Imirwano yahuje inzego z’umutekano muri Irak mu rugendo rwa Arbaeen

Mu rugendo rwa Arbaeen ni igihe cy’ikiruhuko cy’iminsi 40 cyo kwibuka urupfu rwa Imam Hussein n’ingabo za Caliph Yazid bapfuye mu mwaka wa 680. Muri uru rugendo rutagatifu rwa kiyisilamu abakerarugendo bahurira mu mujyi wa Karbala kugira ngo bumve ubutumwa bw’idini. Inzego zishinzwe umutekano muri Irak zivuga ko ku wa Kane mu mujyi wa Karbala, […]

Hakenewe ubugenzuzi bwihariye ku byo insengero zinjije byose n’aho byagiye

Muri iyi minsi, inkundura y’ifungwa ry’insengero n’amadini kubera kutuzuza ibisabwa ikomeje kuvugisha abantu; bamwe bemeza ko hakenewe gukorwa ubugenzuzi bwihariye ku byinjijwe n’iyo byerekeje uhereye igihe urusengero rwaba rwarubakiwe. Iri suzuma riramutse rikozwe neza rishobora no gucukumbura byinshi byerekeranye n’ingano y’amaturo yinjijwe na zimwe mu nsengero, nyamara abayatanze bagakomeza kuyoberwa impamvu badatera imbere. Bamenya ibyo […]

Ukraine yigambye gufata ikindi gice cy’u Burusiya

Perezida Volodymyr Zelenskiy yatangaje ko hafashwe undi mudugudu w’Uburusiya ubwo yasuraga umupaka ingabo za Ukraine ziherutse kwinjiramo mu Burusiya mu byumweru bibiri bishize. Kyiv yavuze kandi ko yagabye igitero cy’indege zitagira abapilote ku birindiro by’indege mu majyepfo y’Uburusiya. Iki gitero cyagabwe ku birometero 240 uvuye aho Ukraine yinjiriye mu karere ka Kursk mu burengerazuba bw’Uburusiya, […]

Dusengiyumva yongeye gutorerwa kuba Meya w’Umujyi wa Kigali

Dusengiyumva Samuel wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali, yatorewe gukomeza kuwuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Hari mu matora yabereye muri Camp Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024. Amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali ndetse n’ay’abagize Biro y’Inama njyanama yawo yakurikiye ayatorewemo abajyanama batandatu bawuhagarariye mu nama njyanama […]

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde agiye gusura Ukraine nyuma yo kunengwa gusura u Burusiya

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 23 Kanama 2024, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, arasura Ukraine, nyuma y’ibyumweru bike abonanye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Moscow. Uru ruzinduko ni ingirakamaro kuko Ukraine hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bari banenze cyane uruzinduko rwa Modi mu murwa mukuru w’u Burusiya muri Nyakanga. Perezida wa […]

RDC: Inyeshyamba za M23 zafashe utundi duce 3 muri Masisi

Inyeshyamba M23 zafashe imijyi ya Lukopfu, Kisuma, Bufaransa muri Teritwari ya Masisi, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikaze zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye leta izwi ku izina rya Wazalendo. Nk’uko amakuru aturuka aho abitangaza, iyi mirwano yahitanye abantu 3 abandi barenga 20 barakomereka. Iyi ni imibare y’agateganyo ishobora kuzamuka nkuko bitangazwa na sosiyete sivile. […]

Diyama nini cyane yabonetse muri Botswana

Diyama ipima carat 2,492, yabonetse mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Karowe giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Botswana. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Lucara ikorera muri Botswana yatangaje ko iyi diyama ari imwe muri Diyama za mbere nziza kandi nini zabayeho mu mateka. Binashimangirwa n’umukuru w’igihugu cya Botswana mu itangazo […]

Zambia: Mu kwezi kumwe imbwa 400 zishwe na kawunga y’ibigori

Minisitiri w’Ubuzima muri Zambia, Elijah Muchima, yavuze ko imbwa zigera muri 400, zapfuye mu kwezi gushize nyuma yo kurya kawunga y’ibigori byanduye bityo hakaba hari n’impungenge ko n’abantu bashobora guhura n’akaga. Eliya Muchima yatangaje ko amasosiyete asya ibigori yafashe ibipimo basanga birimo uburozi bwa ‘aflatoxine’ bwinshi. Bwana Muchimi, yavuze ko ibyavuye mu bizamini biteye impungenge […]

Umujyi wa Kigali wujuje abajyanama 12 bavamo Komite nyobozi yawo

Uturere twa Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama twatoye abajyanama baduhagararira mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali, bituma abajyanama bawo buzura 12. Buri karere katoye umugabo n’umugore nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga Umujyi wa Kigali. Abajyanama batandatu batowe kuri uyu wa Kane barimo Urujeni Martine na Dr. Muhammed Semakula batorewe […]

Burera: Minisitiri w’Intebe yitabiriye umuhango wo gusoza Itorero Indangamirwa 14

gvkfnl5xkaai_df.jpg

Kuri uyu wa Kane mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, hasojwe Itorero Indangamirwa, icyiciro cya 14, rimaze iminsi 47. Urubyiruko rwaryitabiriye rwahawe amasomo atandukanye abafasha kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco by’u Rwanda, Icyerekezo 2050 n’uruhare rwabo mu kugishyira mu bikorwa. Iri torero rigizwe n’urubyiruko 494 rw’Abanyarwanda biga cyangwa batuye mu mahanga, abanyeshuri barangije […]