Kicukiro: Hatagize igikorwa mu maguru mashya ruhurura yatwara ubuzima bw’abana

Mu karere ka Kicukiro,Umurenge wa Gatenga,akagari ka Karambo abaturage bahatuye bahangayikishijwe n’irerero ryatangiye gusenywa na ruhurura,bivugwa ko riri mu kibanza cy’Itorero Methodiste Libre Rwanda,ubu ariko rikaba ryarakodeshejwe n’umuntu wikorera ku giti cye. Umuyobozi w’irerero utigeze ashaka gutangaza amazina ye cyangwa amazina y’irerero abereye umuyobozi,avuga ko rizwi n’inzego zibanze ndetse ko ntakibazo rifite. Imibereho yiri rerero […]
Rutsiro: Ukekwaho gucukura amabuye y’agaciro bitemewe yagwiriwe n’igisimu arapfa
Niyomugabo Emmanuel, wo mu karere ka Rutsiro bikekwa ko yarimo acukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko yagwiriwe n’igisimu arapfa. Ibi byabereye mu murenge wa Murunda, akagari ka Kirwa ho mu mudugudu wa Karumbi, kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Ukwakira 2024, mu masaha ashyira saa sita n’igice z’amanywa. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda mu […]
Nyagatare: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye y’abakora magendu bashinjwa ubwicanyi
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyagatare, kuwa Mbere, itariki 21 Ukwakira 2024, bwakiriye dosiye iregwamo abakurikinyweho kwinjiza mu gihugu magendu hamwe n’ibiyobyabwenge bakura mu bihugu by’abaturanyi banyuze mu nzira zitemewe . Abagize aka gatsiko kandi mu bihe bitandukanye bagiye bakubita abaturage bakekaho gutanga amakuru y’ibyaha bakora. Umwe muri abo baturagengo baramwishe nk’uko iyi nkuru dukesha […]
M23 yisubije Kalembe nyuma y’amasaha make iyitakaje
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Ukwakira, yisubije agace ka Kalembe ko muri Teritwari ya Walikale nyuma y’amasaha make ukambuwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Ku Cyumweru gishize ni bwo M23 yari yigaruriye aka gace, gusa iza kukamburwa nyuma y’amasaha make. Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu inyeshyamba […]
Ituri: Ukuriye ingabo yagaragaje ko adashaka Abawazalendo muri Irumu
Inyeshyamba z’Abawazalendo zaturutse muri Kivu y’Amajyaruguru, zagaragaye kuva ku itariki ya 19 Ukwakira mu gace ka Mungamba gaherereye mu birometero 100 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Bunia, umurwa mukuru w’Intara ya Ituri ntabwo zishimiwe n’ubuyobozi. Amakuru agera kuri Media Congo Press (MCP) avuga ko izo nyeshyamba zivuga ko ziri muri kariya gace ka Teritwari […]
Perezida Kagame yizihirije isabukuru y’amavuko muri Samoa
Perezida Paul Kagame uri i Apia ho mu gihugu cya Samoa, yizihirije isabukuru y’amavuko y’imyaka 67 yizihije kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira. I Apia Umukuru w’Igihugu yahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma z’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth. Kuri uyu wa Gatatu abayobozi baherekeje Umukuru w’Igihugu bifatanyije na we […]
Uwasabye Polisi y’u Rwanda kumufunga yasubijwe
Polisi y’u Rwanda yasubije uwari uyisabye ko yaba imufunze iminsi itatu, kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 23 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa moya n’iminota 34, uwiyita ku rubuga rwa X Wimbwira_ubusa yanditse asaba Polisi kumufunga agira ati:” Ese Rwandapolice umuntu abyutse akumva arashaka ko mu mufunga nk’iminsi 3 kugirango yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze munsubize.” […]
Israel yivuganye uwari witezweho gusimbura Hassan Naslallah wa Hezbollah
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Ukwakira 2024, Israel yatangaje ko yivuganye Hashem Safieddine, umunyedini ukomeye mu rwego rw’ishyaka rya Hezbollah, wari witezweho gusimbura Hassan Nasrallah, wishwe mu gitero cy’indege cya Israel muri Nzeri. Nk’uko byatangajwe, Safieddine yishwe mu ntangiriro z’uku kwezi mu gitero cy’indege cyagabwe mu majyepfo ya Beirut nyuma gato y’iyicwa ry’uwahoze ari […]
U Rwanda na Samoa byasinye amasezerano ashyiraho za ambasade
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Ukwakira 2024, u Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano ashyiraho za ambasade z’ibihugu byombi, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa. Ibinyujije kuri X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti: “Iruhande rw’Inama ya CHOGM2024, Minisitiri Nduhungirehe […]
Drone ya FARDC yaburiye mu Minembwe yakubitishije Zakayo iz’ Akabwana, impagarara ni zose
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’ibura ry’indege itagira umupolote (Drone) y’Igisirikare cya Leta FARDC ryateje impagaragara mu bahatuye aho kugeza ubu icyo gisirikare cyataye muri yombi umusaza witwa Zakayo ukekwaho uruhare mu kuburisha iyo ndege. Uyu Zakayo ngo arazira ko yaba ari we waburishije iriya ndege n’ubwo […]