Minisitiri w’Uburezi ibyo asabwa kwibandaho mu gukemura, azahura ireme ry’uburezi

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abarimu, ku nkuta za X z’inzego zifite aho zihurira n’uburezi mu Rwanda, hakomeje kugaragara abarimu bavuga ko bavutswa uburenganzira bwabo ku kintu runaka kigahabwa abo kitagenewe, ahanini bishingiye ku cyenewabo, ikimenyane, munyangire, n’ibindi. Twabakusanyirije ibintu 7 biri kuvugwa cyane mu kudindiza ireme ry’uburezi,umuti ugashakirwa aho utari. Minisiteri y’uburezi […]

DRC: Ubwato bwari butwaye abagenzi 300 bwarohamye abagera ku 100 baburirwa irengero

Ibitangazamakuru bitandukanye, bikomeje gutangaza ko abantu barenga 100 bashobora kuba baburiwe irengero Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , nyuma y’uko ubwato bwarohamye bwari butwaye abagera kuri 300 burohamye. Abayobozi bo mu gice iyi mpanuka yabereyemo, bavuga ko ubwato bwarohamye mu ma saa moya z’umugoroba zo ku Cyumweru taliki 18 Kanama 2024, ubwo bwambukaga umugezi wa […]

Rwezamenyo: Umukobwa yasanzwe ku muhanda yishwe yanogowe amaso

Mu Karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Rwezamenyo,akagari ka Kabuguru II mu mududugudu w’Ubusabane haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa wishwe agakurwamo amaso. Aya makuru akaba yaramenyekanye mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2024 ngo nibwo umuntu wa mbere yahanyuraga ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo agatungurwa no kubona umukobwa wari uryamye ku muhanda yamaze […]

RDC: Abanyamategeko bo muri Haut-Lomami barasaba ko Gen. Kifwa ashyikirizwa ubutabera

Abavoka bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, batanze ikirego, ku wa Mbere, itariki ya 19 Kanama ku Bugenzuzi Bukuru bwa FARDC, barega Gen. Jean-Claude Kifwa, umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Kamina mu Ntara ya Haut-Lomami, gukorera iyicarubozo umwe muri bagenzi babo. Usibye iki kirego, itsinda ry’abo banyamategeko ryagiye gusaba kuri uyu wa Mbere, inkunga […]

Mu Rwanda hagiye kwigirwa uko guhangana n’ihindagurika ry’ikirere byafasha Afurika kwihaza mu biribwa

Binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, u Rwanda rugiye gusangiza amahanga ubunararibonye ku guhangana no gukumira ihumanywa ry’Ikirere. Iyi Minisiteri izasangiza ubu bunararibonye mu nama yateguwe ku bufatanye bwa AGRA, Guverinoma y’u Rwanda, Africa Food System n’ibindi bigo igamije gukangurira no gushishikariza abatuye muri Afurika no ku isi gutegura ibiribwa bigezweho hashingiwe ku ikoranabuhanga. Ni […]

RDC: M23 yongeye gukozanyaho n’abafatanyabikorwa ba FARDC muri Lubero

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC/Wazalendo n’inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Lubero, muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Iyi mirwano ikomeye yabereye ahitwa Katwa, muri Lubero no mu nkengero zaho ku muhanda Kirumba-Kikuvo-Kamandi bivugwa ko yabaye hagati y’inyeshyamba za M23 n’Abawazalendo […]

U Rwanda rwohereje i Cabo Delgado izindi ngabo n’abapolisi

gva5lfywaaaab5k.jpg

Itsinda ry’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’abapolisi ba Polisi y’Igihugu, kuri uyu wa Kabiri bahagurutse i Kigali berekeza mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho bagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro. Izi ngabo n’abapolisi mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali babanje guhabwa impanuro n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj […]

Kenya: Ukekwaho kwica abagore 42 barimo umugore we yatorotse abapolisi

kenya_dismembered_bodies_23130.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, umugabo wafashwe akekwaho kwica abagore benshi no kujugunya imirambo yabo muri kariyeri ishaje yatorotse kasho ya polisi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi. Collins Jumaisi yatawe muri yombi mu kwezi gushize nyuma yo kuvumbura byibuze imirambo itandatu ipfunyitse mu mifuka ya pulasitike muri kariyeri ya Kware, kuri ubu ikoreshwa nk’ikimoteri cy’imyanda. […]

Ibyo wamenya ku byiza byo kunywa umutobe wa Karoti nibura ikirahure cya 20cl ku munsi

Kunywa ikirahuri cya ‘santilitiro’ makumyabiri (20cl) cy’umutobe wa karoti ku munsi, bifasha kubona 6% bya ‘calcium’ ikenewe ku munsi, iyo calcium igira akamaro mu gukomeza amagufa n’amenyo. Gusa , si ihame ko wakomeza kunywa iyo ngano ya 20cl wagabanya cyangwa ukongera, gusa gukabya sibyiza. Ubushakashatsi bwakozwe na ‘Medical News Today’ bwagaragaje ko kunywa umutobe wa […]

RIB iri guhiga abamaze iminsi bakwirakwiza ubutumwa bugamije kwiba abantu mu izina ryayo

20240820_124249.jpg

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri gushakisha abantu bamaze iminsi bakwirakwiza ubutumwa bugamije kwiba abakoresha serivisi za Mobile Money mu izina ryarwo kugira ngo bahanwe. Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Facebook hamaze iminsi hakwirakwizwa ubutumwa butangwa mu izina rya RIB ababwandika bita ko bugamije kuburira Abanyarwanda bakoresha simukadi zitabanditseho. Muri ubwo butumwa ababucura hari […]