Abantu 51 batawe muri yombi bazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2024, yafashe abantu 51 bo mu bice binyuranye bigize Intara y’Amajyepfo, bakaba bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ku bufatanye n’inzego z’ibanze, polisi yemeza ko abafashwe bagizwe n’abasanzwe ari abakozi bacukura ndetse n’abacuruzi bagura amabuye y’agaciro batabifitiye uburenganzira. Mu bantu bafashwe, […]

Rutsiro: Umuyobozi wa DASSO n’umwungirije bafunzwe bakekwaho kwiba Mazutu

Ndererimana Jean Paul, wari Umuyobozi w’urwego rwunganira akarere ka Rutsiro mu by’umutekano (DASSO) mu murenge wa Musasa na Nsanzabaganwa Jean d’Amour wari umwungirije mu cyumweru gishize batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu ruhererekane rw’ubujura bwa Mazutu bwamunze abakora ku muhanda uzanyura mu mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu. Aba bakozi b’uru rwego bafunganwe n’abandi […]

Amajyaruguru: RRA yahaye ishimwe abasora bahize abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo cyashimiye abasora bo mu ntara y’Amajyaruguru bahize abandi mu gutanga umusoro. Ni igikorwa RRA yakoraga ku nshuro ya 22, kikaba cyabereye mu karere ka Musanze. Mu byashingiweho hashimwa bariya bantu harimo kuba baramenyekanishije bakanishyura imisoro ku gihe, kuba bafite EBM, kuba batanga […]

La Corniche: Hari kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

gbnhrn_wsaavtgd.jpg

Ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, DRC, uzwi nka La Corniche, hagiye kubera ibiganiro bihuje intumwa z’u Rwanda, DRC n’iza Angola nk’umuhuza w’ibi bihuguku rwego rw’abaminisitiri. Izi ntumwa ziraganira ku ngingo zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, gusenya Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y’Ingabo za […]

Ngororero: Umwalimu yituye imbere y’abanyeshuri arapfa

Umwarimu witwa Nsengimana Juvénal wigishaga ku kigo cy’amashuri abanza cya Mukingi mu Murenge wa Bwira, yituye hasi imbere y’abanyeshuri arapfa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko bwatunguwe n’urupfu rw’Umurezi witwaga Nsengimana Juvénal wagiye kwigisha ari muzima, yatangira gutangaa isomo akitura hasi agapfa. Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ngororero, Mukunduhirwe Benjamini yavuze […]

Burundi: Haratangira ubujurire bw’abasirikare 272 banze gufatanya na FARDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Ugushyo 2024, mu Ntara ya Rumonge haratangira urubanza rw’ubujurire rw’abasirikare 272 b’u Burundi banze gufatanya na FARDC (Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo) mu kurwanya M23 mu burasirazuba bwa Congo. Bamwe muri bo barafashwa n’abavoka. Abasirikare 272 ba FDNB (Ingabo z’igihugu z’u Burundi) bafungiwe muri gereza eshatu. Izi […]

Meddy na The Ben mu bafungishije Fatakumavuta

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo rwasubukuye urubanza ruregwamo Sengabo Jean Bosco wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nka Fatakumavuta. Ni urubanza rwakabaye rwaraburanishijwe ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo mu cyumweru gishize, gusa uregwa asaba urukiko kuba rurusubitse kugira ngo afate umwanya wo kwiga dosiye ye. Mu iburanisha ryo […]

MONUSCO yatangiye ku mugaragaro ubufatanye bwayo na SAMIDRC

MONUSCO yatangije, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 4 Ugushyingo i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, amahugurwa ya ba ofisiye mirongo ine bo mu Ngabo za SADC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), nk’abazigisha abandi. Muri icyo gihe, ubutumwa bwa Loni bwahaye izo ngabo imodoka y’umutamenwa hamwe na kontineri zigera kuri mirongo itatu. Uyu muhango […]

Rutsiro: CLADHO isaba ko abafungishije umubyeyi bigatuma akuramo inda bakurikiranwa

Murwanashyaka Evariste, Ushinzwe guhuza gahunda mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa muntu CLADHO asaba ko umuryango wa Ndayambaje Celestin wahabwa ubutabera, nyuma y’uko umugore we witwa Nyirarukundo Helene bamufunze ku maherere bikamuviramo gukuramo inda yari atwite. Ibi Murwanashyaka yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BWIZA mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 02 Ugushyingo 2024. […]