Garrett wize amashuri abanza yonyine hashize imyaka 101 avumbuye Feu Rouge

Mu 1922, Garrett Morgan, ari kumwe na murumuna we John Morgan mu modoka, babonye impanuka ikomeye ihuriro ry’imihanda. Babonye imodoka igonga akamadoka kakururwaga n’amafarasi,abantu bari bakarimo baranapfa . Garrett Morgan amaze gutaha byamuteye gutekereza ukuntu imodoka zajya zihana umwanya aho imihanda ihurira. Ni bwo ahimbye icyapa cyahinduye burundu iby’umutekano mu muhanda . Kiriho ubwoko butatu […]

Gaza: Abanyapalisitina 17 nibo baguye mu bitero bya Isiraheli

Abayobozi bashinzwe ubuzima mu ntara ya Gaza, kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 20 Ugushyingo 2024, bavuze ko ibitero bya Isiraheli byahitanye abanyapalestina 17 . Kimwe muri ibyo bitero, Isiraheli yibasiye inzu iri mu gace ka Jabalia mu majyaruguru ya Gaza, aho cyahitanye abantu 12. Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje kandi ko umwe mu basirikare bacyo yishwe, […]

Ubujurire bwa Tumukunde wari ufite akabyiniro k’abambaye ubusa bwatewe utwatsi

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukwakira rwateye utwatsi ubujurire bwa Tumukunde Epiphanie uzwi nka Kabebe wahoze afite akabyiniro k’abambaye ubusa na bagenzi be. Urukiko mu mwanzuro w’ubujurire rwasomye kuri uyu wa 20 Ugushyingo, rwavuze ko ubujurire bwa Kabebe na bagenzi be bane nta shingiro bufite, rutegeka ko bakomeza gukurikiranwa […]

Uganda: Rurageretse hagati y’Umunyarwandakazi Isabella Niwemwungeri na Kaminuza ya UCU

Isabella Niwemwungeri, Umunyarwandakazi akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Uganda (UCU) mu Karere ka Kabale, mu burengerazuba bwa Uganda yavuze ko azarega iki kigo nyuma yo kwangirwa amahirwe yo kurangiza (graduate). Niwemwungeri, wari ugiye kurangiza amashuri hamwe n’abandi banyeshuri 561 ku itariki ya 15 Ugushyingo 2024, yamenyeshejwe iminsi ibiri gusa mbere y’imihango ko atemerewe […]

Col. Dr Besigye wari waraburiye muri Kenya afunzwe na UPDF akurikiranweho ibyaha biremereye

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Col. Dr Kizza Besigye na mugenzi we witwa Hajj Obed Lutale, bafunzwe bakurikiranweho gutunga imbunda ndetse n’amasasu yazo. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bariya bombi bagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare rw’i Makindye rwategetse ko bafungwa kugeza ku itariki ya 2 Ukuboza 2024. Ni nyuma y’intabaza abo mu muryango […]

Umukozi wa RCS wakoreraga ku Igororero rya Huye yapfuye urw’amayobera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 20 Ugushyingo 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uwari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) bivugwa ko yapfuye urupfu rw’amayobera. Uyu mukozi uzwi ku izina rya Fabrice,yakoreraga ku Igororero rya Huye ari naho yapfiriye ubwo yari mu macumbi babamo ku kazi. Abaganiriye na BWIZA bavuzeko bari basanzwe bamuzi […]

RIB yatanze umuburo ku banyamakuru ba Siporo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda bakwiye gutangira kwitondera imvugo bakoresha mu biganiro byabo kuko bishobora kubaviramo ibyaha byabajyana mu butabera. Mu butumwa yahaye Radio/TV10, Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira, yatangaje ko abanyamakuru ba Siporo badakwiye gukora ibiganiro binjira mu buzima bwite bw’abantu, kubera ko biganisha mu gukoresha […]

Sake: Abasirikare benshi b’u Burundi na FARDC baguye mu mirwano yabahuje na M23

Abasirikare b’u Burundi 7 n’inyeshyamba za Wazalendo 8 n’abasirikare 12 ba FARDC baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba za M23, mu gace ka Maremo, mu nkengero za Sake, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize . Nyuma y’iyi mirwano bigaragara ko yaguyemo abarwanyi benshi bo ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, […]

Igisubizo ku kibazo cya M23 gifitwe na EAC aho kuba Angola: Museveni abwira RDC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongeye kumvisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igomba kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, mu rwego rwo guhosha amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi. Museveni yabibwiye abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu ruzinduko rw’akazi muri Uganda. Ni uruzinduko bagomba kumaramo iminsi umunani. Ku wa […]

Libani: Abasirikare 4 ba Loni bakomoka muri Ghana bakomerekeye mu gitero cya rokete

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abasirikare bane bashinzwe kubungabunga amahoro bakomoka muri Ghana bakomerekeye mu gace ka Ramyeh gaherereye mu majyepfo ya Libani, kuri uyu wa Kabiri ushize, ubwo igisasu cya roketi cyagwaga ku birindiro byabo. UNIFIL, ubutumwa bw’agateganyo bw’Umuryango w’Abibumbye muri Libani, yavuze ko ingabo zayo n’ibikorwa byayo byibasiwe mu bitero bitatu bitandukanye ku munsi […]