Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaguma kuba hafi ya 5% kugeza mu 2025 – BNR
Umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu byitezwe ko uziyongera muri 2024 biturutse ku kiguzi cy’ibitumizwa mu mahanga, ariko ukazagabanuka mu gice cya kabiri cya 2025. Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, iratangaza ko mu gihembwe cya kabiri 2024, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wazamutseho gato ugera kuri 5.1 ku ijana uvuye kuri 4.7 […]
Hari abanyapolitiki babihemberwa- Kidumu ubwo yabazwaga ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi
Umuririmbyi Kidumu Kibido Kibuganizo ukomoka mu Burundi ariko ubu akaba ari mu Rwanda, yabajijwe uko abona umubano uri hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda, avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko we ari umuhanzi kandi hakaba hari abanya Politiki babihemberwa. Kidumu yabigarutseho kuri uyu wa 21 Kanama 2024, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i […]
RDC: MONUSCO yabohoje aba Wazalendo bari bafungiwe muri kasho ya Gisirikare
Ingabo z’Umutyango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO, zabohoje aba Wazalendo bari bafungiwe muri Kasho ya Gisirikare mu gace ka Beni muri Kivu ya Ruguru. Ku wa gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, abana barenga barindwi bari hagati y’imyaka 14 na 17, bari barinjijwe mu mutwe witwaje intwaro wa Gisirikare […]
Karongi: Abahinzi b’imboga baracyagowe no kubona imirama

Bamwe mu bakora ubuhinzi bw’imboga ku buso buto (Green house) mu karere ka Karongi bavuga ko bakigowe no kubona umurama wazo, bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha bakazibonera hafi kandi ku gihe. Ibi aba bahinzi babigarutseho ubwo hatangizwaga Imurikabikorwa ry’ibikorerwa muri aka karere riri kubera mu murenge wa Bwishyura, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024. […]
Burkina Faso, Mali na Niger bareze Ukraine muri Loni
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Mali yavuze ko leta za gisirikare za Burkina Faso, Mali na Niger zandikiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano bamagana ibyo bavuze ko ari inkunga ya Ukraine ku mitwe y’inyeshyamba mu karere ka Sahel muri Afurika y’iburengerazuba. Mu ntangiriro za Kanama, Mali yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga na Ukraine kubera amagambo yavuzwe n’umuvugizi […]
Israel yagabye ibitero by’indege mu duce icumi two muri Liban
Israel yatangaje ko Igisirikare cyayo cyagabye igitero cy’indege z’intambara ku ibitero bya Hezbollah mu turere dusaga 10 dutandukanye two mu majyepfo ya Libani. Muri byo bitero harimo ibyagabwe mu bubiko bw’intwaro, ibisasu bya roketi n’ibindi bikorwa remezo. Igisirikare cya Isiraheli nticyigeze gisobanura byinshi kuri ibi bitero icyakora ngo birashoboka ko hari n’abarwanyi babigendeyemo ku ruhande […]
Uganda yatangiye gushakisha peteroli mu tundi turere 2 ikekwamo
Mu gihugu cya Uganda barimo gushakisha peteroli mu tundi turere tubiri bikekwa ko iramutse ihabonetse yakongera ku yamaze kuboneka muri iki gihugu ibarirwa mu tungunguru miliyari 6.5 nk’uko byemejwe na minisitiri w’ingufu. Iyi yabonetse mu kibaya cyo mu burengerazuba bw’igihugu hafi n’umupaka wa Repubulika ya demukarasi ya Kongo hafi mu myaka 20 ishize, ariko izatangira […]
Goma: Umusirikare wa FARDC yarashe Afande we mu cyico
Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe mu cyico mugenzi we wari umukuriye, amuhora kunyereza umushahara we. Banza Ilunga yishe Capitaine Albert Bosina wari ukuriye imari mu mutwe w’akarere ka gisirikare ka 33 k’ingabo za Congo zirwanira mu mazi. Yamurasiye mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa Karisimbi mu mujyi wa Goma, […]
Hasohowe Raporo ishinja Perezida Ndayishimiye gucanganyukisha abantu no kubafungira ubusa
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International ushinja Perezida Evariste Ndayishimiye ko mu gihe amaze ayobora u Burundi, Abaturage be n’abandi bo mu miryango itegamiye kuri Leta yababujije amahwemo. Uyu muryango, uvuga ko mu gihe cy’imyaka ine Ndayishimiye amaze ayobora yazengereje abanyamakuru n’abakozi b’imiryango itandukanye kuri Leta. Ni icyegeranyo cyiswe ‘Uburundi: Imvungo itandukanye n’ingiro; […]
RUBAVU: Batatu bafatiwe mu bucuruzi bwa magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu, abantu batatu bacyekwaho kwinjiza mu buryo bwa magendu, amabalo 7 y’imyenda n’imiguru 20 y’inkweto bya caguwa. Abafashwe ni abagore babiri n’umusore umwe, bafatiwe mu murenge wa Rugerero, akagari ka Muhira mu mudugudu wa Gitebe I, ahagana saa tanu n’igice z’amanywa […]