Ibibazo bya Kampani SDU Ltd bikomeje kuba agatereranzamba,imyanzuro y’urukiko yarasuzuguwe

98c03b4f-5a5c-4d6b-bd37-0bcfb41ec76b.jpg

Mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo, ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzei 2024 hateraniye inteko rusange y’abanyamigabane b’ikigo SDU Ltd (Special Drivers United Ltd), gitanga serivisi z’ubwikorezi,iyi nteko bakaba bavuga ko yari igamije kumurikira abanyamigabane ibyavuye mu bugenzuzi bw’umutungo(Audit),ndetse hakanakosorwa imigabane ku bagiye bayitanga ariko ntibishimire uko bikorwa. Ni inteko rusange yari yatumiwemo RDB […]

Marburg imaze kwica abantu icyenda

gyv-6vbxkaabrwd.jpg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umuntu umwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yishwe n’icyorezo cya Marburg, yuzuza umubare w’abantu icyenda bamaze gupfa bazize icyo cyorezo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko abamaze kumenyekana banduye ari 27 harimo n’abapfuye, abari kuvurwa ni 18. Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima […]

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi 9 mu nzego zitandukanye

img-20240930-wa0026.jpg

Perezida Paul Kagame kuri uyu Mbere tariki ya 30 Nzeri, yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasohoye ryerekana ko abayobozi icyenda ari bo Umukuru w’Igihugu yashyizeho. Aba barimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika na Michelle Byusa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Ni […]

Dikembe Mutombo uri mu Banyafurika bakanyujijeho muri Basketball yapfuye

Dikembe Mutombo uri mu Banyafurika bakanyujijeho muri Basketball, yaguye mu bitaro byo mu mujyi wa Atlanta yari arwariyemo ikibyimba ku bwonko. Dikembe yegukanye inshuro umunani mu mikino ya All-Star ndetse yatowe nk’umukinnyi mwiza inshuto eshatu. Ni umwe mu bakinnyi beza bakina bugarira babayeho mu mateka ya NBA. Uyu munyabigwi wari ufite imyaka 58 y’amavuko, yavukiye […]

Imvura ikabije yahitanye abantu 37 mu majyaruguru ya Ethiopia

Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi yavuze ko byibuze abantu 37 bapfuye bazize imvura nyinshi ikomeje kugwa mu majyaruguru ya Ethiopia, aho inkangu n’umwuzure byibasiye ako karere. Nk’uko byatangajwe na Mihiret Melaku ukuriye ibiro bishinzwe gukumira ibiza n’umutekano ibiribwa waganiriye na radio yo muri ako gace, amatungo agera kuri 731 yatwawe n’umwuzure muri zone ya Wagkhmra […]

Israel irashaka gutera Liban byeruye, Hezbollah nayo ‘yiteguye’ gutera ku butaka

Umuyobozi wungirije wa Hezbollah avuga ko biteguye kugaba ibitero ku butaka bwa Israel, mu gihe Israel ikomeje ibitero by’indege muri Libani initegura intambara yeruye kuri iki gihugu . Mu ijambo rya mbere ry’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru kuva Israel yica umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, Naim Qassem avuga ko intambara “ishobora kuba ndende”. Muri […]

Korea: Umwe mu bagize itsinda BTS yaciwe asanga miliyoni 14 Frw kubera ubusinzi

Kuri uyu wa Mbere, urukiko rw’akarere ka Seoul y’iburengerazuba rwaciye umuhanzi w’injyana ya K-pop ubarizwa mu itsinda rya BTS uzwi ku izina rya Suga miliyoni 15 z’Ama-Won ($ 11,000, € 10,200) kubera gutwara ikinyabiziga cy’amashanyarazi yasinze . Polisi yasanze uyu musore w’imyaka 31 aryamye hasi iruhande rwa scooter ye yasinze mu ijoro ryo ku itariki […]

Nduhungirehe yatanze umucyo ku wadobeje gahunda yo gusenya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe; yemeje amakuru y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari yo iheruka kudobya gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR yari yateguwe. Ku wa 29 na 30 Kanama ni bwo abakuru b’ubutasi bw’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola bahuriye i Rubavu, mu nama bateguriyemo gahunda yo […]

Tunisia: Abimukira 12 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato abandi baburirwa irengero

Nibura abantu 12 bapfuye, barimo impinja eshatu, abandi 10 baburirwa irengero nyuma y’uko ubwato bwabo burohamye kuri uyu wa Mbere . Ibi byabereye ku nkombe z’amazi ya Tunisia i Djerba ubwo bashakaga kwambuka inyanja ya Mediterane berekeza i Burayi, nk’uko umuyobozi n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu babitangarije Reuters. Uyu muyobozi yavuze ko abashinzwe umutekano ku […]

Uganda: Umugore yishwe ubwo yari muri siporo yo mu gitondo

Polisi ya Uganda yamenye neza umugore wish we mu gitondo cyo ku Cyumweru ubwo yari ari muri siporo yo kwiruka cyangwa jogging . Ku mugoroba wo ku Cyumweru, umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yatangarije ChimpReports ati: “Nyakwigendera ni Agnes Nantongo, wari manager wa African Oil Petrol Station.” Onyango yavuze ko ibi […]