U Burusiya bwashyikirije Ukraine imirambo y’abasirikare 502 bayo

Ukraine kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yashyikirijwe n’u Burusiya imirambo 502 biciwe mu ntambara ibihugu byombi bihanganyemo. Ni amakuru yemejwe n’ibiro bikuru bya Ukraine bishinzwe guhuza ibikorwa byerekeye amasezerano y’imfungwa z’intambara, muri raporo byasohoye kuri uyu wa Gatanu. Iyo raporo ivuga ko “nk’umusaruro w’ingamba zo gucyura [abasirikare], imirambo y’abasirikare 502 baguye ku rugamba yagaruye […]

Philippines: Visi Perezida yanze kwitaba ngo asobanure uko yavuze ko azica perezida

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 29 Ugushyingo 2024, Visi Perezida wa Philippines, Sara Duterte, yanze kwitaba ngo atange ibisobanuro ku magambo aherutse gutangaza yiyemerera ko yasabye umwicanyi kuzica Perezida, Ferdinand “Bongbong” Marcos Jr naramuka nawe yishwe. Ubufatanye hagati ya Sara Duterte (umukobwa wa Rodrigo Duterte wahoze ari perezida) na Marcos (nawe ufite se wabaye […]

Dore uko imikino y’Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda ipanze

Umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru (Rwanda Premier League) wageze, aho amakipe akomeye arimo Police FC, Rayon Sports, APR FC, na AS Kigali, aramanuka mu kibuga. Police FC na Amagaju FC zatangiye umunsi wa 11 zesurana uuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ugushyingo 2024, Police FC. Rayon Sports na Vision […]

RRA yerekanye ibicuruzwa bya magendu byafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania

gdjn1alxuaam3vh.jpg

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, na Polisi y’Igihugu, RNP, kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Ugushyingo 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe, Imisoro n’Amahoro, RRA, cyagaragaje ibicuruzwa byafatiwe ku mupaka wa Rusumo byinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa ni ibyuma by’imodoka (spare parts), amavuta yo kwisiga n’inkweto byagombaga gusora asaga miliyoni 77 Frw. Umwe […]

Rubavu: Aborojwe na DASSO bavuze imyato Perezida Kagame

img-20241128-wa0007.jpg

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu bakomoka mu miryango itishoboye, bavuze imyato Perezida Kagame nyuma yo korozwa n’abakozi b’urwego rwunganira akarere ka Rubavu mu by’umutekano rwa Dasso. Mu mwaka wa 2006 nibwo Perezida Paul Kagame yatangije gahunda ya Girinka Munyarwanda igamije ko buri rugo rw’umuturage utunzwe n’ubuhinzi cyangwa ubworozi rugira inka irukamirwa. Imibare […]

Somaliya: Leta ya Jubaland yacanye umubano na guverinoma nkuru ya Mogadishu

Leta ya Jubaland yo mu majyepfo ya Somaliya yatangaje ko yacanye umubano na guverinoma nkuru ya Mogadishu. Ibi byatangajwe ku wa Kane nyuma y’inama y’abaminisitiri bo muri iyi leta bakoreye i Kismayo, umurwa mukuru w’ubutegetsi bwa Leta ya Jubaland. Leta ya Jubaland, imaze igihe itavuga rumwe na guverinoma nkuru, yashinje Perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh […]

Umugande ahanganiye igihembo cya FIFA n’abarimo Garnacho wa Man U

img-20241128-wa0024.jpg

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Uganda Cranes, ndetse na Kitara FC, Denis Omedi, ari guhatanira igihembo cya FIFA Puskás Award cya 2024, nyum y’igitego yatsinze muri mu mikino ya FUFA Super 8 ahanganye na KCCA FC cyatoranyijwe nka kimwe mu bitego byiza bizahatana muri 2024. Ku itariki 26 Kanama 2023, Omedi yatsinze igitego kidasanzwe mu […]

Umuramyi Sinach yajyanwe mu nkiko ashinjwa kwiba

Ikirego nomero FHC / L / CS / 402/2024 cyagejejwe mu Rukiko rwa Leta i Lagos, cyiregwamo Osinachi Kalu Okoro Egbu, uzwi nka Sinach, umwe mu bahanzi b’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho yarezwe na Michael Oluwole, umuhanzi akaba n’utunganya imiziki (Producer) umushinja kumwiba indirimbo “Way Maker”, yakunzwe ku rwego mpuzamahanga. Oluwole, […]

Yasambanyije abana 70 anabafata amashusho y’urukozasoni

Ashley Paul Griffith, wahoze ari umukozi wo kwita ku bana mu gihugu cya Ositaraliya, yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kwemera ibyaha byo gufata ku ngufu no guhohotera abana bagera kuri 70 bari hagati y’imyaka 1 na 7. Byatangajwe ko ibi byaha byakorewe mu bigo byita ku bana muri leta ya Queensland no mu mahanga, harimo […]

Filime 9 zagufasha ku ngingo yo gutera akabariro

Mu gihe benshi batekereza ko filime zigamije gutanga ibyishimo no gususurutsa gusa, izindi zikoreshwa mu gusobanura insanganyamatsiko zikomeye no kwigisha. By’umwihariko, filime zivuga ku mibanire n’imyitwarire y’imibonano mpuzabitsina zifasha cyane ababa bashaka kumenya no kwakira neza uwo bari we. Dore filime zatoranyijwe zivuga ku nsanganyamatsiko y’imibanire y’abantu mu buryo bwimbitse, zishobora gutuma umuntu yisobanukirwa cyangwa […]