Umukecuru wazanye imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yapfuye

muk-7-7b5b5.jpg

Umukecuru Nyirangondo Espérance uzwi kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe. Uyu mukecuru wazanye iyo mvugo yifashishijwe mu ndirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, yaguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye. Yapfuye saa cyenda z’urukerera rwo ku wa Kane tariki ya 11 nyakanga 2024. Amakuru y’urupfu […]

Indorerezi za ICGLR zemeza ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza

Mu Rwanda hateraniye indorerezi ziturutse mu bihugu bitandukanye, aho zemeza ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza ndetse ko itanga Icyizere ko azagenda neza. Ni indorerezi zihagarariye ihuriro ry’abagize Inteko Zishinga Amategeko mu Muryango Uhuza Ibihugo bya Afurika y’Ibiyaga bigari, ICGLR, mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. Izi ndorerezi zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru zitangaza ko zemerewe gukurikirana ibikorwa […]

Rwamagana: Abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo banga kuva ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza

img_20240711_224042__1000_x_600_pixel_.jpg

Nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwamamaza abakandida bazahagararira Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD mu Nteko Ishinga Amategeko, byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo, banga gutaha ndetse bashaka kwangiza ibikoresho by’indanguramajwi byayakoreshejwe mu kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka . Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyagasenyi ku […]

OTAN iremeza ko imyiteguro yo kwakira Ukraine mu muryango irimbanyije

Ukraine iri mu nzira “idasubira inyuma” yo kuba umunyamuryango nk’uko byatangarijwe mu Nama y’uyu muryango. Abakuru b’ibihugu 32 bigize OTAN bateraniye i Washington, mu itangazo ryabo bavuze ko “ejo hazaza ha Ukraine ari muri OTAN.” Bati: “Tuzakomeza kubishyigikira kugera yinjiye muri OTAN.” Jens Stoltenberg ni umunyamabanga mukuru wa OTAN. “Mu gihe Ukraine ikomeje kubaka amavugurura […]

Umugabo n’umugore bafashwe bagurisha uruhinja rwabo batabwa muri yombi

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo washutse umugore we ngo bagurishe umwana wabo babyaye, kugira ngo babone amafaranga atuma umugabo ajya mu mahanga nyuma yo kuzahazwa n’ubukene, ariko ntibyabahiriye kuko bahise batabwa muri yombi. Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024 nibwo umugabo yahishuye uburyo ari we wazanye igitekerezo cyo kugurisha umwana wabo […]

Myugariro wa Rayon Sports WFC yasezeranye mu mategeko

img_20240712_072118.jpg

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports WFC iherutse gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu ndetse n’icya Amahoro, yasezeranye imbere y’amategeko. Mukeshimana Jeannette bakunze kwita “Kana” ukina yugarira muri Rayon Sports y’abagore, yasezeranye imbere y’amategeko. Kana yasezeranye n’umukunzi we bamaranye imyaka Nsanzabera Tharcisse. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo aba bombi […]

Yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu azira gutuka Museveni kuri TikTok

Umugabo w’imyaka 24 wo muri Uganda yahamijwe n’Urukiko gufungwa imyaka 6 nyuma y’uko atutse Perezida Museveni ku rubuga rwa TikTok. Uyu mugabo witwa Edward Awebwa yarezwe gukoresha imvugo y’urwango no gukwirakwiza “amakuru ayobya ndetse aharabika” Perezida Yoweri Museveni. Si we gusa kuko ngo yibasiye n’umugore we Janet Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, akaba ari n’umugaba […]

Green Party yemeje ko yareze kuri NEC uturere twa Rulindo na Ngoma

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yongeye kwikoma Akarere ka Ngoma mu Ntara y’iburasirazuba na Rulindo mu majyaruguru anashimangira ko ibibazo yahuriye nabyo muri utwo turere yamaze kubigeza kuri komisiyo y’Igihugu y’amatora ngo bikurikiranywe. Yavuze ko kugeza magingo […]