Perezida Museveni yahaye imirimo Eddy Kenzo

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahaye imirimo umuhanzi Eddy Kenzo, amugira Umujyanama we Mukuru mu bijyanye n’ubuhanzi. Eddy Kenzo yari asanzwe ari umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi bo muri Uganda. Edirisa Musuuza [Kenzo] yiyongereye mu bajyanama babarirwa mu 160 Museveni asanganywe. Perezida wa Uganda yamuhaye ziriya nshingano nyuma y’igihe Guverinoma y’iki gihugu ishinjwa kutita ku bahanzi, […]

U Rwanda rwatsindiye Argentine mu maso ya P. Kagame, rugera muri ½ cy’ijonjora rya WWC

Ikipe y’u Rwanda y’abari n’abategarugori yaraye itsinze Argentine amanota 58-38, ikatisha itike ya ½ cy’irangiza mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera mu Budage. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda D waraye ubereye muri BK Arena i Remera. Ni nyuma w’uwo u Rwanda rwaherukaga gutsindamo Lebanon. Umukino […]

Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’inzoga yitwa ‘IGISAWASAWA’

Abaturage bo mu murenge wa Jenda wo mu karere ka Nyabihu, baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’inzoga itemewe biyengera yitwa IGISAWASAWA ituma urugomo rwiyongera bigahungabanya umutekano w’aho batuye. Abazi iyi nzoga yiswe Igisawasawa bemeza ko iba ikarishye cyane ngo ku buryo uwayinyoyeho aba yumva adasanzwe, mbese ari ndakorwaho niyo mwajya mu mitsi. Abatayinywa na bo bemeza […]

Nyagatare: Urujijo ku rupfu rw’umusore wasanzwe amanitse mu mugozi

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yaba yakoresheje isekuru yurira ngo amanike umugozi ku gisenge maze akayitera umugeri. Uyu musore yari asanzwe akodesha inzu yabagamo mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga mu mudugudu wa Kirebe. Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’umudugudu avuga ko bitazwi neza aho yaturukaga, gusa […]