China: Uwakoreye ibinyamakuru bikomeye bya leta yakatiwe imyaka 7 y’igifungo kubera ubutasi

Kuri uyu wa Gatanu, uwahoze ari umunyamakuru w’ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi kubera ubutasi, nk’uko umuryango we wabitangarije BBC . Dong Yuyu, w’imyaka 62, wafunzwe kuva mu 2022, yakoraga mu nzego z’uburezi n’itangazamakuru muri Amerika no mu Buyapani kandi yabonanaga buri gihe n’abadipolomate b’abanyamahanga batandukanye. Ubwo yafatwaga n’abapolisi i Beijing, Dong […]

Lourenço na Perezida Kagame baganiriye ku bibazo bya RDC n’u Rwanda

Perezida João Lourenço wa Angola ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo yahamagaye kuri telefoni mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, baganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no ku bibazo icyo gihugu gifitanye n’u Rwanda. Nta byinshi Angola yigeze itangaza ku byo Kagame na Lourenço baganiriyeho, gusa ikiganiro cy’abakuru b’ibihugu byombi […]

RDC: Uganda yasubije muri Congo insoresore 18 bivugwa ko zari zijyanywe muri M23

Muri Ituri, abasore 18 bafatiwe muri Uganda bazira kuhaguma mu buryo butemewe boherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ku wa kabiri, bagejejwe imbere y’ubuyobozi bwa gisirikare muri Bunia, bashinjwa kuba barakuwe mu nkambi y’abavanwe mu byabo muri Teritwari ya Djugu n’umuntu ukekwaho gukorana n’umutwe wa M23. Nk’uko abategetsi ba Congo babitangaza ngo uru rubyiruko […]

Perezida Faye yasabye ingabo z’u Bufaransa kumuvira mu gihugu

Perezida Bassirou Diomadaye Faye wa Sénégal, yasabye ingabo z’u Bufaransa zimaze igihe ziba mu gihugu cye kuhava zigasubira iwabo. Perezida Faye waganiraga n’ikinyamakuru Le Monde, yavuze ko kuba ingabo z’u Bufaransa ziri muri Sénégal bidahura n’uko iki gihugu kibona ko cyakabaye cyigenga cyangwa gifite ubusugire. Muri Sénégal hari Ingabo z’Abafaransa zibarirwa muri 350. Ni ingabo […]

Pastor Robert Kayanja ari mu Rwanda

img-20241129-072123-1080521732858903.jpg

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2024, Pastor Robert Kayanja yageze i Kigali, yakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’itsinda rirangajwe imbere na Apostle Mignonne Kabera wamwakiriye nk’inshuti ndetse nk’umushyitsi w’imena mu giterane cya Thanksgiving. Umuryango wa Gikristo Women Foundation Ministries, washinzwe mu 2006 na Apostle Kabera Alice […]

Nyagatare: Amazi y’ibirohwa bavoma abatera indwara ziterwa n’umwanda

Abatuye mu mirenge ya Rukomo na Gatunda mu karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe no gukoresha amazi mabi abatera indwara ,bagasaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’amazi muri iyo mirenge . Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo hari hashyizwe amavomo ariko yangiritse kuburyo babura aho bavoma amazi meza bakavoma amazi yo mu gishanga nayo arimo isayo . […]

Uganda: Polisi itangaza ko 113 aribo baburiye mu nkangu

Polisi ya Uganda ivuga ko abantu 113 baburiwe irengero, naho abandi 24 bamenyekanye ko bapfuye nyuma y’inkangu yabereye mu burasirazuba bwa Uganda. Iyo nkangu, yatewe n’imvura nyinshi, yibasiye ibyaro byinshi byo mu karere ka Bulambuli, kari mu ntera ya kilometero hafi 280 uvuye mu murwa mukuru wa Kampala. Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge watangaje ku […]

RSSB yakubye 2 umusanzu wa pansiyo ku bakozi ba Leta

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), cyatangaje ko guhera muri Mutarama 2025 amafaranga y’umusanzu w’Ubwiteganyirize abakozi ba Leta bajyaga bishyura azikuba kabiri. Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024. Mu busanzwe hashingiwe ku tegeko rigenga pansiyo risaba abakozi n’abakoresha gutanga umusanzu ku gipimo kingana, igipimo rusange cy’umusanzu umukozi […]

Tchad yasheshe amasezerano ya gisirikare yari ifitanye n’u Bufaransa

Igihugu cya Tchad ku wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo cyatangaje ko cyashyize iherezo ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare cyari kimaze igihe gifitanye n’u Bufaransa. Tchad yemeje ayo makuru biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, nyuma y’uruzinduko rw’akazi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot yagiriye i Ndjamena. Minisitiri w’Ububanyi […]

Burundi:65% by’imfungwa zahawe imbabazi na Perezida Ndayishimiye ziracyari mu buroko mu buryo budasobanutse

Umuyobozi w’Ishyirahamwe Aluchoto Burundi mu kiganiro yagiranye n’itangamakuru yatangaje ko mu mfungwa zahawe imbabazi na Perezida Evariste Ndayishimiye abagera kuri 35 % nibo bonyine bamaze kurekurwa mu gihe 65% bakiri mu buroko . Muri icyo kiganiro cyabaye ku wa Gatatu, tariki 27 Gashyantare 2024, Ndayisaba Vienney uyobora Ishyirahamwe rirwanya ibikorwa by’iyicarurubozo Aluchoto Burundi,yagaragagaje ko abagororwa […]