Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika
Umunyapolitiki Donald wo mu ishyaka ry’aba Républicain yongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gutsinda Kamala Harris bari bahatanye mu matora. Trump yegukanye intsinzi nyuma yo kugeza ku majwi 270 asabwa ugomba gutorerwa kuyobora Amerika. Ni amajwi atangwa hagendeye kuri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko zirindwi zigira uruhare […]
RDC: Umusore w’imyaka 25 w’umucuruzi yiciwe i Minova
Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bishe umusore w’imyaka 25 i Minova mu karere ka Kalehe, mu birometero 50 uvuye i Goma ndetse n’ibirometero 150 uvuye i Bukavu (muri Kivu y’Amajyepfo). Ibi byago byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024, nk’uko byatangajwe n’Inama y’abagize sosiyete sivile ya Kalehe. Delphin Birimbi, Perezida w’inama […]
Gicumbi: Umugore yiyahuye nyuma yo kubwirwa n’umugabo we ko inguzanyo bahawe yibwe
Umugore w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Burindi, Akagari ka Nyaruka mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, yishwe n’ibinini byica imbeba yanyoye, aho bivugwa ko byaturutse ku madeni y’inguzanyo. Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024. Uyu mugore abamubonye bwa mbere atabaza bihutiye kumujyana ku kigo Nderabuzima cya Cyumba. Mu […]
Ibiti birenga ibihumbi 214 bigiye guterwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

Mu turere twa Rutsiro na Rubavu hagiye guterwa ibiti birenga ibihumbi 214 byiganjemo iby’imbuto ziribwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ngo bikumire isuri yototera utu duce tw’imisozi miremire yibasirwa n’ibiza, ari nako bigira uruhare mu guhangana n’imirire mibi yiganje mu bana. Ni ibikorwa biri gukorwa mu miganda idasanze yahawe insanganyamatsiko “Igiti ni ukubaho” mu mirenge […]
EU yahakanye uruhare mu guhashya imyigaragambyo muri Mozambike nk’u Rwanda
Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) ubinyujije mu butumwa bwawo bw’ubufasha bwa gisirikare muri Mozambike, watangaje ko “ushyigikiye” iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zoherejwe muri Cabo Delgado, kandi udatera inkunga ibikorwa byose byaba bivugwa ku Banyarwanda byo “guhashya” imyigaragambyo yabereye i Maputo. Ubutumwa bwa gisirikare, buzwi mu magambo ahinnye nka EUMAM MOZ (Ubutumwa bw’ubufasha bwa […]
Burkina Faso: Abasirikare bakuru barimo uwabaye perezida birukanwe mu gisirikare
Muri Burkina Faso, abasirikare bakuru benshi, barimo uwahoze ari perezida w’inzibacyuho, Paul-Henri Sandaogo Damiba, birukanwe mu gisirikare n’Umuyobozi uriho muri iki gihe, Captain Ibrahim Traoré, binyuze mu byemezo byinshi byashyizweho umukono ku itariki ya 30 Ukwakira. Aba basirikare baregwa icyaha gifatwa nk’icyaha gikomeye: igitero ku cyubahiro cya gisirikare, cyaranzwe no gushaka gufata intwaro mu kurwanya […]
Sudani: RSF iravugwaho kugotera abaturage mu mujyi wa al-Hilaliya no kubahohotera
Abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) baravugwaho gukomeza ibikorwa byo guhohotera abasivili mu burasirazuba bwa leta ya al-Jazirah, aho bagaba igitero ku baturage. Muri iyi Leta, ubu bugizi bwa nabi bwakwirakwiriye ku rugero runini cyane. Urugero, muri al-Hilaliya, ku birometero 70 uvuye i Wad Madani, abaturage baragoswe. Ubwicanyi, gufata ku ngufu, gutukirwa hamwe, kwimurwa […]
Imodoka zikonjesha imboga n’imbuto zitezweho kongera ubwiza bw’umusaruro
Abacuruzi bo mu Rwanda bohereza mu mahanga imboga n’imbuto, bagiye gushyikirizwa imodoka 9 z’amakamyo akonjesha. Izi modoka zitezweho gufasha mu kongera ingano ndetse n’ubwiza bw’umusaruro ujyanwa mu mahanga. Amakuru dukesha RBA aravuga ko izi modoka zizahabwa abacuruzi zitanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda ‘NAEB’. Biteganyijwe ko kuri uyu […]
Amatora yo muri Amerika: Trump ari imbere ya Kamala Harris mu majwi yabaruwe
Amajwi yatangiye kubarurwa nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo, arerekana ko Donald Trump wo mu ishyaka ry’aba-Republicain ari imbere ya mukeba we, Kamala Harris wo ku ruhande rw’aba-Democrates. Kugeza ubu aba bakandida bombi bari gutanguranwa kugeza ku majwi 270 atangwa hagendewe ku mubare […]
APR FC yahagaritse Capt (Rtd) Ntazinda
Ikipe ya APR FC ku wa Kabiri yahagaritse ku mirimo Capt (Rtd) Ntazinda Eric wari umukozi wayo ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager). Capt Ntazinda yahagaritswe nyuma y’amakosa yabaye ku mukino wa shampiyona APR FC iheruka kugwamo miswi na Gorilla FC 0-0. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yakoze amakosa yo gukinisha abakinnyi barindwi […]