Zambia: Ikirombe cyagwiriye abasaga 8 bahita bapfa
Abacukuraga umucanga mu kirombe cyo mu gace ka Chongwe mu gihugu cya Zambia, bagwiriwe n’ikirombe benshi bahita bahasiga ubuzima. Ibikorwa by’ubutabazi biracyakomeje ngo hamenyekane umubare w’abo cyagwiriye bose. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024, amakuru yatangajwe avuga ko impanuka y’ikirombe yabaye nyuma y’uko ibikorwa byo gupakira imodoka byari bikomeje hanyuma ikagwa […]
Minisitiri Utumatwishima yanenze abata insengero zabo nziza bakajya gushakira Imana mu Buvumo
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yanenze bamwe mu bakirisitu bata insengero zabo nziza ugasanga bagiye gushakira Imana mu buvumo cyangwa mu mashyamba. Ni ubutumwa yatanze ubwo hasozwaga ihuriro ry’urubyiruko gatolika rurenga 4000 ryaberaga muri Diyosezi ya Ruhengeri kuri iki Cyumweru taliki 25 Kanama 2024. Minisitiri Abdallah yagaye bamwe bafite imyumvire idahwitse bajya gusengera […]
Kenya yohereje itsinda ry’ingabo zijya gufasha MONUSCO muri DR.Congo
Kenya yohereje ku mugaragaro itsinda ry’ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kugira ngo zunganire iz’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO). Ni umuhango wabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta (JKIA) i Nairobi mu mpera z’icyumweru dusoje ukaba wari uyobowe n’umuyobozi w’ikigo cy’indege cya Embakasi, Stephen Kapkory. Urubuga 24 sur 24cd, […]
FARDC yahakanye kuvogera ikirere cya M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko nta ndege yacyo yigeze ivogera ikirere cy’uduce M23 igenzura; bitandukanye n’ibivugwa n’uyu mutwe. M23 mu itangazo yasohoye ku Cyumweru yavuze ko “indege y’ubutegetsi bwa Kinshasa yavogereye ikirere cyacu muri iki gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024”, ivuga ko ibyabaye bigize “kwica agahenge […]
U Bugereki burateganya kohereza ingabo zidasanzwe muri Mozambike
U Bugereki bugiye kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mpuzamahanga yinjira mu Butumwa bw’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambike (EUMAM Mozambique). Biteganijwe ko abakomando badasanzwe mu Ngabo z’u Bugereki bo muri Special Warfare Command bazagira uruhare runini muri ubwo butumwa buteganijwe gutangira ku itariki ya 1 Nzeri bukazakomeza kugeza ku ya 30 Kamena 2026. […]
Kubura amarozi mu byaba byaratumye Rayon Sports ihagamwa n’Amagaju
Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko mbere y’uko ihura n’Amagaju yabuze uko ikoresha amarozi, bituma ibura amanota atatu muri uwo mukino. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Rayon Sports yari yakiriye Amagaju FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, bituma Murera […]
Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri

Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri none amatoni yawo menshi akaba ari gutikirira mu bubiko bw’abaturage. Izi nzego zinengwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wabigarutseho mu gusoza umwiherero wa za Komite Nyobozi z’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba umaze iminsi ibiri ubera mu Karere ka Bugesera. Uyu mwiherero kandi wari ugamije kurebera […]
Ethiopia : Abantu 10 bahitanywe n’inkangu; ubuyobozi buteguza umwuzure udasanzwe
Nk’uko ibitangazamakuru bya Leta bibitangaza, abantu icumi bahitanywe n’inkangu mu Majyaruguru ya Etiyopiya mu karere ka Amhara mu mpanuka y’inkangu ziherutse kwibasira iki gihugu. Mu mpera z’icyumweru dusoje, Amhara Media Corporation (AMC), yavuze ko nibura abantu 10 bapfuye bazize ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye muri ibi bihe. AMC yavuze ko abantu umunani aribo bakomeretse […]
Goma: Abantu 8 bafashwe bashinjwa gushakira abarwanyi M23
Umuyobozi w’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru), Superintendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko hafashwe abantu umunani bakekwaho gushaka abantu bajya mu mutwe w’inyeshyamba za M23, ngo bafashwe n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare. Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ry’abantu cumi na batanu batawe muri yombi mu gikorwa cya buri cyumweru […]
Igitero cya drone cyahitanye nibura 15 muri Mali
Nibura abantu 15 barimo abana biciwe mu bitero bya drones mu majyarugu ya Mali ahakomeje imirwano hagati y’ingabo za leta zishyigikiwe n’abancancuro b’Abarusiya, n’imitwe y’inyeshyamba z’abajihadisite bashaka kwitandukanya na Mali. Izo nyeshyamba zirashinja ingabo za leta n’abacancuro ba Wagner kugaba ibitero bya drone mu gace ka Tinzaouatene, kari hafi y’umupaka wa Aljeriya. Zo zivuga ko […]