Bujumbura: Musenyeri Nahimana yasabye ko imipaka y’u Rwanda n’u Burundi yafungurwa

Inama y’Abepisikopi Gatorika bo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaberaga i Bujumbura kuva kuwa Kabiri, yiga uko amahoro arambye yatsimbatirwa mu karere k’Ibiyaga bigari bya Afurika irasozwa kuri uyu wa Gatanu, itariki 22 Ugushyingo 2024, aho abayitabiriye basaba ko imipaka ifunze hagati y’u Rwanda n’u Burundi yafungurwa . […]

Gen Valery Zaluzhny aremeza ko intambara ya 3 y’Isi yamaze gutangira

Gen Valery Zaluzhny wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, yatangaje ko intambara ya gatatu y’Isi yamaze gutangira nyuma y’uko ibihugu by’inshuti z’u Burusiya byinjiye mu ntambara burwanamo na Ukraine. Uyu musirikare kuri ubu usigaye ari Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza yabitangaje ku wa Kane, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka UP100 […]

Goma: Imirwano ikaze hagati y’Abawazalendo na FARDC yaguyemo abatari bacye

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 22 Ugushyingo 2024, mu gace ka Kanyaruchinya, muri Teritwari ya Nyiragongo mu birometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma rwagati, habyukiye imirwano ikaze yahuje Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba z’Abawazalendo ziyoborwa n’uwihaye ipeti rya General witwa Mbokani. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko iyi mirwano hagati […]

Umugore muremure cyane ku isi yahuye n’umugufi

44f936c8401d4258ba46fa70aab1add2_md.jpg

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2024, umugore muremure kurusha abandi ku isi, Rumeysa Gelgi, n’umugufi kurusha abandi ku Isi, Jyoti Amge, bahuye ku nshuro ya mbere mu birori by’itangwa ry’ibihembo bya Guinness World Records. Rumeysa Gelgi, umushakashatsi akaba n’umunyamategeko wo mu gihugu cya Turukiya, afite uburebure bwa metero 2.31, naho Jyoti Amge, […]

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano mu Ntara ya Hunan yasuye Polisi y’u Rwanda

csm_gc6s9dbxcaaxwjj_05c8cd75ba.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 21 Ugushyingo 2024, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa. Iri tsinda riyobowe na Yu Liangyong, Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan, riri mu ruzinduko […]

Brazil: Igipolisi cyashinje uwahoze ari perezida gushaka guhirika ubutegetsi

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ugushyingo 2024, Igipolisi cya Brazil cyashinje uwahoze ari Perezida, Jair Bolsonaro, hamwe n’abandi bahoze ari abaminisitiri n’abafasha babo 36 gutegura umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi kugira ngo azakomeze kuguma ku butegetsi nyuma yo gutsindwa amatora mu 2022 . Polisi yatanze iki kirego muri raporo ifunze yashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga. Biteganijwe […]

Muhanga: Akurikiranweho kwica umugore babanaga amunize

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 50 y’amavuko wishe umugore babanaga amunize. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 16/10/2024 mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, ubwo umugore w’imyaka 35 babanaga batarasezeranye yamwakaga amafaranga yo kugura imyenda. Iyi nkuru dukesha urubuga rw’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko, […]

Putin yaburiye Amerika n’u Bwongereza

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatanze umuburo w’uko na we ashobora kurasa ku bihugu biri guha Ukraine intwaro iri kwifashisha irasa ku gihugu cye. Ni umuburo Putin yatanze nyuma y’iminsi mike Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bihaye Ukraine uburenganzira bwo kurasa ku Burusiya ikoresheje missile zirasa kure byayihaye. Perezida w’u Burusiya mu ijambo […]

Pauline wiciwe i Rukumberi yasezeweho bwa nyuma

img-20241122-wa0004-1140x760.jpg

Mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma habereye umuhango wo guherekeza no gushyingura mu cyubahiro umubyeyi witwa Nduwamungu Pauline w’imyaka 66 wishwe urupfu rw’agashinyaguro. Mu gitondo cyo ku wa 14 Ugushyingo 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’inshamugongo ko Nduwamungu yishwe n’abantu batahise bamenyekana bamujugunya mu kimoteri barenzaho itaka ariko umutwe bawukuyeho. Ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego […]

Rusizi: Umugabo yasanzwe muri Kasho ya Polisi yapfuye

Mu Karere ka Rusizi,umurenge wa Kamembe haravugwa inkuru y’umugabo wari watawe muri yombi,akaba yari afungiye muri kasho ya Polisi aho yasanzwe yiyahuriryemo agapfa. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yemeje ko umugabo wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, yasanzwe yiyahuye arapfa. Iremaharinde Ibrahim wo mu Mudugudu wa Kabeza, […]