M23 yitandukanyije n’amasezerano y’u Rwanda na RDC, yiyemeza gusanga FARDC mu birindiro byayo
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, wongeye gushimangira ko utarebwa n’amasezerano y’agahenge u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye, wiyemeza gutangira gusanga ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu birindiro ziturukamo ziwugabaho ibitero. Umuvugizi w’ishami rya Politiki ry’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka; yagaragaje ko icyemezo cyo kwitandukanya n’ariya masezerano […]
RDC yarunze inyeshyamba za FLN ya Rusesabagina hafi y’umupaka w’u Rwanda
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yararunze inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN hafi y’umupaka w’u Rwanda; ibyo igaragaza nk’imwe mu mpamvu zerekana ko idafite gahunda yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe yemereye RBA ko yagaragarije bagenzi […]
Nyabihu: Mpano wari umaze icyumweru kirenga yarabuze yabonetse
Polisi y’Igihugu yemeje ko umwana w’umukobwa wo mu karere ka Nyabihu witwa Mpano Becky Belle Patient wari umaze icyumweru kirenga yarabuze yamaze kuboneka. Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yagize iti: “Turabamenyesha ko Mpano Beck Belle wari umaze iminsi umuryango we waramubuze yabonetse, ubu ari mu rugo hamwe n’umuryango we.” Polisi ntiyigeze isobanura aho […]