Kicukiro-Gahanga: Amazu yahubatswe yateje ibiza abayaturiye

img-20241125-wa0049.jpg

Abaturage batuye mu murenge wa Gahanga akagari ka Kagasa mu karere ka Kicukiro baraye bahagaze kubera imvura yaraye iguye mw’ijoro ryakeye rishyira ku wa Mbere wa tariki 25 Ugushyingo 2024, yasize ibangirije ibintu mu mazu yabo cyane cyane abatuye mu mudugudu wa Kiyanja. Bamwe muri aba baturage bavuga ko amazi yabateye yaturutse muri za rigori […]

Ihohoterwa rikorerwa abarokotse jenoside: Ibirego 400 bimaze gutangwa mu myaka ibiri

Abashinjacyaha bamaze gutanga ibirego bigera kuri 400 by’ibyaha byibasiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka ibiri ishize.Ibyo bitero byari mu buryo butandukanye burimo amagambo, inyandiko, gukomeretsa ndetse n’ubwicanyi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) kivuga ko abantu barenga 430 baketsweho kubigiramo uruhare, muri bo 126 bakaba ari abagore nk’uko iyi nkuru dukesha The New […]

Loni yanze kongerera amasezerano Nderitu kubera kutemera ko Israel ikora jenoside muri Gaza?

“Ese Umuntu ufite ubunyangamugayo ashobora kurokoka muri Loni?”, iki ni ikibazo ikinyamakuru Wall Street Journal cyabajije kuri uyu wa Kabiri, kivuga ko Loni yanze kongerara amasezerano y’akazi Umujyanama Wihariye ku bijyanye no Gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, kubera ko yari yemeje ko ibikorwa bya Israel muri Gaza bidashobora gusobanurwa nka ‘”jenoside.” Ikinyamakuru cyakomoje ku nyandiko […]

Imana Ikwambike Igikundiro

Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu. (1 Samweli 2:26) Samweli yavutse k’umugore wamaze imyaka myinshi ari ingumba. Byamusabye gusenga cyane kugeza aho abantu bamufata nk’umusinzi kubera kwivugisha asenga. Aza gusibizwa, abona Samweli, uwo Imana yahamagaye kuba umuhanuzi ndetse n’umucamanza muri Isirayeri yose. Nyina amutanga k’umutambyi Eli afite imyaka 7 gusa, akurira […]

Angola iravuga ko RDC n’u Rwanda byashyize umukono ku nyandiko y’ingenzi

Umuhuza Angola yatangaje ko kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Ugushyingo 2024, Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda byashyize umukono ku nyandiko y’urufunguzo rwo guteza imbere inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Congo bwugarijwe n’ibibazo by’umutekano. Kuva mu 2021 umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari wararambitse intwaro mu 2013 wongeye kubura intwaro kandi wigarurira uduce twinshi […]

Sheebah Karungi yabyariye muri Canada

Sheebah Karungi, umuririmbyi ukunzwe cyane, yinjiye mu rugendo rushya rw’ubuzima nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu witwa Armil. Amakuru y’ivuka rya Armil yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo 2024, aho yashyizwe ahabona n’inshuti za hafi za Sheebah, arizo Kabako na Ameria Nambala. Sheebah yari amaze igihe ari muri Canada, aho yari […]

Umukecuru w’imyaka 59 yaciye agahigo ko gukora Pompage 1,575 mu isaha

0d64d766631c5649f16891f6a1223dcd.jpg

DonnaJean Wilde, umubyeyi w’imyaka 59 akaba nyirakuru w’abuzukuru 12, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyanditswe mu bitabo by’amateka. Yakoze push-ups cyangwa pompage 1,575 mu gihe cy’iminota 60 gusa, ahita atsinda agahigo k’abagore ku isi ko gukora pompage nyinshi mu isaha imwe, nk’uko bitangazwa na Guinness World Records. Wilde yagize ati: “Nari ndi kugerageza guhangana n’amarira y’ibyishimo no […]

RED-Tabara yivuganye ba Ofisiye b’Abarundi, inafata intwaro nyinshi

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wigambye kwica ba Ofisiye icyenda bo mu ngabo z’iki gihugu, unafata ibikoresho byinshi bya gisisirikare birimo imbunda ndetse n’amasasu. Uyu mutwe mu itangazo wahosoye ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo wavuze ko wiciye bariya basirikare mu gitero uheruka kugaba ku ngabo z’u Burundi. Ni igitero uvuga ko […]

Ababikoze bahanwe: Minisitiri Dr Nsanzimana kuri ‘ambulance’ yagaragaye ipakirwamo sima

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko abagize uruhare mu gutwara sima mu mbangukiragutabara igenewe gutwara abarwayi bamaze kubihanirwa. Minisitiri w’Ubuzima yabigarutseho nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imbangukiragutabara bivugwa ko ari iy’Ibitaro bya Gakoma biherereye mu karere ka Gisagara ipakirwamo imifuka ya sima. Ni ibintu byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bibaza uko […]

Cardinal Ambongo uri i Kigali yahaye umukoro abategetsi b’u Rwanda, RDC n’u Burundi

Cardinal Flidorin Ambongo, umushumba wa Arikiyepiskopi ya Kinshasa uri i Kigali, yasabye abategetsi b’ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi guhagarika intambara ahubwo bakimakaza amahoro. Cardinal Ambongo ari i Kigali kuva ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo, aho yitabiriye inama w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) asanzwe abereye umuyobozi. […]