mu bapfuye. Abandi bana barindwi bajyanywe kwa muganga bafite ibikomere. Igipolisi mu Ntara ya Gauteng cyavuze […]

U Rwanda rwahaye Zimbabwe imfashanyo

U Rwanda rwahaye Zimbabwe toni 1,000 z’ibigori, nk’imfashanyo yo gufasha iki gihugu guhangana n’amapfa yatewe n’uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe akanaba ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Amb. Frederick Shava. Kuri ubu abanya-Zimbabwe babarirwa muri miliyoni 7 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara yatewe n’amapfa yibasiye Zimbabwe cyo kimwe n’ibindi […]

U Rwanda rumaze kugira ubushobozi bwo gutunganya toni 468 z’ibiryo by’amatungo ku munsi

c7625edd-5f06-416a-9452-7d3a7d03538d.jpg

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hatashywe uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 4 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Uru ruganda rwuzuye rwitezweho kuziba icyuho mu biryo by’amatungo kuko rufite ubushobozi wo […]

Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah yanyuzwe n’umuhanzi Ndandambara – Amafoto

Umuhanzi Nsabimana Léonard wamamaye ku izina rya ‘Ndandambara’ yasusurukije abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya GenZComedyShow. Mu ijoro ryakeye nibwo iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali aho cyari cyahawe umwihariko wo kwitegura amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024. Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane, cyitabiriwe n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko ndetse na Minisitiri […]

Burkina Faso: Hemejwe itegeko rihana ibikorwa by’ubutinganyi

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso bwatangaje ko buciye ibikorwa by’ubutinganyi, bituma iki gihugu kiba igishya cyo muri Afurika kirwanyije umubano w’abatinganyi nubwo ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba byamagana bikomeye abibasira abatinganyi. Ubutinganyi bwari busanzwe bwangwa muri iki gihugu gikomeye ku mibereho ya kera cyo muri Afurika y’uburengerazuba, ariko nta na rimwe bwari bwarigeze butangazwa […]