Perezida Kagame yashimiye Trump watorewe kuyobora Amerika
Perezida Paul Kagame yashimiye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu. Trump wayoboye Amerika hagati ya 2016 na 2020, yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu ahigitse Kamala Harris usanzwe ari Visi-Perezida wacyo bari bahatanye mu matora. Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe […]
Waba wiruka ku kintu kizaguteza agahinda?
Kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro. (Umubwiriza 1:18) Iki igice cya mbere cy’igitabo cy’umubyiriza kiratwigisha neza ko mu isi byose n’ubusa kandi n’ukwiruka nyuma y’umuyaga. Ngo nta gishya, Imana igarura ibyahozeho. Uko uzi byinshi, ni nako wikorera byinshi. Mu isi ibintu byose byinyuranamo, agahinda n’umunezero, ibibazo n’ibisubizo, mbese byose byiranyuranamo. […]
Kirehe: Uwagiye gukorera undi “Provisoire” yatawe muri yombi
Umusore w’imyaka 18 wo mu Karere ka Kirehe yatawe muri yombi nyuma yo kujya gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo ruzwi nka Provisoire. Uyu musore agifatwa yemeye ko yari yahawe ibihumbi 50 Frw n’undi muntu benda gusa kugira ngo amukorere iki kizami kuko cyari cyaramunaniye. Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa Manzi Ambroise
Mahama: Ubwiyongere bw’impunzi z’Abanyekongo bwateje ikibazo cy’aho bacumbikirwa
Impunzi nshya zirimo kugera mu Rwanda, cyane cyane Abanyekongo, biravugwa ko zigowe kubona amazu yo gucumbikamo mu nkambi ya Mahama. Ubuyobozi buri kubaka amazu mashya arenga 500 mu rwego rwo gushakira aho kuba izi mpunzi. Abafite ikibazo cyane ni Abanyekongo bimuriwe muri iyi nkambi bava mu nkambi ya Nkamira. Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abarenga […]
Fatakumavuta yoherejwe muri gereza y’ i Mageragere
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2024,rwategetse ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, agakurikiranwa afunze. Uyu mugabo akurikiranweho gusebanya akoresheje imiyoboro ya YouTube yakoreraga kimwe no ku rubuga nkoranyambaga rwa X; ibyatumye aregwa n’abantu batandukanye. Mu bamureze nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze ubwo yaburanaga […]
Miss Muheto yafunguwe
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, rwategetse ko Nyampinga w’u Rwanda wa 2022, Nshuti Divine Muheto afungurwa. Ni mu mwanzuro w’urubanza rwaregwagamo uyu mukobwa urukiko rwasomye kuri uyu wa Gatatu. Miss Muheto yari amaze igihe afunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo gutwara imodoka yanyoye ibisindisha […]
APR FC yatewe mpaga
Komisiyo y’amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yateye mpaga y’ibitego 3-0 APR FC nyuma yo gukora amakosa yo gukinisha abanyamahanga 7 mu kibuga mu mukino wayihuje na Gorilla FC. Ni umwanzuro iyi Komisiyo yafashe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’ikirego Gorilla FC yari yaratanze. APR FC yakinishije abanyamahanga barindwi mu gihe umubare ntarengwa […]
Ukraine iravuga ko ingabo zayo zakozanyijeho n’iza Koreya ya Ruguru bwa mbere
Abayobozi bakuru ba Ukraine batangaje ko Abasirikare ba Koreya ya Ruguru bakozanyijeho n’Ingabo za Ukraine ku nshuro yabo ya mbere. Mu kiganiro yagiranye na Radio na Televiziyo bya Koreya y’Epfo, KBS, Minisitiri w’Ingabo muri Ukraine, Rustem Umerov, yavuze ko “itsinda rito” ry’abasirikare ba Koreya ya Ruguru ryagabweho igitero. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, uherutse kwamagana […]
Nta gihugu na kimwe nigeze mbona gisabwa kuganira n’Abanazi – Nduhungirehe kuri FDLR
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, mu kiganiro yahaye BBC yongeye kwamagana ibivugwa n’Umuryango w’Abibumbye ko rufite ingabo zigera ku 4000 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari gufasha umutwe wa M23 ubu umaze kwigarurira igice kinini aha hantu, yongera gushimangira ko u Rwanda rutazigera rugirana imishyikirano na FDLR. Ni nyuma y’uko mugenzi we […]