Mu minsi 6 gusa, indirimbo “Best Friend” ya Bwiza yujuje Miliyoni y’abamaze kuyireba kuri Youtube

screenshot_20241125-193947_1.png.jpg

Tariki ya 19 Ugushyingo 2024, nibwo umuhanzikazi Bwiza Emmeramce uri mubagezweho yahuje imbaraga na Mugisha Benjamin (The Ben) maze basohora amashusho y’indirimbo bise “Best Friend” kuva uwo munsi ikundwa cyane, ku buryo byatwaye iminsi 6 gusa ngo yuzuze miliyoni irenga y’abamaze kuyireba ku rubuga rwa YouTube. Ni indirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, kubera ko […]

Abashakashatsi: Koreya iravugwaho kwagura uruganda rukora misile zikoreshwa n’u Burusiya muri Ukraine

Koreya ya Ruguru yaguye uruganda rukomeye rukora intwaro, akaba ari narwo ruteranyirizwamo ubwoko bwa misile zifashishwa n’u Burusiya muri Ukraine, nk’uko abashakashatsi b’ibigo by’ubushakashatsi byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babitangaza, bashingiye ku mafoto yafashwe na satelite. Icyo kigo kizwi nka “Uruganda rwa Gashyantare 11″ n’igice cy’Ikigo cya Ryongsong Machine Complex, giherereye mu mujyi […]

Misiri: Abantu 17 baracyashakishwa barohamye mu bwato

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Abategetsi ba Misiri batangaje ko abantu 17 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo burohamiye mu Nyanja Itukura. Abagera kuri 28 nibo babarohowe bakiri bazima. Guverineri w’intara igerwamo n’Inyanja Itukura Maj Gen. Amr Hanafi, yavuze ko ikimenyetso cy’ubutabazi cyakiriwe saa cyenda n’igice ku isaha ngenga masaha ya […]

Filime zinjije agatubutse muri izi mpera z’icyumweru

Muri izi mpera z’icyumweru cya 22-24 Ugushyingo 2024, filime zirimo Wicked na Gladiator II zigaragaje ko zifite ingufu ku isoko rya “Box office” ni ijambo rikoreshwa mu bijyanye n’ubucuruzi bwa sinema, rikaba rishushanya amafaranga yose yinjijwe n’ibyerekeye filime mu gihe runaka. Ibi bishobora gukorwa mu buryo bw’ubucuruzi bwa buri munsi (nk’ibyinjijwe mu mpera z’icyumweru) cyangwa […]

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli yemeye amasezerano y’agahenge na Libani “mu buryo bw’ibanze”

Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli, Benjamin Netanyahu, yemeye amasezerano y’agahenge y’umutekano na Hezbollah “mu buryo bw’ibanze” mu nama yagiranye n’abategetsi ba Isirayeli mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru,tariki ya 24 Ugushyingo 2024. Mu nkuru dukesha CNN nk’uko umwe mu bazi iby’ibyo biganiro yabiyitangarije. Isirayeli iracyafite impungenge ku bintu bimwe na bimwe by’amasezerano, aho byitezwe ko bigezwa […]

Inkomoko n’impamvu yo gukomanganya ibirahure

Mu mico itandukanye y’Isi, cyane cyane mu bihugu byo mu Burayi, Amerika, ndetse no muri Afurika, habaho umuco udasanzwe wo gukomanganya ibirahure cyangwa amapuca mbere y’uko abantu basangira icyo kunywa. Ibi, usanga bikoreshwa mu birori bitandukanye cyangwa mu gihe abantu bifuza kuganira no gusabana. Iyo Abanyarwanda bakora iki gikorwa, bavuga bati “Ku buzima bwacu”, aho […]

Amerika: Amashyirahamwe y’abahinzi arasaba Trump kwirinda kwirukana abakozi babo

Amashyirahamwe y’abahinzi muri Amerika arasaba Perezida watowe, Donald Trump, kwirinda gushyira mu bikorwa isezerano rye ryo kwirukana abantu benshi b’abimukira binjiye mu gihugu binyuranyije n’amategeko (abakozi babo) abasubiza mu bihugu bakomokamo, kuko byagira ingaruka ku ruhererekane rw’ibiribwa. Kugeza ubu, abayobozi ba Trump ntabwo baragaragaza niba hari uwo bazarekura mu buryo bwihariye, nk’uko bivugwa mu biganiro […]

UN yasabye abatuye Isi guhangayikishwa n’Impfu z’abagore zifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango

Mu gihe uyu munsi Ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, hatangiye iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ,Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryatangaje ko mu mwaka ushize abagore barenga 50.000 bishwe n’abo bakundanaga cyangwa abo mu miryango yabo,ibihugu binasabwa guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa . Mu gihe ku isi hose hishwe abantu 51.000 […]

Fatakumavuta yategetswe gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Fatakumavuta, umusesenguzi uzwi cyane kuri murandasi, agomba gukomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ibi byaturutse ku byaha ashinjwa birimo ivangura, gutangaza amakuru y’ibihuha, kubuza amahwemo hakoreshejwe ikoranabuhanga, no gutukana mu ruhame. Mu bujurire bwe, Fatakumavuta yari yasabye kurekurwa by’agateganyo, asobanura ko afite impamvu zikomeye zirimo uburwayi bwa diyabete ndetse n’inshingano […]