Burundi: Ishyaka FRODEBU rihangayikishijwe n’ubuzima bukomeje guhenda

Mu gihe u Burundi bwitegura amatora mu 2025, ishyaka rya Sahwanya FRODEBU riramagana ubuzima buhenze mu bice byose by’igihugu. Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu, itariki ya 17 Kanama i Gitega, umurwa mukuru wa politiki, na perezida w’uyu mutwe wa politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi. Yavuze kandi ko ashidikanya ku cyizere cy’amatora ataha, cyane ko ishyaka rye […]

Uganda: Impanuka y’ikamyo na bisi yahitanye batandatu, abarimo Abayapani barakomereka

Impanuka idasanzwe y’ikamyo yari itwaye ifu hamwe na bisi yerekezaga i Kampala yahitanye abagera kuri batandatu ubwo imodoka zagonganiraga mu muhanda. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Kyazanga ni mu karere ka Lwengo. Biravugwa ko bisi yerekezaga mu mujyi wa Kampala ivuye Kisoro, ni mu gihe ikamyo yo yari itwaye ifu y’ibigori ku muhanda uva i Masaka […]

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwahagaritse by’agateganyo icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire ku itegeko ry’imari 2023

Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire cyatangaje ko itegeko ry’imari 2023 ritubahirije itegeko nshinga. Iki cyemezo kije nyuma y’uko umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’imari n’igenamigambi, hamwe n’abandi bajuriye, batanze ibyifuzo bivuguruza icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire. Itegeko ry’imari 2023, ryatangije urukurikirane rw’imisoro mishya n’ivugururwa ry’amategeko agenga imisoro, ryabaye intandaro yo guhangana mu mategeko […]

Impinduka ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ba Ofisiye ba RDF bazamurwe mu mapeti

Ku wa 12 Mata 2024, hasohotse iteka rya Perezida nº 049/01 ryo ku wa 12/04/2024 rihindura iteka rya Perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Iteka rishya rihindura zimwe mu ngingo zitandukanye zijyanye na sitati ya RDF zabaga mu ryo mu myaka ine ishize. Ingingo yerekeye gihe ngenderwaho […]

Gabon: Perezida Nguema yabujije abakozi ba Guverinoma kujya kuruhukira mu mahanga

Mu gihugu cya Gabon, nta mukozi wa Leta kugeza ubu wemerewe kujya gukorera ibiruhuko mu mahanga. Ni ibyatangajwe na Perezida w’inzibacyuho wa Gabon Brice Oligui Nguema ubwo yari kuri televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa Mbere taliki 19 Kanama 2024. Nguema yabujije abakozi ba guverinoma kujya mu biruhuko mu mahanga, ahubwo abategeka kujya bakorera ibiruhuko mu […]

Uwahoze ari First Lady wa Namibia yagizwe umuyobozi wa Kepler College i Kigali

rwanda_namibia_2_.webp

Monica Geingos, wahoze ari umugore wa mbere muri Namibia, akaba umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Namibia, Nyakwigendera Hage Gottfried Geingob, azakomeza imirimo ye mishya nk’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Kepler (Keler College) rifite icyicaro i Kigal, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iryo shuri ku wa Mbere, itariki 19 Kanama. Geingos watangiye manda ye ku itariki ya 29 Nyakanga, […]

Ifoto ya Perezida Ndayishimiye n’umuherwe w’Umunyarwanda ikomeje kwibazwaho

Ifoto ya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ari kumwe n’umunyemari, Majyambere Silas, ikomeje kwibazwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga. Ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama ni bwo iyi foto yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Majyambere Silas yari umunyemari mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo guhunga u Rwanda mu 1990 ubwo yari atangiye gushinjwa gutera […]

Blinken yatangaje ibiganiro bya nyuma ku guhagarika Intambara ya Israel na Hamas

Ku wa mbere, umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken, yabonanye na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu na Perezida Isaac Herzog i Yeruzalemu. Ni ubutumwa bwe bwa cyenda muri kariya karere kuva amakimbirane hagati ya Isiraheli n’umutwe w’abarwanyi ba Palesitine, Hamas, watangira mu Kwakira ku mwaka ushize. Blinken yasobanuye ko hari ibiganiro bigomba kubera i Cairo […]

FBI yemeje ko Iran yinjiriye gahunda zo kwiyamamaza za Trump na Kamala

Abayobozi b’ubutasi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeje ko Iran ari yo yari inyuma y’igikorwa giherutse kubaho cyo kwinjira muri mudasobwa z’ibikorwa byo kwiyamamaza bya Donald Trump . Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha muri Amerika (FBI) ndetse n’izindi nzego za leta mu itangazo bahuriyeho bavuze ko Iran yahisemo kwivanga mu matora ya Amerika mu rwego rwo […]

Abana 22% mu Rwanda ntibagerwaho na serivisi mbonezamikurire – MIGEPROF

ec1a5147-768x512.jpg

Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA), Gilbert Munyemana, yavuze ko hakomeje gushyirwamo imbagara kugira ngo abana bose bagezwe mu bigo mbonezamikurire nyuma yo kugaragara ko abana 22% mu Rwanda batagerwaho n’izi serivisi. Ni nyuma y’aho Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) itangaje ko 22% by’abana mu Rwanda, batagerwaho na serivisi zitangirwa mu bigo […]