Burundi: Umupolisikazi yari yishwe n’abaturage nyuma yo kurasa akica mugenzi wabo

Icyaha cyabaye kuri uyu wa Gatatu ushize nijoro, mu gace ka Gatongati. Ni muri Zone ya Rugari, muri Komini n’Intara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi). Abaturage bahise bafata umupolisikazi warashe umuntu baramukubita bikomeye imbunda ye iribwa. Uyu mupolisikazi ukorera mu Mujyi wa Muyinga. Azwi cyane ku izina rya “Mama wa Reta”. Uwishwe ni […]

Ibihugu 10 bya mbere bituwe cyane ku Isi na bitanu bya nyuma

screenshot_2024-10-17_130620.jpg

Mu bihugu 10 bya mbere bituwe cyane ku Isi, igihugu cya Nigeria na Ethiopia nibyo byonyine biza kuri uru rutonde n’abaturage 232,679,000 na 132,060,000 nk’uko tubikesha icyegeranyo cya worldpopulationreview.com cya 2024, mu gihe mu bya nyuma harimo n’ibidafite abaturage 10,000. Dore ibihugu 10 bya mbere bituwe cyane 1. U Buhinde ubu nibwo bwa mbere butuwe […]

Karongi: Abagera ku 120 bo mu nkambi ya Kiziba basabwe kwirinda ibyaha

291e4dbd-e615-4df3-ad48-fb9f05be70fc.jpg

Polisi y’u Rwanda ku bufatanya ba UNDP basabye abagera ku 120 bo mu byiciro bitandukanye gukumira no kwirinda ibyaha bibangamiye umuryango nyarwanda. Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga ku gukumira no kurwanya ibyaha bwa Polisi y’u Rwanda, binyuze mu ishami ryayo ribahuza n’abaturage (Policing Community) ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP). Ni ubukangurambaga bwatangiye […]

Israel irakeka ko yaba yivuganye Yahya Sinwar

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyivuganye “ibyihebe bitatu” byo mu mutwe wa Hamas wo muri Palestine, kikavuga ko abo cyishe bashobora kuba barimo Yahya Sinwar wari umuyobozi mukuru w’uriya mutwe. IDF ibicishije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko bariya bantu batatu yabiciye mu bitero ingabo zayo zagabye muri Gaza. Yunzemo iti: “IDF na […]

Kenya: Visi Perezida Gachagua ushobora kweguzwa yafashwe n’uburwayi

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, impaka ku kweguza Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, zahagaritswe mu buryo butunguranye nyuma y’uko Gachagua ananiwe kwigaragaza mu nama ya nyuma ya saa sita. Byari biteganijwe ko Gachagua yitaba Sena iri kujya impaka ku kibazo cye nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane, ari nawo […]

Dr Kalibata yahembewe guteza imbere ibiribwa ku Isi

Dr. Agnes Kalibata, wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ku wa Kane tariki ya 16 Ukwakira yahawe igihembo cya ‘Justus-von-Liebig Award for World Nutrition’, kubera uruhare rwe mu guteza imbere ibiribwa ku Isi. Dr Kalibata kuri ubu usigaye ari umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika riteza imbere Ubuhinzi (AGRA), yaherewe kiriya gihembo muri Kaminuza ya Hohenheim mu […]

Perezida wa Mali yahawe ipeti riruta ayandi anazamura abo bafatanyije guhirika ubutegetsi

Inama y’abaminisitiri mu gihugu cya mali yateranye kuwa Gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2024, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi barimo Perezida Col. Assimi Goita wagizwe G?n?ral. Inama y’abaminisitiri yo muri Mali kandi yazamuye mu ntera abandi basirikare bagize uruhare mu guhirika ubutegetetsi ndetse bahawe imyanya muri guverinoma y’inzibacyuho bamwe; abandi […]

Iran yongeye kuburira Israel mu gihe yagerageza kwihorera

Kuri uyu wa Kane, Umuyobozi w’Ingabo z’Indashyikirwa z’Impinduramatwara muri Iran, yihanangirije Israel ayisaba kwirinda gutera Repubulika ya Kisilamu mu rwego rwo kwihorera kubera ibisasu bya misile bayirasheho mu gihe Israel yahise ikaza umurego mu kurwanya umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Tehran muri Liban. Ubwoba bw’amakimbirane yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati bwariyongereye mu gihe Israel iteganya […]

Umusore yiciwe mu mirwano yamuhuje na mubyara we bapfa ibisheke

Umusore w’imyaka 21 yiciwe mu mirwano na mubyara we bapfa ibisheke ahitwa i Turkuito, mu Ntara ya Kericho mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Ukwakira 2024. Nk’uko abapolisi babitangaza, imirwano yavutse kubera amakimbirane ashingiye ku butaka ubwo Nicholas Kipkoech w’imyaka 21 yaranduraga ibisheke byatewe mu isambu ya mubyara we, Kelvin Kibet. […]

Abapolisi b’u Rwanda 180 bari mu butumwa muri Centrafrica bambitswe imidali

csm_bangassou1_4103464a31.jpg

Abapolisi b’u Rwanda 180 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuwa Kabiri itariki ya 15 Ukwakira 2024, bambitswe imidali y’ishimwe ku kazi bakoze kajyanye n’ubutumwa bw’uwo muryango. Umuhango wo kwambika imidali abo bapolisi bagize itsinda RWAFPU 3-2 rikorera mu mujyi wa Bangassou, wayobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’abapolisi mu gace […]