Bartasar wihaye akabyizi n’abagore barenga 400 barimo na mushiki wa Perezida ‘yabanduje SIDA’
Ubutabera bwo muri Guinée-Équatoriale burashinja Baltasar Ebang Engonga usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri Guinée-Équatoriale, kwanduza SIDA abagore barenga 400 byagaragaye ko yaryamanye na bo. Iby’uyu mugabo byagiye hanze nyuma y’uko inzego z’ubuyobozi muri Guinée zamukoragaho iperereza ku byaha bya ruswa zitahuye muri mudasobwa ye amavidewo abarirwa mu magana amugaragaza yiha […]
RDC yafunze umupaka wayo n’u Rwanda
Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu aravuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafunze umupaka wa la Corniche uzwi kw’izina rya Grande Barrière uyihuza n’u Rwanda. Amakuru BWIZA yamenye ni uko Abanyarwanda ndetse n’abandi bakorera akazi mu mujyi wa Goma muri iki gitondo bazindutse nkuko bisanzwe bajya mu kazi, ariko basubizwa inyuma n’abapolisi ba RDC. […]
Korea ya Ruguru yarashe ibisasu byinshi mu gihe Abanyamerika bajya mu matora
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Ugushyingo 2024, Koreya ya Ruguru yarashe missile za ballistique ziraswa mu ntera iringaniye ku nkombe z’iburasirazuba, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Koreya y’Epfo . Minisiteri y’Ingabo y’u Buyapani yavuze ko misile bikekwa ko zamanitse zigwa mu nyanja kandi ko nta makuru y’ibyangiritse yahise aboneka. Iraswa ry’ibisasu byinshi ryaje nyuma y’iminsi […]
RCS ishinjwa gukata amafaranga abakozi no kubahemba badakora
Mu Rwanda abacungagereza barenga 100 barasaba ubutabera bakava mu gihirahiro barimo hashize amezi icumi bahagaritswe n’Urwego rw’amagereza bakavuga ko batazi igihe bazasubirira ku kazi cyangwa se barirukanywe. Muri Gicurasi 2024, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwemeje ko rwarekuye abacungagereza 135 bari bamaze igihe kigera ’ku mezi atanu’ bafungiwe mu ishuri ry’amahugurwa ryarwo riherereye mu […]
Kirehe:Gitifu ukekwaho kurya ruswa yafashwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigarama mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kirehe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke y’amafaranga ibihumbi 10 RWF. RIB yatangaje ko uyu muyobozi yafatiwe mu cyuho amaze kwakira indonke y’amafaranga ibihumbi 10 RWF yahawe n’umuturage kugira ngo akore ikinyuranyije n’itegeko aho yari kuzamufasha […]
RIB yataye muri yombi Salongo

Rurangirwa Wilson wamamaye nk’umupfumu Salongo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho ibyaha bitandukanye. RIB yatangaje ko yataye muri yombi uyu mugabo uzwi nk’umupfumu Salongo, ku wa 31 Ukwakira 2024. Salongo yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi […]