RDC: Ubutasi bwa Gisirikare bwafunze Umuganga bumuziza kuvura Abanyamulenge
Umuganga witwa Alexis Ndakize afungiye muri gereza y’ubutasi ya gisirikare ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa DRC kuva ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2024. Akurikiranyweho gutwara imiti mu midugudu ituwe ahanini n’abanyamuryango b’Abanyamulenge. Muganga Alexis Ndakize asanzwe ari umuyobozi w’Ibitaro bya Nyakirango mu itsinda rya Bijombo mu ifasi ya Uvira […]
RDF yasobanuye icyatumye Maj Gen Nzaramba yirukanwa
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko Maj Gen (Rtd) Martin Nzaramba wirukanwe mu ngabo z’u Rwanda yazize ibyaha bya ruswa ndetse no gukoresha nabi amafaranga yari agenewe kwita ku basirikare. Mu gucuku cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama ni bwo RDF yasohoye itangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akanaba Umugaba w’Ikirenga […]
Igitero cya Israel muri West Bank cyahitanye Komanda wa Hamas muri Jenin
Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye igitero ku Mujyi wa Jenin wo muri West Bank ku munsi wa gatatu w’imirwano ikaze mu butaka bwa Palesitine bwigaruriwe, gihitana Komanda wa Hamas muri uyu mujyi. Israel yavuze ko ingabo zayo “zagabye igitero ku mutwe w’iterabwoba.” Kuri X, ahahoze ari Twitter, IDF yavuze ko “yivuganye” Wassem Hazem, umuyobozi […]
Isiraheli yivuganye abarwanyi ba Hamas
Ku wa Gatanu, ingabo za Isiraheli zatangaje ko zishe abarwanyi batatu b’Abanyapalestine ku munsi wa Gatatu w’igikorwa cyabereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bwigaruriwe n’ingabo bemeza ko ari iza Hamas. Ni mu ntambara yo kurwanya Isiraheli mu karere ka Gaza kuva igitero simusiga cy’umutwe wa Hamas w’abayisilamu bo muri Palesitine cyabaye ku ya 7 Ukwakira umwaka ushize […]
Umubare w’Abapolisikazi bari muri Polisi y’u Rwanda uri hafi kugera kuri 24%
Umubare w’abapolisikazi bari mu gipolisi cy’u Rwanda umaze kugera hafi 24 % ariko intego akaba ari ukugera kuri 30%. CG Namuhoranye yavuze ko mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, polisi y’urwanda igeze kure mu kongera umubare w’awapolisikazi kugeza ku ntego nibura ya 30% . Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024, ubwo […]
Ese FDLR iracyafite imbaraga mu gihugu imbere nk’izo ifite hanze yacyo?

Mu gihe intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bwa Congo hagati ya M23 na Leta ya Congo ifatanyije n’umutwe wa FDLR uharanira gukuraho ubutegetsi bwa Kigali, abantu bakomeje kwibaza imbaraga uyu mutwe warahiriye gukuraho Guverinoma y’u Rwanda ufite, haba imbaraga mu buryo bw’ibikoresho ndetse n’abantu. Muri iyi nkuru yacu ntabwo twibanda ku mbaraga FDLR ifite […]
U Rwanda rwashyizeho inoti nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw
Mu minsi mike mu Rwanda, haratangira kugaragara inoti nshya za 5000frw na 2000Frw zizaba zifite ibirango bitari ibyari bisanzwe ku note zari zisanzwe. Bimwe mu bizaba biranga inoti nshya ya 5000Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, mu gihe mu bizaba biranga inoti nshya ya 2000Frw, harimo igishushanyo kigaragara imwe mu misozi myiza itatse U […]
Ni inde uzakemura uruhuri rw’ibibazo bivugwa muri Kasho zo mu Rwanda ?

Hari Abanyarwanda bakomeje gutabariza abafungirwa muri kasho zo muri iki gihugu ahanini biturutse ku buzima bubi buzirangwamo aho bamwe batanatinya kwemeza ko izi kasho ziri mu bishobora guhindura bamwe mu bazifungirwamo bakaba baba abarakare bakanga ubutegetsi, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu ikavuga ko ibyo bibazo bizasuzumwa kandi bikazabonerwa igisubizo vuba. Umurungi Providence, Uyobora Komisiyo y’Igihugu […]
UPDF yatangaje umubare w’imbohe imaze kubohoza muri ‘Operasiyo Shujaa’
Igisirikare cya Uganda UPDF cyatangaje ko binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Operasiyo Shujaa’ ifatanyijemo n’igisirikare cya Congo (FARDC), bamaze kugaruza imbohe zirenga 100 zari zarigaruriwe n’inyeshyamba za ADF. Ni Operasiyo imaze hafi imyaka itatu ingabo izi ngabo z’impande zombi zitangije ibi bikorwa bya gisirikare bihuriweho mu kurwanya uyu mutwe witwaje intwaro. Uyu mutwe wa ADF usanzwe […]
RDC: Minisitiri arasabwa kwegura nyuma yo gusubika inama mpuzamahanga ku munsi yari kuberaho

Urubyiruko rwakariye minisitiri w’urubyiruko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo gusubika inama y’abayobozi b’urubyiruko rwo muri Afurika yitabiriwe n’Ibihugu bigera kuri 30 i Kinshasa igasubikwa ku munsi yari gutangiriraho. Bishyuye amahoteri, ibiryo n’ibindi ariko amaherezo itangazo rigenewe abanyamakuru ryahagaritse byose. Ku isaha ya saa tatu za mugitondo ku itariki ya 29 Kanama, itangazo […]