Mu Kinyarwanda gihanitse, Bamporiki yashimiye Perezida Kagame wamubabariye
Bamporiki Édouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, yashimiye Perezida Paul Kagame wamuhaye imbabazi. Bamporiki ari mu bantu 32 baraye bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. Muri Mutarama 2023 Urukiko Rukuru rwari rwongereye ibihano yari yarahawe, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw. Bamporiki yari yarahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi […]
Abasirikare 15 barimo Colonel na Lt Colonel bari mu barekuwe
Abasirikare 15 bari bafungiwe muri gereza ya gisirikare ya Mulindi nyuma yo gukatirwa ibihano bitandukanye, bababariwe by’agateganyo hashingiwe ku iteka rya Minisitiri w’Ubutabera. Ku rutonde rw’ababariwe by’agateganyo hagaragaraho abasirikare bakuru barimo abari bafite ipeti rya Colonel na Lieutenant Colonel. Nk’uko bigaragara mu igazeti idasanzwe yasohotse tariki ya 18/10/2024 , mu iteka rya Minisitiri no 00524 […]
Fatakumavuta umaze igihe yibasira Meddy na The Ben arafunzwe
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco uzwi mu myidagaduro nka Fatakumavuta rukurikiranyeho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga. Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry wavuze ko Fatakumavuta yafashwe ku wa Gatanu Tariki 18 […]
Ba Maj. Gen Alex na Kagame na Andrew Kagame ntabwo ari barumuna banjye: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yakuyeho urujijo rw’abaheruka kwitiranya ba Maj Gen Alex Kagame na Andrew Kagame kubera amazina yabo asa n’irye, avuga ko nta sano asanzwe afitanye na bo. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Perezida Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahinduriye imirimo aba basirikare bombi. Maj Gen Alex Kagame waherukaga gusoza inshingano zo […]
Kagame na Tshisekedi baganiriye na Perezida Louren?o
Perezida João Lourenço wa Angola mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yaganiriye kuri telefoni na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka i Luanda aravuga ko ikiganiro cya Perezida Lourenço na bagenzi be cyibanze ku kibazo gihangayikishije cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa […]
Kigali: Uko Umunyarwandakazi uba i Burayi yari asize agatwe muri ‘gereza’ ya Nobilis apartments ya SONARWA
Umuturage witwa Habimana aravuga ko hagati ya Kamena na Kanama 2022 yafungiwe muri Nobilis Hotel & apartments iherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, ahava ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’umupfumu. Uyu muturage yashyize ahabona ubuhamya bw’urwo gusenya yahuriye na rwo muri iriya Hoteli, nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi Umuyobozi […]
RDC na Centrafrique byinjiye mu mikoranire ya gisirikare
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Repububulika ya Centrafrique. Ni amasezerano ku ruhande rwa RDC yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita, mu gihe ku ruhande rwa Centrafrique yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo z’icyo gihugu, Rameaux-Claude Bireau. Amasezerano ya gisirikare ya Kinshasaa na Bangui agamije […]
Perezida Kagame yababariye Bamporiki na CG (Rtd) Emmanuel Gasana
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame. Aba bagabo bombi bari mu bantu 32 bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu, nk’uko byemejwe n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira. Muri Mutarama 2023 ni […]
Perezida Kagame yahaye imbabazi imfungwa 32
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje iteka rya Perezida riha imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko. Kugeza amazina y’abahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu ntabwo aramenyekana. Inama y’Abaminisitiri kandi yanemeje iteka rya Minisitiri rifungura by’agateganyo abantu 2,017 bari bakatiwe n’inkiko; nk’uko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ryasohowe na […]
Jean Claude Musabyimana na Dr Musafiri ntibakiri ba Minisitiri
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira, yavanye mu mirimo Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Dr Musafiri Ildephonse wari uw’Ubuhinzi n’Ubworozi. Musabyimana nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente ribigaragaza, yasimbuwe na Dr Patrice Mugenzi wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’amakoperative (RCA). Musabyimana […]